Digiqole ad

Itegeko Nshinga si ibuye ridahinduka – Karugarama

Muri Gicurasi 2013 nibwo Tharcisse Karugarama wari Minisitiri w’Ubutabera yasimbujwe Johnston Busingye. Havuzwe byinshi mu itangazamakuru ku mpamvu zo kuvanwa kuri iyi mirimo yari amazeho imyaka igera ku munani, icyo kuba atari ashyigikiye ko Perezida yongererwa mandate nicyo cyagarutsweho cyane. Mu kiganiro kuri Contact FM kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015 yatangaje ko ibyavuzwe byari ibihuha ntawe yigeze abwira iby’izo manda za Perezida cyangwa iby’Itegeko Nshinga. Asobanura ko Itegeko Nshinga ari ikintu gihora gihinduka ahantu hose ariko bigakorwa ari uko byifujwe n’abaturage barishyizeho.

Karugarama mu kiganiro kuri Contact FM
Karugarama mu kiganiro 1o1RW kuri Contact FM

Nyuma y’isezererwa rye hari amakuru yavuze ko yirukanye abakozi babiri, ko hari amasoko yatanze mu buryo adashinzwe. Ibi byose yavuze ko bishingiye ku kutamenya. Ko minisitiri adatanga isoko ndetse atakwirukana abakozi.

Yavuze ko hari abakozi babiri bo muri Minisiteri yari ayoboye bari batsindiye isoko, gusa ngo abantu bo mu bucungamari bamubwira ikibazo.

Ati “banyereka ibintu bitagenda, dushyiraho ikipe yo kubikurikirana tubona ko harimo ibintu bya ‘fraude’, ndetse n’ubu n’iyo napfa nkazuka nakwemeza ko harimo ibintu bitari byo kandi by’ibihimbano.

Hari isoko abo batsindiye rya miliyoni esheshatu ariko bagahabwa miliyoni 14, abo muri bucungamari bakambwira ko badashobora kwishyura miliyoni 14 mu gihe nta rindi soko rishya ryatanzwe. Bakavuga ko batakwishyura kuko auditor general yabibaryoza.”

Avuga ko iyo campany yatsindiye isoko yari ifite imari shingiro ya miliyoni ebyiri, ko bitumvikana uburyo company ifite imari ya miliyoni ebyiri itsindira isoko rya miliyoni esheshatu.

Ati “Twasanze ari company yari yashinzwe kubera iryo soko gusa. ibyo ni ibintu byabonywe na komite yari yashyizweho

Abari muri icyo kibazo bemeye amakosa bemera kwishyura amande ntibakurikiranwa mu nkiko.

Icyo nakoze nka Minisitiri, nandikiye Minisitiri w’abakozi ba Leta mumenyesha ko aba bagenzi bacu bari gukorwaho iperereza baba bashakiwe icyo bakora mu gihe iperereza rikorwa kugira ngo batica ibimenyetso. Ibyo ntabwo ari ukwirukana, n’ibaruwa irahari. Niba hari ubyita kwirukana rero ntabwo ari byo.”

Itegeko Nshinga si ibuye ridahinduka

Ibinyamakuru bimwe byavuze ko Karugarama yavanywe ku mwanya we kuko atari ashyigikiye ko Itegeko Nshinga rihindurwa ngo Perezida yongerwe manda ya gatatu, kuri iki yabanje gufata umwanya munini avuga ko ibyo ari ibihuha itangazamakuru ryazamuye, avuga ko ibi ntawe yabiganiriyeho nawe.

