Digiqole ad

Rwanda:Abantu 60 b’Indashyikirwa mu kunga Abanyarwanda bagiye guhembwa

Nyuma y’imyaka 21 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangarije Umuseke ko hagiye gutoranywa abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigamije kunga Abanyarwanda, bakazagenerwa ibihembo.

Ikigamijwe ngo ni ukureba abatanga urugero rwiza mu kunga Abanyarwanda
Ikigamijwe ngo ni ukureba abatanga urugero rwiza mu kunga Abanyarwanda

Dr Jean Baptiste Habyarimana, Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangaje ibi ku wa gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2015.

Dr Habyarimana avuga ko mu rwego rwo gutegura icyo gikorwa, habaye inama yahuje Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’inzego za Minisiteri y’Ubutegesti bw’igihugu zirimo Intara n’uturere mu rwego rwo gusuzuma uko kizategurwa.

Abanyarwanda bazahembwa bahawe izina rya ‘Abarinzi b’igihango’ ngo bazatoranwa hakoreshejwe ubushishozi.

Dr Habyarimana ati “Icyo gikorwa tuzagikorana ubushishozi kuko tuzahera ku mudugudu, tuzakimenyekanisha mu buryo burambuye, hazahembwa itsinda ry’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa cyangwa umuntu ku giti cye. Hazashyirwaho itsinda rizajya rigenzura kugira ngo rirebe ko uwo muntu yakoze ibikorwa bimuvugwaho koko.”

Dr Habyarimana yatangarije Umuseke ko gutoranya bizahera ku rwego rw’Umudugudu n’Akagari, abo bantu cyangwa amashyirahamwe yatoranyijwe azamuke agere ku murenge. Ku murenge hazaba hari itsinda rigizwe n’inzego zinyuranye zirimo abagize Inama Njyanama, uhagarariye Komisiyo ndetse n’abanyamadini.

Abantu ku giti cyabo cyangwa amashyirahamwe azemererwa kuri buri murenge, azaba ari ane akomeze ku rwego rw’Akarere. Ku karere na ho hazaba hari itsinda rishinzwe kugenzura no gutoranya abarushije abandi gukora ibikorwa by’indashyikirwa, ku buryo aho ku karere hazasigaramo abantu bane.

Abo bane bazatorwa ku karere na bo bazongera gutorwamo babiri bazagera ku rwego rw’igihugu bahure n’itsinda ry’abantu bashinzwe kugenzura bwa nyuma ibikorwa bizaba byatanzwe. Buri karere kazasigarana abantu babiri, bivuze ko ku rwego rw’igihugu hazahembwa abantu 60.

Dr Habyarimana ati “Ku rwego rw’igihugu hazabaho itsinda ririmo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, umuryango wa ‘Unity Club’ n’izindi nzego ziri gutegura iki gikorwa kugira ngo zongere kugenzure bwa nyuma ko ibyo bizaba byatanzwe n’abarinzi b’igihango bizaba aribyo koko.”

Iri tsinda ryo ku rwego rw’igihugu rifite ubushobozi bwo kuzasubirishamo ibikorwa byakorewe mu karere cyangwa mu murenge igihe bazasanga harabayemo akarengane.

Abantu basanzwe bazashyirwa ku ruhande rwabo n’abandi bafite ijambo bavuga rikijyana nk’abanyapolitiki, abayobora amadini n’abacuruzi bashyirwe mu gice cyabo.

Umuseke wabajije Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge uko ibihembo bizaba biteye, avuga ko ahanini bizaba ari ukugira ngo ibikorwa by’abo bantu byemerwe n’igihugu kandi babe intangarugero.

Ati “Guhemba si ugutanga inka, cyangwa ikindi kintu, ni ukugira ngo abantu bamenyekane babere urugero rwiza abandi. Nibaza ko ibyo bikorwa bimenyekanye mu gihugu bikemerwa nta gihembo kiruta icyo.”

Muri iki gikorwa umuntu ashobora kwamamazwa n’abazi ibikorwa bye, cyangwa akiyamamaza ubwe ahereye ku byo yumva yakoze.

