Mu karere ka Rubavu umwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa mbere ku kigo cy’amashuri abanza cya Gacuba II mu murenge wa Gisenyi yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane kidatwikiriye aho yaguye kuwa gatanu bikamenyekana kuwa mbere w’iki cyumweru. Umwe mu banyeshuri biga aha yabwiye Umuseke ko kuwa gatanu nimugoroba abana batashye uyu mwana ngo yavaga […]Irambuye
Rwanda National Union of Deaf (RNUD) ihuriwemo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batangarije abanyamakuru ko kubera imbogamizi bahura nazo mu buzima basaba Leta ko yakongera ururimi rwabo rw’amarenga mu zikoreshwa mu Rwanda kugira ngo nabo ntibasigare inyuma mu iterambere abandi bari kugeraho. Samuel Munana umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri huriro yavuze ko abafite ubu bumuga mu […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize, abakozi ba Club House basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera aho bahuriye na bagenzi babo bo muri Hotel nshya mu Rwanda yitwa Golden Tulip ibarizwa mu itsinda Club House La Palice iherereye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera. Bamaze gusura urwibutso batanze ubufasha ku barokotse […]Irambuye
Abanyarwanda bavuye muri Tanzaniya bakaba baratujwe mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange mu kagari ka Gakamba bemeza ko kubera ubuke bw’ibiribwa bagenerwa, hari bamwe babwirirwa abandi bakaburara. Ibi babivuze ejo kuwa 28, Kamena ubwo bahabwaga ibiribwa n’umuryango w’urubyiruko rw’Abayisilamu rugamije iterambere ubu, kimwe n’abandi basilamu, ruri mu kwezi kw’igisibo kurangwa no gukora ibikorwa by’urukundo […]Irambuye
Abana b’abarundi bari mu nkambi y’impunzi ya Mahama mu karere ka Kirehe bazatangira amasomo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha. Ababyeyi babo babwiye Umuseke ko iki ari ikintu gikomeye cyane ku bana babo kuko batateganyaga ko mu buhungiro abana babo baziga. Mu nkambi z’impunzi ku Isi uburezi buri mu byitabwaho nyuma y’ibindi. Iyi nkambi ya Mahama imaze […]Irambuye
Mu gihe abarokotse Jenoside bakiri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka amashyirahamwe atandukanye akomeje kwifatanya na bamwe mu barokotse batishoboye. Kuri uyu wa gatandatu urubyiruko rwo mu ishyaka rya Parti Liberal rwasuye bamwe mu rubyiruko rwarokotse rwo mu murenge wa Rubangera, babatera inkunga yo gukomeza imishinga y’iterambere rufite. Uru rubyiruko rwo mu ishyaka rya PL […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu ibigo bine Rwanda Mountain Tea Ltd, Petrocom, Société Petrolière(SP Ltd) na Tea Group Investment Ltd byahaye imfubyi zo mu Karere ka Bugesera , mu murenge wa Ntarama inka 13 zo kuboroza mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bibazo basizwemo na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Mbere y’uko abayobozi n’abakozi bo muri […]Irambuye
Mu muhango wo gutangiza Ikigo gishinzwe kwita ku bahohotewe (Isange One stop Center) Umukuru wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Senior Superitendant Muheto Francis yatangaje ko hari ibihano bagiye gufatira bamwe mu bagitifu b’imirenge bitwaza umwanya bafite bagasambanya abo bakoresha ku rwego rw’Akagari. Uyu muhango wo gutangiza ikigo gishinzwe kwita ku bantu bakorewe ihohoterwa wahuje […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, abanyeshuri bo muri Tumba College of technology basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero. Abanyeshuri basobanuriwe ko ubwo abicanyi bazaga kwica abari mu Bisesero, Abatutsi bari aho birwanyeho barwana nabo mu gihe kingana n’amezi atatu ariko baza kuneshwa kubera akagambane k’Abafaransa bari muri Zone turquoise. Dusabe Illuminée uyobora uru rwibutso […]Irambuye
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma kuri uyu wa kane rwasabiye igifungo cya burundu uwitwa Sibomana Moise ukurikiranyweho icyaha cyo kwica abigambiriye umugore we amuciye ijosi. Urubanza rwaburanishirijwe ahakorewe icyaha mu kagari ka Ihanika mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma. Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma ruyobowe n’umucamanza Kankindi Olive n’umwanditsi warwo Uwera Muhire Alice rwaburanishije […]Irambuye