Gusa ati “Ariko uko mbyumva, mubyo nize… ndibaza nti itegeko cyangwa Itegeko Nshinga ni ikintu gihora uko kiri mu buzima bw’abantu? Oya. Igihe Perezida amara ku butegetsi gigengwa n’Itegeko Nshinga, Itegeko Nshinga ryashyizweho natwe, ubu tumaze kurihindura inshuro enye, nta kitubuza kurihindura inshuro ya gatanu, gatandatu cyangwa karindwi mu gihe abantu ari byo bashaka…

Niba mvuze ngo itegeko (Nshinga) si ibuye ridahinduka kuki abantu bakwirakwiza ibihuha. Itegeko tumaze kurihindura inshuro enye kuki tutarihindura inshuro ya gatanu niba koko ari byo abantu bashaka? Nta gihugu na kimwe kitarahindura Itegeko Nshinga ryacyo…Nta mapmvu abantu bakwiye gukwiza ibihuha. Reka tugendere ku itegeko uko rimeze mu gihe iki n’iki, ariko ntibivuze ko itegeko ridahindurwa. ibyo ntabyo nigeze mvuga.

Tharcisse Karugarama yavuze ko yatangiye gukora akazi k’ubutabera tariki 01 Nyakanga 1980 i Kampala, avuga ko yari amaze imyaka irenga 30 akora.

Ati “Ntabwo ndi muto cyane ariko ntanubwo nshaje. Icyo ndi gukora ubu ndi kuruhuka, ndi gukora ubuhinzi n’ubworozi kuko nabyo bifasha kuruhuka. Kugira ngo nzagarukane imbaraga.

UM– USEKE.RW

44 Comments

  • Ruhuka warakoze!!kdi koko ntabwo ushaje uzahagurukana imbaraga.

  • Turakwibuka kandi turagukunda!!!

  • Nibyo ibyo KARUGARAMA avuga pe! itegeko nshinga rirahinduka hose ku isi. Mu Rwanda natwe dushobora kurihindura. Gusa icyo atavuga ni ikingiki:KUKI ABANTU BAHINDURA ITEGEKO NSHINGA? aho mu RWANDA ntibashaka ko KAGAME akomeza kwibera UMWAMI W’U RWANDA kandi ataribyo?

  • Muracyagira impagarike banditsi n’abasomyi,

    Burya kutamenya ni ingorane ikomeye. Zirya nduru zose,burya bwose itegeko nshinga ry’u Rwanda rimaze guhinduka kane kwose? None se kuki bitasakuje nk’uku? Ese harya ubu uwavuga ko uru rusaku narwo ari ikimenyetso cy’imikomerere y’umukuru w’ igihuhu yaba abeshye?

    Dore icyo mbona kiuruta ibindi: Icyo dukwiye kwemeranya ni kimwe ni uko umuntu ugaragaza inyongera mu musaruro azamurwa adakurwa mu murimo. Ikindi ni uko itegeko nshinga rikwiyeguhinduka rigahamya icyo. Amatora ni ikindi kintu kuko yo ashingirwa kuri byinshi. Abenshi bafite uburenganzira bwo guhitamo uko bashatse ariko byibura bitabangamiye ko ushoboye akomeza kwiyamamaza. Ibi ntabwo bivuga cyangwa bigarukira k’Umuyobozi uriho none, n’uzaza ejo cyangwa ejobundi.

    Ndabashimiye

    • birababaje kubona igihugu kibeshya ko kirimo abantu ibihumbi bakora politique muri abo bose mugatinyuka kuvuga ko ntawurimo washobora kuyobora igihugu
      ubwo se ko Mandela yarekuye ubutegetsi nyuma ya Mandat imwe

      • Abantu bose burya bagira ubwoba bw’ikihebe none se urabona bavuga ko hali uwamusimbura akarara atagiye muli rweru,. ubwose abantu ubona ko batazi ubwenge.uwabivuga akabizira erega upfuye ntaba azindutse ngo azagaruka, gusa iyo imbuto mbi ibibwe mumlima iyo igihe cyo gusarurwa kigeze yera bibi.

