Digiqole ad

Nyabihu: Umugore yafatanywe udupfunyika 2000 tw’urumogi

Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu yafatanye Uwimana Jacqueline udupfunyika duto tw’urumogi 2000 tuzwi ku izina rya ‘bule’. Uyu mugore yafatiwe mu kagari ka Rega, mu murenge wa Bigogwe, ahagana saa cyenda n’igice zo ku gicamunsi cyo ku cyumweru ari mu modoka yavaga mu mujyi wa Rubavu yerekeza Kigali.

Urumogi
Urumogi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, Supt. of Police (SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko umugenzi wari wicaranye n’Uwimana ari we watanze amakuru y’urwo rumogi nyirarwo yari yahishe mu gikapu.

Yatangaje kandi ko Uwimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira ndetse n’ibyafashwe akaba ari ho bibitse mu gihe iperereza rikomeje.

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu kuri uwo munsi na yo yafatanye abantu batanu ibiro bitanu by’urumugi na ‘bule’ 106 n’amapaki 16 y’inzoga zitemewe mu Rwanda zitwa ‘Blue Sky.’

Abafatiwe muri Rubavu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi Gisenyi ndetse n’ibyafashwe bikaba ari ho bibitse.

SP Hitayezu yavuze ko urumogi na kanyanga kimwe n’ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda ari umuzi w’ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

Yagize ati ati: “Kubishoramo amafaranga ni ukuyatwika kuko isaha iyo ariyo yose byafatwa.”

Ykomeje avuga ko ingaruka zabyo, ubifatiwemo arafungwa, hanyuma agasigara ari umutwaro ku muryango we n’igihugu, kuko aba yitabwaho kandi adakora.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Ibihano ku byaha bivuzwe haruguru bihanishwa ibihano kuva ku mwaka kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga ava ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni 5 bitewe n’uburyo icyo cyaha cyakozwe.

RNP

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nimumubabarire Yashakaga Ibiryo Byabana Be.

Comments are closed.

en_USEnglish