Gitwe: Umuforomo mwiza w’ejo hazaza yahembwe
Ruhango – Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2015, ku cyicaro cy’ishuri rikuru ry’i Gitwe ISPG hatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri 230 barirangijemo, umunsi wabaye uw’ibyishimo kuri Mukomeza Jean Bosco wegukanye ibihembo bibiri birimo icyo kurusha abandi biganaga mu giforomo no kuba uwa mbere mu kizamini ku rwego rw’igihugu.
Abaforomo ni urwego rw’abaganga rukenerwa cyane mu bitaro kandi ruhura kenshi n’abarwayi. Mu Rwanda haracyabarirwa umubare muto w’abaforomo, abaganga n’ababyaza ugereranyije n’ababakeneye.
Abarangije mu ishuri rya ISPG Gitwe uyu munsi ni abanyeshuri 230 barangije mu mashami ane; igiforomo, ubumenyamuntu, Ikoranabuhanga n’ishami ry’ikoranabuhanga n’icungamutungo.
Mu guhemba abanyeshuri bahize abandi umusore witwa Jean Bosco Mukomeza urangije mu ishami ry’igiforomo yahawe amashimwe abiri.
Yahembewe kubona amanota ya mbere mu bandi aha i Gitwe mu ishami rye ndetse anahabwa ikindi gihembo cyo kuba yararushije bagenzi be amanota mu kizamini cy’Inama Nkuru y’Abaforomo n’Ababyaza.
Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko Mukomeza yari anafite amahirwe menshi yo kwegukana igihembo cy’umunyeshuri witwaye neza kurusha abandi mu myitwarire (Discipline) mu myaka itatu bamaze biga i Gitwe.
Mukomeza yabwiye Umuseke ko ibihembo yahawe ari ishema n’ibyishimo kuri we kuko hari n’abandi benshi azi bakoze neza.
Senateri Prof. Laurent Nkusi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye ababyeyi bashinze iri shuri abizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba mu guteza imbere igihugu mu burezi.
Ati “Mukomeze kwigisha abanyeshuli indangagaciro z’umunyarwanda maze abarangije bajye bazigaragaza aho bagiye hose
Mufashe igihugu kurwanya ibyorezo biri kwinjira mu rubyiruko; ibiyobyabwenge n’irari ry’ibintu bituma urubyiruko rugwa mu mutego wo kugurishwa bakajyanwa gukoreshwa imirimo y’urukozasoni cyangwa y’agahato mu mahanga”.
Dr. Rugengande Jered umuyobozi wa ISPG yashimiye abanyeshuri barangije umuhate n’ubwitonzi byabaranze mu gihe bari bari ku ishuri abasaba ko ubwo barangije amasomo yabo bakwiye guhora batyaza ubwenge uko bwije nuko bukeye.
Photos/Damyxon/UM– USEKE
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango
2 Comments
Twizereko babigishije kutagira umushiha ku barwayi
Ibyo ni umugani kuko babirenze kera.
Comments are closed.