  • Vraiment , uyu mugabo ndamuzi cyane, n’umunyakuri, ni nyangamugayo, ibyo avuga ni byo ahubwo yaba yara zize kugira ubunyangamugayo bwinshi bityo aka buzana mu byo gucunga ibya rubanda aka ba ari byo bya mukozeho , ni murebe Kandengwa ibyo yakoze mu bupfura kazi ni byo bivu viriyemo, gufungwa kandi ari n’umurwayi, naba umugabo uhamya ko atanyereje ibyarubanda , kubera ko nzi ubupfura n’ubunyangamugayo biranga abamu byaye nemera kandiko afite uburere ba muhaye budashobora ku mwemerera kwigabiza ibyarubanda.

  • Ahaa ngo azagarukane imbaraga? Azagarurwa na nde? Ngo itegeko nshinga ryahinduka abaturage babishatse..ese bazabanza batubaze hanyuma bavugishe ukuri cg bazatekinika results? H.E ndamwemera cyane yakoreye u Rwanda cyane atubabariye yakwigendera atanduranije na rubanda kandi abanyarda n amahanga twazahora tubimwubahira. Ubu se ino myaka yose nta muntu w inyangamugayo kandi w umukozi wamusimbura? Byaba bibabaje

  • President aba umwe mu gihugu…, twese nti twaba ba presidents ngo bikubde.

    Iba hari utuzamura kurusha abamubanjurije bose ntakizatubuza ku mutora nanone.

    Ese iba hari uwo bibangamiye gusubizaho HE PAUL nareke hitamamaze ababibashije bose noneho hazayobore utsinze amatora !!!!

    HE Kagame mwiki gihugu cyacu ntawamuhiga erega nuwa mbere….

    • nibyo koko igice kimwe uvuze ukuri arakunzwe pe (nanjye ndi mu bakunzi be)…ariko mfasha twibaze: natorwa mandat nshya nayo ikarangira tuzamwongera indi????

  • Ariko abo bavuga ngo H.E abababariye akagenda bazajya bamwubaha ntibaziko umuntu yubahwa n’ibikorwa bye.Ikindi kukimumusaba imbabazi ngo agende? Nahagume ahubwo burundu agumye atuyobore kuko niwe abaturage dushaka namwe muzajye aho babashaka.

    • Ismael we , turakumenyesha ko twe tutamushaka kandi turi abanyarwanda , nabavuga ko bamushaka baba batinye kwicwa , nagende bityo nava ku butegetsi ibyaha aregwa byose bizamenyekana niba ari ukuli cg kubeshya

      • @Fataki, Ibyo wandika uba wabanje kubitekerezaho? Ko uvuga ngo abavuga ko bashaka Kagame, baba batinya kwicwa, wowe ugaragaza ko utamusha ko ntawakwishe? Mbona hari abandika baba babanje kunywa urumogi ahari!

  • Ariko ibyo mubeshyera abaturage hano i wacu ntamuturage ufite ijambo,nimukurikize icyo twatoye nta mpamvu yo guhindura,mwimenyereze gutanga ingoma hatamenetse amaraso,mureke umusaza aruhuke,nabandi bayobore.ubuse atariho rwayoborwa nande??

  • imyumvire yacu wee, ahaa ndareba comments zaha njye nkumirwa. Basi tuzavaneho mandat niba ntacyo zimaze. Erega ibitekerezo bitandukanye nibyo byubaka igihugu mwabantu mwe. Nzaba ndeba

  • ibi karugarama yavuze ni ukuri pe, nta gihugu na kimwe kitahinduye itegeko nshinga kuba twebwe twarihindura rero nibazatere induru kuko bizaba bikurikije amategeko nyayo

  • Abanyarwanda muransetsa ka bisa ! sasa umuntu yatoraguye igihugu abandi bagitaye none ngo ! yitemeye ishyamba mubonye umusaruro akuyemo namwe ngo mushaka gufata ?