 

Ari Abatwa, ari Abahutu cyangwa Abatutsi bikwiye kuvaho tukitwa ABANYARWANDA

Mu gihe Dr Habyarimana avuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bugeze hagati ya 75-80%, mu Rwanda hari ikibazo cyagaragajwe na bamwe mu gice cy’Abanyarwanda biswe ‘Abahejejwe inyuma n’amateka’ ariko bo ngo bashaka gukomeza kwitwa ‘Abatwa’, Umuseke wabajije Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge aho ihagaze kuri icyo kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo mu gusubiza icyo kibazo yagize ati “Ari ukwitwa ‘Abasangwabutaka, Abahejejwe inyuma n’amateka, ari ukwitwa Abatwa, byose dusanga ataricyo gisubizo. Icyo duharanira uyu munsi ni uko izo nyito, ari Abahutu n’Abatutsi, twabayemo imyaka n’imyaka, zifite ukuntu zagiye zigoreka amateka, zagiye zijyana n’akarengane, ako karengane rero gashingiye ku mateka turashaka ko kavaho.

Abantu bose, ari Abatwa cyangwa Abahutu cyangwa Abatutsi tukitwa Abanyarwanda, ntabwo bibuza umuntu kuba yarabaye ‘Umuhutu’, ‘Umutwa’ cyangwa ‘Umututsi’, ariko uyu munsi inyito dusanga ifite agaciro, ifite icyerekezo, idakurura akandi karengane kose ni Ndi Umunyarwanda.

Ni cyo twifuriza n’abo Basigajwe inyuma n’amateka be guharanira kwitwa Abatwa cyangwa Abasangwabutaka, bitwe Abanyarwanda, bareshya n’abandi Banyarwanda bafite uburenganzira nk’abandi Banyarwanda.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Muvuze ibihembo munyibutsa akantu:

    Bya bihembo Président wacu yajyaga ahabwa murimunsi mumahanga byagiye he!!!
    Uziko ari babi koko!!
    Ntacyo bazadutwara ariko.

    Babeho tubeho.

  • iki gikorwa kizaba kiyongereye ku bindi bikorwa byiza bisanzwe biranga iyi komisiyo kandi bizaba imbarutso yo gukomeza kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda

  • iki gikorwa ni cyiza cyane kandi kizaha imbaraga n’abandi banyarwanda

  • Ni byiza kubona imbaraga zishyirwa mu kunga abanyarwanda, ariko njye simbona impamvu abatwa bakomeza gusaba kugumana izina ryabo ry’abatwa mu gihe abandi banyarwanda bifuza kurenga iby’amoko bakitwa abanyarwanda gusa. Mwari mukwiye gushyiraho ikiganiro “kubaza bitera kumenya” kuri icyo kibazo, noneho abatwa bakadusobanurira neza impamvu zabo wenda wsanga zifite ishingiro.

    Ziramutse zifite ishingiro, mwabihorera bagakomeza kwitwa abatwa nkuko babyifuza. Njye mbona abatwa mu mutima wabo nta buryarya bagira. Nta n’ubushyamirane bagirana n’andi moko yo mu Rwanda kugeza aho kurwana cyangwa kwicana.

    No mu biganiro bya NDI UMUNYARWANDA bihari muri iki gihe, usanga abatanga ibiganiro n’ababihabwa bibanda ku moko abiri gusa: ABAHUTU n’ABATUTSI ntibavuge “Abatwa”. Ibyo nabyo bishobora gutuma abatwa bo bibwira ko Ndi Umunyarwanda itabareba.

  • Ubwo ngo murashaka guhemba Bamporiki. Muzamubona mu kanya gato.

  • Ababishinzwe nabisabira guhemba hatitaxe ku nyungu za politique.

    Dufite intwari zakoze ibikomeye zikwiye gushimirwa “INGABO ZA RPF”
    Abakada ba RPF
    abari muri gouvernement ya mbere ya 1994 bagatinyuka guhangara HABYARIMANA navuga nka famille NZAMURAMBAHO abana be bari Hollande na Belgique akagira umuhungu RAYMOND NZAMURAMBAHO usobanukiwe politique cyane ugiharanira ukuri nka se neza neza n’abandi….

Comments are closed.

en_USEnglish