Digiqole ad

U Rwanda rusinya amasezerano menshi mpuzamahanga ariko abaturage ntibabimenya- CLADHO

Impuzamiryango y’imiryango itari iya Leta mu Rwanda (CLADHO) iravuga ko u Rwanda ruri mu myanya ya mbere mu gusinya amasezerano mpuzamahanga, ariko iyo hajemo kuyashyira mu bikorwa hamamo imbogamizi y’uko abaturage batayazi nk’uko byatangajwe na Nkurunziza Alex Floris umwe mu bashinzwe igikorwa kiswe ‘My African Union Campaign Rwanda’.

Nkurunziza Alex Floris ukuriye igikorwa cya My African Union Campaign
Nkurunziza Alex Floris ukuriye igikorwa cya My African Union Campaign

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga ‘My African Union Campaign Rwanda’ kigamije gukangurira abaturage kumenya umuryango wa Africa yunze ubumwe, inyungu ubafitiye n’uruhare rwabo muriwo.

Ku cyumweru tariki ya 8 Werurwe, nibwo ubu bukangurambaga buzatangizwa ku mugaragaro I Kigali, bikazahurirana n’umunsi w’abari n’abategarugori ku rwego mpuzamahanga. Iki gikorwa kizafungurwa n’iserukiramuco ryo kumurika imideli nyafurika, bikazatangira ku isaha ya saa 17h00-23h00 muri Legacy Hotel.

Nkurunzi Alexis, avuga ko impamvu byahujwe n’umunsi mpuzamahanga kandi hakazabaho kumurika imideli, ngo ni uko u Rwanda ruza imbere mu kubahiriza amasezerano ya Maputo, aharanira iterambere ry’umwari n’umutegarugori. Ariko ngo ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’andi masezerano menshi mpuzamahanga habaho ubushake buke bwa Leta.

Avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu gusinya amasezerano mpuzamahanga, ndetse ngo ugereranyije n’ibindi bihugu, u Rwanda ruri mu myanya myiza ariko ngo hakwiye gushyirwa ingufu mu gushishikariza Inteko Nshingamategeko, Minisiteri y’Ubutabera na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga gufatanya kumenyekanosha mu baturage ibyo Leta iba yarasinye.

Iyo ngo ni yo mpamvu nyamukuru yatumye CLADHO itegura ubu bukangurambaga mu rwego rwo kwerka abaturage uburenganzira bafite, ndetse bakamenya aho bashobora guhera babuharanira igihe bwahutajwe.

Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’urukiko nyafurika ruharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse nyuma yemera ko umuturage cyangwa umuryango runaka warenganyijwe ushobora kuyirega muri urwo rukiko.

Ubu bukangurambaga bwa CLADHO buzamara igihe cy’ibyumweru 12, hakazabaho gusanga abaturage iwabo mu byaro bakigishwa ibijyanye n’amategeko y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Uyu ni Neema Raissa Umwali uzaba ukuriye ibyo kumurika imideli (African Fashion Shop), yitabiriye amarushanwa menshi y'ubu Miss mu Rwanda no hanze yarwo
Uyu ni Neema Raissa Umwali uzaba ukuriye ibyo kumurika imideli (African Fashion Shop), yitabiriye amarushanwa menshi y’ubu Miss mu Rwanda no hanze yarwo

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Erega abaturage turasuzugurwa! Kabisa na HE burya mu mwiherero ni nabyo byamubabaje! None se amasezerano twayabwirwa n abiyamamaza gusa! Barata ishyaka gusa? Bisingiza? Bo babona amaronko muri aya masezerano…twe tugasigara dufite inshingano imwe: musorere ubutaka…muze mu…..amabwiriza gusa adashira……ntawe waguhugura ngo yigore afate umwanya asobanurire wenda abanyamidugudu nabo bazasobanurire abaturage

  • Ayo masezerano yose atangazwa mu Gazeti ya Leta. Ni nde muyobozi wabujije abaturage kuyisoma ?

Comments are closed.

en_USEnglish