    • Wowe Papy soma ibyo wanditse urasanga nta gifatika kirimo.Ngo yatoraguye igihugu? Batoragura ibihugu he kwisi uzi? izina Rwanda ririho kuva ryari?Koma amashyi yawe neza kuko ejobundi ushobora gusanga aho kuba intore wazisanga usigaye ucuragura.

  • Nshimishijwe n’ukuri kwambaye ubusa Karugarama atugejejeho. Tugarutse kuri Kagame yarakoze bihagije kandi twese turabibona ndetse tukanabimushimira, ariko nagirango nibutseko president inshingano nyamukuru ye ari ukurinda itegeko nshinga. Nshyigikiye Kagame ariko kuguma k’ubutegetsi kwe byaba bisobanuye ko abandi banyarwanda million 12 zisigaye turi injiji tutakwibonamo undi wo kuyobora igihugu. Kani ndababwiza ukuri ko itegeko nshinga nirihinduka azagumaho mpaka aphuye kandi dushobora kuzicuza mu myaka izaza ibintu byarazambye. Dufate urugero kuri South Africa, Tanzania n’ahandi abapresident barangiza mandate bakavaho mubona hari icyo bibatwaye kuki tutakwigirira ikizere nk’abanyarwanda ngo twunve ko Kagame adahari ubuzima butakomeza? Murakoze ntawe ndwanya ni igitekerezo ntangaga kugira ngo twirinde amakosa yabaye ahandi nka za Burkina Faso ndetse na Ivory Coast. Murakoze murakarama.

    • njye simbishyigikiye. ndabizi neza kandi nanabireba ko Kagame atugejejeho byinshi byiza rwose ariko nanone hari ibibi iyi leta ikora ubuse ko twirirwa tuvuga kwihangira imirimo bakaba barikwica abayihanganga nka Rwigara nubwo batubeshya ngo impanuka kandi tubizi neza ko bamuhitanye, ubu se ko batwicira intiti nka Dr Gasakure tuzajya tuvanahe amafaranga yo kujya kwivuriza za america? ubu se si twe rubanda rugufi tubihomberamo mugihe abari hejuru bibitseho imitahe bityo bakaba batabura izo ticket n ayo kwivuriza hanze? vraiment tujye tubona ibintu mukuri, niba umuturage nkanjye nasangaga dr Gasakure ngo amvure umutima mu Rwanda ubu nzakurahe ayo kuwivuriza hanze ko uwamvuraga bamurangije barangiza bagahimba ngo yarwanyije polisi? twe rubanda rugufi batugize inkomamashyi nitwe twemera ibyo tubwiwe byose tukemera uko tuyobowe kose kwaba kubi cg kwiza,ariko iyo abo hejuru batumvikanye n imiyoborere ya leta usanga bahita bicwa abagize Imana bagahunga amahoro, ubu se ko abo aribo bazi uko igihugu kiyobowe bashaka kuba opponents pakahasiga agatwe bitubwira iki? bitubwirako twibwira ko ibintu ari mahire kuko twe turi hasi ntawe utungendaho nyamara atari mahire,kuko iyo ikintu kibaye kabiri gatatu haba hari ikibyihishe inyuma kandi kibi, bivugako natwe uzazamuka agatera imbere nibabona agiye kubashyikira bazamumena agatwe, ubwo se ibyo ni iki? namze kubona ko ubutegetsi bwose mu Rwanda bwaranzwe n inda nini kabisa,ugiyeho we ati ndikubira agatonesha akazu ke abandi bavuga bati oya bakaba barahaguye, njye rwose mbona igisigaye ari ugusengera iki gihugu kuko ibiri kuberamo ni agahoma munwa binyibutsa igihe cya habyara ababyeyi bacu bajyaga ku kazi mu gitongo mu kanya gato ukumva ngo babaye imirambo,abandi bakagaruka biruka bakurikiwe. ni ukuri dusenge kuko twibwirako dufite amahoro nyamara hari ababa muri uru Rwanda bacunga impande zose ngo barebe aho DMI ituruka iza kubarangiza barangiza bakaduhimbira amakinamico ngo ni polisi,lol uwambaye umwenda wa polisi wese erega siko aba ari polisi, ni ukwigengesera mu byo tuvuga kuko ntumenya aho umwicanyi aturutse rimwe na rimwe ushobora kuba ari nawe uri kuganiriza ntubimenye wagira icyo unenga kuri iyi leta ukaba uhasize agatwe, scenes za car accident zigatangira zigakinwa.njye kabisa ndabirambiwe,usibyeko ntekereza ko nundi uzaza atazaba atandukanye n abandi babanje kuko iyi leta narinziko ariyo igiye kuba nziza ikarebera buri wese ariko nkurikije ibyo maze kwibonera nabonye ko iri mugatebo kamwe ni izabanje uretso yo itajya mubaturage ngo iduruvange ibateremo amacakubiri,ariko irwanya abakomeye bigaragara ko hari ubwoba bw uko abafite potential bose zo kuba bayobora bari kwicwa ngo ubuyobozi bugundirwe,maze ubukire bwiharirwe n agatsiko kamwe k ubutegetsi( ibi s iwacu gusa ni indwara y isi yose birababaje) so rimwe na rimwe numva Kagame yagumaho kuko ndibaza nti a devil u know is better than an angel u don’t know,ariko kubera iyi mpamvu yo kwica abakomeye byahise binkuramo icyo cyifuzo, numva yasimburwa ikibazo ni uko ashobora gusimbura n interahamwe y insazi igahita iturangiza twese, yewe na ha Yezu na Mariya, nu ukuri ni ugutabaza Yezu akimika uwe uzamwumvira nka Dwaidi pe naho ubundi turashize kabisa

