Digiqole ad

Musanze: Abakozi b’uruganda rwa sima ngo batanze amakuru barirukanwa

Nyuma yo gutabaza itangazamakuru bakagaragaza ikibazo cyo kudahembwa kimaze imyaka irenga ibiri, abakozi babiri bakoraga akazi k’ubuzamu mu ruganda rukora sima (Great Lakes Ciment Factory, GLC) i Musanze baratangaza ko byabaviriyemo kwirukanwa, ubuyobozi bw’uru ruganda bwo bukavuga ko bazize guta akazi.

Uruganda rwa Great Lakes Ciment Factory rumaze imyaka isaga 2 rutarishyura abakozi
Uruganda rwa Great Lakes Ciment Factory rumaze imyaka isaga 2 rutarishyura abakozi

Aba bakozi bavuga ko mu gihe batari bari ku kazi babimenyesheje umuyobozi wabo nk’uko bari basanzwe babikora, bagasobanura ko nta mpamvu yindi yari gutuma bahita birukanwa nta no kubanza kwihanangirizwa mu ruganda bari bamazemo imyaka myinshi.

Bemeza ko kwirukanwa kwabo kwaturutse ku kuba baravuganye n’itangazamakuru bakagaragaza ikibazo bamaranye igihe cy’amafaranga Nemeyabahizi Jean Baptiste, wahoze yihariye uru ruganda abarimo ndetse na n’ubu ngo babona ko kuyishyurwa bitazoroha.

Umwe muri bo yagize ati: “Twari tumaze imyaka dukora tudahembwa ndetse n’abayobozi b’uruganda bitana bamwana ku ugomba kutwishyura. Tugira ngo bisobanuke, ni ko kwiyambaza itangazamakuru. Nemeyabahizi yavugiye kuri radiyo na televisiyo ko azatwishyura mu gihe kitarenze ukwezi n’igice, ariko mu minsi ine yakurikiye twahise twirukanwa.”

Yongeraho ko icyabababaje ari uko uyu Nemeyabahizi ataretse byibura ngo n’igihe yari yatanze kigere abanze abishyure ubundi ngo nashaka abirukane, bakavuga ko n’icyo gihe cyarenze ariko bakaba babona n’ubundi nta gahunda yo kubishyura ihari.

Undi muri babiri birukanywe ati: “Kutwirukana ntacyo byari bidutwaye iyo abanza akaduha amafaranga twakoreye, kubura ku kazi ntabwo bihita bivuga kwirukanwa umukozi atatswe n’ibisobanuro, icyo twazize ni ukugaragaza ikibazo cyacu.”

Bavuga ko Nemeyabahizi ababwira ko azabishyura uruganda rutangiye gukora kandi nta migabane barufitemo, bakagaragaza ko yanga kubishyura kubera ubushake kuko ngo abona amafaranga ahemba abakozi barimo kubaka ndetse n’ayo agura ibikoresho.

Nemeyabahizi Jean Baptiste we avuga ko aba bakozi batahagaritswe kubera gutanga amakuru, agasobanura ko bazize guta akazi ariko ko bahawe amahirwe yo gukora muri entreprise yubaka akongeraho ko babaye bahawe amafaranga make mu rwego rwo kubafasha.

Yagize ati: “Abakozi bemeye kuzahembwa uruganda rutangiye gukora kuko bari bazi ko hari ikibazo cy’amafaranga, ariko kandi tugenda tubaguriza kuri bya birarane byabo uko bagize ibibazo bitandukanye.”

Aha Nemeyabahizi avuguruza ibyo yari yaravuze mbere kuko yari yaratangaje ko ikibazo cy’amafaranga yabo kizagera iki gihe cyaravuye mu nzira, akagaragaza ko nubwo uruganda rurimo kubakwa nta mafaranga rufite ndetse akanahakana yeruye ko aba bakozi birukanywe avuga ko bahinduriwe imirimo.

Yemera ko uruganda rwarengeje igihe rwagombaga gutangirira bityo ko aba bakozi bagombye guhabwa amafaranga yabo, ariko agahakana ko birukanywe kubera kubwira ibibazo byabo itangazamakuru kuko icyemezo cyo kugabanya abakozi cyafatiwe mu nama y’ubuyobozi bw’uruganda.

Yagize ati: “Mu nama hemejwe ko abakozi bagomba kugabanywa kuko uruganda rutarimo gukora rutagomba gukomeza gusohora amafaranga menshi, mu bazamu batanu rero twahisemo ko aba babiri bajya gukora mu bwubatsi aho bazaba barimo guhembwa buri kwezi bategereje na bya birarane byabo ariko kandi dufite gahunda yo kuzabasubiza mu ruganda rutangiye gukora.”

Nubwo uyu mushoramari we avuga ko byakozwe mu rwego rwo kugabanya abakozi, abirukanywe bo bavuga ko bazi neza ko basimbujwe abandi bityo bakemeza nta gushidikanya ko bazize gushyira ahagaragara ibibazo byabo.

Musabyimana Jean Claude umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu avuga ko ikibazo cyo kuba uru ruganda rufitiye abakozi amafaranga bakizi, akongeraho ko bagiye gukurikirana icyo kuba hari abakozi birukanwe kubera kugaragariza itangazamakuru ikibazo cyabo akizeza ko nacyo baribugishakire umuti.

Yagize ati:“Mu kiganiro twagiranye na Nemeyabahizi yavuze ko yemeranyije n’abakozi kuzabishyura uruganda rutangiye gukora. Icyo kuba hari abirukanywe kubera kuvugana n’itangazamakuru cyo ntabwo twari tukizi ariko nacyo nidusanga gihari turagiha umurongo.”

Byari biteganyijwe ko uru ruganda ruzaba rwagejeje sima ku isoko muri Mutarama uyu mwaka, ariko kugeza ubu bigaragara ko imirimo yo kurwubaka ikiri kure.

Inyubako z'uruganda rwa sima ruvugaho kuziza abakozi kuvugana n'itangazamakuru
Inyubako z’uruganda rwa sima ruvugaho kuziza abakozi kuvugana n’itangazamakuru
Imirimo yo kubaka uru ruganda iracyari kure kandi rwaragombaga gugutangira muri Mutarama
Imirimo yo kubaka uru ruganda iracyari kure kandi rwaragombaga gugutangira muri Mutarama

Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW

en_USEnglish