Digiqole ad

G.S Ruragwe, ishuri ryatsindishije abana bose mu burezi bw’ibanze

Urwunge rw’ishuri rwa Ruragwe ruherereye mu murenge wa Rubengera abanyeshuri 39 bwa mbere ubwo bari bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, mu manota aherutse gutangazwa basanze aba bana bose baratsinze. Ni kimwe mu bigo ku rwego rwabyo bigaragaramo ireme ry’uburezi i Karongi.

Abana babiri babasha kubona mudasobwa imwe yo kwiyunguraho ubumenyi
Muri iri shuri abana babiri babasha kubona mudasobwa imwe yo kwiyunguraho ubumenyi

Abarangije muri iki kigo barimo n’abazahita bakomeza muri kaminuza, bamwe muri bo babwiye Umuseke ko bitwaye neza kubera uburyo ishuri n’abarimu babitayeho mu myigire yabo kugeza bagiye mu bizamini.

Justin Niyigena ubu uri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye avuga ko bo biteguye kurusha bakuru babo baherutse kurangiza kuko ubu ngo bo biga bagaburirwa ku kigo bakabona umwanya wo gusubiramo amasomo bize batananiwe, bityo abona ngo nta kizababuza gutsinda neza nabo.

Imbogamizi aba banyeshuri bahura nayo ni iy’uko ngo bamwe muri bo imiryango yabo itabasha kubona amafaranga yo kubishyurira iri funguro ku ishuri, gusa bakishimira ko bahawe amahirwe y’uko bemererwa kuyishyura buhoro buhoro.

Abarim bigisha kuri iri shuri bubakiwe n’ikigo inzu bacumbikamo hafi y’ishuri, ibi ngi bibafasha gukurikirana neza abanyeshuri nk’uko byemezwa na Maurice Mushimiyimana uvuga ko byatanze umusaruro ugaragara.

Elias Mukurarinda uyobora iri shuri yabwiye Umuseke ko umusaruro mwiza mu burezi bari kubona uturuka ku bufatanye hagati y’ishuri n’ababyeyi barirereraho mu gukurikirana abana mu myigire yabo ngo ibe myiza.

Iri shuri ryigaho abana bagera ku 2 000, bafite za mudasobwa aho nibura abana babiri babona mudasobwa imwe bakoreraho amwe mu masomo yabo no kwiyungura ubwenge.

Inzu yubakiwe abarimu iri hafi y'ishuri
Inzu yubakiwe abarimu iri hafi y’ishuri
Ishuri rya Ruragwe urirebeye hirya gato
Ishuri rya Ruragwe urirebeye hirya gato

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE .RW/Karongi

5 Comments

  • Keep it up Ruragwe, CONGRATULATIONS

  • Congratulations Ruragwe,Keep it up

  • Iri ni ishema kuri “12YBE program“ no kuri ejo hazaza hayo.
    GS Ruragwe yeretse ababyeyi n`abanyeshuri ko iyi program ikwiye gukundwa no gushyigikirwa. Niribere n`ayandi urugero, risurwe n`abayobozi b`andi mashuri mu rwego rwo guhererekanya “good practices“.

    Bravo Ruragwe!

  • Arikro kuki harya ngo REB yanze kugeza ku Banyarwanda imitsindire y’ibigo? Ngo byaba ari ugukora publicity? Njye ndumva nta kibazo kuko uwa mbere kimwe nuwa nyuma kubamenya ntacyo byaba bitwaye kuko bishobora no gutuma uwa nyuma yisubiraho ngo atazongera gusekwa!!! Tuvaneho ikintu cyo guhisha rwose tube open hose. Ngo uhishira umurozi………

  • No muri gahunda ya greening schools program GS Ruragwe yabaye mu bigo byahembwe ku rwego rw’Igihugu. Ni mukomereze aho! Congratulations.

Comments are closed.

en_USEnglish