  • Ego ese burya rimazw guhindurwa izo nshuro zose!!narinziko mu rda ntanarimwe rirahinduka!!

  • Aline.ngo gutekinika ubina kagame akubda ubutegetsi cyane kuburyi atekinika amajwi??noneho ushatse kuvuga yanayatekinitse kubwa kinani.muge mumenya ko abayobozi bose bashyirwaho n Imana kuko birananditse muri bibiliya si itegeko nshinga ribashyiraho.Imana nibona hari byinshi “byiza ” yakongera gukora azajyaho.kdi ibyo uvuga uretse abenshi baba hanze nibo bamurwanya naho abari mu gihugu batora itegeko rimusubizahi birenze n ijana.ninde se wanga kagame yarazanye mutuelle,abaha inka,,,hhh bireke iyaba barizanaga ngo urebe

  • Ngaho nimugume muvuge menshi mutakambila Baali. Humura igihugu gifite inararibonye zagiteje imbere kugeza none, kandi ntakabuza zizaguma zikiyobore.

  • Mukomere basomyi b,umuseke.Ndashaka kugira icyo mvuga kubyo Beatrice yanditse.Yavuze ngo iyo umuntu yakoze ibyiza ntahindurwa ahubwo azamurwa mu ntera,ibyo nibyo ariko kuri president siko bimera,iyo yarangije mandat ye avaho,reka nguhe urugero muri USA ubu Obama yazamuye economy kurusha abandi bamubanjirije ariko ntabwo bazahindura constitution ngo agumeho,azavaho kuko azaba arangije mandats 2,bishoboka ko nuzamusimbura ashobora kuzakomeza akazamura economy meme kumurusha.Na Kagame rero yareka n,abandi bagategeka kuko bashobora gukora ibyiza kurusha meme n,ibyo yakoze.Nkaba nemeranya 100% na Mugabo na Aline.
    Conclusion:Kagame azareke ajye kuruhuka areke n,abandi berekane ibyiza bashobora kugeza ku banyarwanda.Murakoze

  • Yego ra abirirwa bavuga ngo avehooo ese uko yagiyeho ntimukuzi,,mwe mwarwanye mwamutsinda mukajyaho.ikinababaje nuki bamugaya bari hanze kubera iby amateka no kwihagararaho batsimbarara ku mafuti yabo barangiza ngo naveeho nkaho hari uwamufashije kuvaho.nibe nuriya wabivuganye ikibyabupfura.gusa icyo twababwira uretse mwe abari hanze ndahamya ko abari mu rda batashyigikiye ko agumaho batanageze kuri 1%

  • Rega ntukagereranye ibitagereranywa @ Mugabo.u rda rufite amateka yihariye wabobye shandi batemana muri tz cg rsa intambara igakundura bazizanya ibyo baribyo??kagame rero niwe wabashije kujera ko ibyo bihagarara kdi nawe ntiyaysinze urugamba rwo kubahuza by ukuri abanyarda benshi tubanye kubw itegeko ridusaba kuba umwe ariko mu mitima ni uburura inzangano n ibindi byuzuye cyane cyane abari hanze.ubwo rero ntiwavuga ngo yagumaho kuko abandi ari injiji ariko ibyabaye ntawe bitahahamiye hariho impungenge ko byakongera kdi we ariho nta bwicanyi buriho turi sure ko ntabwaba uwo wundi yabi proovinga ate.muge mureka shaaa.iyaba Imana yatumaga agumaho ahubwo kuko tumaze igihe fufite agahenge

  • mureke umusaza wacu atuyobore twanyuze muribyishi murekekandi abaturage twese twihitiremo turifuzako itegeshinga rihinduka ubworero abifuzakorihinduka tuzatora abatabyifuzanabo batore

    ahasigaye turebe

  • Byibuze iyo mu rwanda twagiraga umuntu udapfa twamugabira igihugu ubuziraherezo naho ngewe ni ejobundi,na kagame uwo si kera azansangayo cg musangeyo,u rwanda muruhe u rwanda nirwo ruzahoraho.

  • Mwikwimena imitwe ku busa.

    Ubibashije wese yiyamamaze twe abanyarwanda tuzatora uwo twifuza.

    HE Kagame P. Oyeeeeeeee

  • mbegaaaa
    nawe karugarama kweli,
    gusa nta kibazo ngirana nawe
    muzageza he muhindura,my kureho mandat

  • muturekere umusaza(HE P KAGAME) we natwemerere ko akiyumva gusa. tumutore twongere tumutore mpaka.

  • .

  • Rega buriya umukoroni watunyaze ubwami yaraduhemukiye..ibyo kuriwe ntibya munyuze..adusiga turi ntere ubwo yatubibagamo amacakubiri..yogusiga turyana ubwo we azaba atari hafi aho..akifashi ya trecomande yamacakubiri igihe yumvise ashaka kudukatisha mukona runaka..kdi ga yabigezeho..bamwe mubanya Rda babyakiza yombi…nanubu rero harabacyijyendera mu murage wibitecyerezo na macakubiri yagikoroni..Njye ibi byitegeko nshinga sinzi ngoza Manda zandavahe ndajyahe yabaye byose byavagaho..Hakagaruka ubwami..Kagame agakomezanya na bwo..icyibazo cyirihe koko??..usibye yamyumvire yajyikoroni..urwango ni shyari..impamvu mvuga Kagame si mvuge Kigeri..nuko Kagame mumpera zikinyejana dutangira icyindi ariwe waruheste umuheto..kunyungu zanjye nawe..kdi igihe cyose yatwijeje yuko bibaye ngombwa yakonjyera ku wuheka..ureste nibyo byoroshye cyane reba uburyo u Rnda rusa..biraguha igisubizo cyuwo HE kagame ariwe..rega nu Bwongereza buteye imbere su bwami bukorayo c..bibubuza gutegeka Isi..Repeburika niyo kuduteza akavuyo nkaka kose..yakabaye yarivuyeho..sinakonjyera kumva Virusi ngo ni Demokarasi…Mana Tabara.

    • @ Kuko, congratulation. Good analysis ! Ese ye waba waragize amahirwe yo gukandagira mu ishule !?

  • In politics, political issues wait for the right time, right people and the conducive environment to be discussed.
    Mzee Karugarama did not consider these factors to discuss the constitution and implicitly the the succession plan for this country with the guardian. What happened is that Karugarama was like launching the debate on that subject.
    Nkeka ko buri gihugu gifite uko gikora ibintu bikoreba. Iyo rero ushyuhije urugamba 4 years before the event to come bishobora guy in during mood y uko ibintu bisanzwe bigenda.On the constitution, in the guardian, you weren’t right Mzee Karugarama.

  • Itegeko ryahinduka ritahinduka kwitoza bundibushya kwa president namakosa akomeye cyane ok ashobora kuba arinyangamugayo arikose nanone aho kwibaza hateye inkeke nuwuhe murage ubwo aba atanga kuhazaza hejo higihugu umunsi hagiyeho nabangiza bagatangira kwitoza bakanga kuvaho kubera uwo muco mubi waje mureke aveho hageho abandi ndetse manda zibe nto unaniwe nawe aveho gutyo bibe irushanwa erega nirushanwa nkandi nibwo tuzaterimbere naho nibikomeza gutya mwihebere ntacyo tuzavanamo

  • Karugarama genda uri intwari ! warakoze kandi turagukunda cyane ndetse n’Imana iragukunda kuko uri umunyakuri ! Ariko abanyarwanda turi benshi bize ni gute hari abantu batinyuka bakavuga ngo umuntu umwe yazamuye igihugu ngo ntiyava ku butegetsi ?? rwose tujye dushyira mu gaciro ! Perezida Kagame yarakoze pee ariko na Kabarebe yakora…. Murigande yakora… Twagiramungu yakora…hari n’abandi benshi benshi ! njye inama nagira Nyakubahwa Kagame ni ukurekura ubutegetsi azahora abishimirwa n’abantu bose ndetse n’amahanga ! naho kuvuga ngo abanyarwanda baramushaka !!!! hahahaaaa nibyo ariko se bizarangire ryali ?

  • Ndashimira abantu bafite démocratie mu mitwe yabo ! murabona ko Nyakubahwa Kagame yaje i Paris nta na ministre n’umwe w’umufaransa wemeye ko babonana ! kandi ubufaransa ni igihugu gikomeye pee ! so abafaransa batangiye kwanga abaperezida bagundira ubutegetsi ! bityo rero inama nagira Nyakubahwa Perezida wacu dukunda; niyemere ave ku butegetsi ! wenda ashake undi muntu yizeye n’ubwo yaba umugore we amushyireho kuko hari amahanga ashaka guprofitira kuri icyo kintu ngo yongere adusenyere igihugu !!

    Wenda yakora nka Putine namara mandat imwe ari hanze azagaruke nyuma ariko yabanje kugenda !! Ndababwiza ukuri abashyigikiye ngo agundire ubutegetsi nuko mudakunda igihugu cyacu !! njye wandika ibi ndi i Paris numva byinshi, mbona byinshi ariko twitonde kandi turage abana bacu igihugu kizira imiborogo !! rwose dushyire mu gaciro !!

    Ubu se ugiye mu mitima y’abanyarwanda abashyigikiye ko aguma ku butegetsi koko ni bangahe ku ijana ????!! njye iperereza ryanjye rinyereka ko batarenze 3 % !!!

    murakoze banyamakuru b’Umuseke kuduha umwanya tukungurana ibitekerezo ! byonyine reba izi comments zimaze gutambuka umenye ukuri kw’abakeneye ko agaruka ! ni bacye cyaneeeee !!

  • Mutugezeho umwirondoro wa Karugarama, yavukiye he yize amashuli he?

  • kubera iki mutagaragaza details zikiganiro, urugero izina ryumunyamakuru wari wamutumiye, etc…

  • Kageme yakoze akazi ke kandi ntabwo yagakoreye ubuntu yarahembwe ndetse ari muri bamwe bahemwa menshi ugereranyije na Kabila,M7,Kikwete,Nkurunziza.Arangije manda ye muri RPF bazashake undi uzahatanira uwo mwanya nabandi bavuye mu yindi mitwe ya politiki.

  • @ GACINYA haraho ubaye nkutana !!!!
    cg se ntufite info zihagije !!!!

    Kuyobora igihugu nku Rwanda gifite amateka na vision bitandukanye cyane nandi mahanga ntibigombere uwize nkuko ubivuga.
    Bikeneye inyangamugayo ,ukunda u Rwanda bikomeye, ufite igitinyiro cyane nikomeye, uwabaye mwaya mateka yacu, uwagize uruhare rukomeye mu rugamba twaciyemo, umusirimu, umunyamurava bikomeye, udatinya abazungu ,umuntu ureba kure, umuntu wihagararaho niyo bikomeye, umuntu uzi business, utari igisambo, utataba mu nama abo abazungu bifuza kudutwara ngo bafungwe kandi ari intwari zacu dukunda,….

    Uwo muntu rero wundi utari Kagame birakaze cyane ku mubona mu bari mu Rwanda.

  • @ Semukanya koko uretse kubeshya aho uri Paris nibiki byi bitangaza wumva ngo unabona ???
    Ipigire fuckin job yawe ukingure studio yawe witekere ama pate uce muri ALDI wifatire agakoko ubundi ufungure canappe wiryamire.
    Hari kera naho ubu ibyo kuvugisha ministre wa France ntacyo binica, unibuke ko HE Paul yaje mu nama ya UN singombwa ko abonana na leta ya France kuko abaje mwiyo nama bose nti babasha guhura niyo leta uvuga.
    Bimeze nkuko ubivuga ntabwo Sarkozy wifuza popularite ya france yari kuba yemeye guhura na HE !!!!

    Ibyo uvuga niza politique mukinira muri Cafe aho no kuri gare du midi Bxl muba taximen bataye igihugu bihebye bakaba barota habona !!!!

    Mukanguke mushake uko mutera imbere mwe mutuye iburayi kuko mwarazubaye muri mwicuraburindi kubera ubuzima buhira budatera imbere mukorera kuramuka gusa nta vision yi tera mbere mugira.

  • Cyakora mbona abanyarwanda ibi bintu dukwiye kubitekerezaho twitonze tukareba igikwiye.Ibikorwa bya HE rwose nudashaka kubyemera icyo nizera nuko abibona kandi ngo zitukwamo nkuru nubwo adakora wenyine ariko niwe urangaje imbere abandi. Gusa hari ibyo abantu bakwiye gutekerezaho bitonze, mbese turamutse twongeye mandats z umukuru w igihugu muri constitution zikaba 3 ubwo yaba ibaye imyaka 21 uko tumeze ubu na HE rwose ntacyo byaba bitwaye ariko se nyuma nasoza ikivi akaruhuka hakaza noneho utujyana mu nyanja asenya ibyo HE yaba yasize yubatse ubwo tuzongera noneho mandats tuzihindure zigabanuke wenda ibe imwe y imyaka 7 kugirango akunde agende vuba? N umva abafata ibyemezo harimo na HE bakwiye kubyigaho bakazakora icyakomeza kubaka igihugu n abanyarwanda. Twe nk abanyarwanda uwatuyobora wese ntacyo bidutwaye akira kuba aharanira ko igihugu kijya imbere kandi yimakaza indangagaciro zo kuba umuntu ukunda igihugu n abagituye.

Comments are closed.

en_USEnglish