Kuri uyu wa kane mu nama ya karindwi yateguwe n’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda giharanira kuganira ku makimbirane no kuyakumira gifatanyije n’ibigo bitegamiye kuri Leta abahanga bari bayiteraniyemo basuzumye cyane ku bikorwa byo kurinda amahoro, ibivugwa n’ibikorwa niba hari aho bihuriye. Hagaragaye ikinyuranyo hagati ya byombi ndetse bigaragara ko ahenshi amahoro arambye agerwaho kubera ubushake […]Irambuye
Binyuze mu bufatanye mu myigishirize buri hagati y’Ishuri rikuru ry’i Gitwe-ISPG na Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uyu munsi itsinda riyobowe na Prof. Dr. Adrew Patterson bahaye abanyeshuri ba ISPG mudasobwa 150 zo kubafasha mu myigishirize. Mu ruzinduko rw’iminsi itatu izi ntumwa za Kaminuza ya Stanford zakoreye i Gitwe, bakoze inama […]Irambuye
“Yavuze ko Inyenzi arizo zateye, ngo ntabwo ari Abatusti bari mu gihugu”; “We ngo mbere ya 1990 yari abanye neza n’abaturanyi be, nta mwiryane wari uhari”. Aha Dogiteri Leon Mugesera ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare mu gucura no kunoza umugambi wa Jenoside yanengaga Ubuhamya bwatanzwe na Kadogo Hashim aho uregwa yabwiye Urukiko ko kuba […]Irambuye
*Mazimpaka yamaze amezi 20 yiba amafaranga muri RRA nta we urarabukwa; *Gufatwa kwe, abadepite bakeka ko yaba yarabibwiye inshuti ze bikamenyekana; *Abadepite bafite impungenge ko n’abandi bakozi ba Leta baba babikora; *Ayo yibye yashyirwaga kuri konti za bashiki be, ngo ntibyumvikana uko abakozi ba BNR bamusinyiraga * Yafashwe amaze kwiba miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda, […]Irambuye
Mu nama umuryango Profemme Twese Hamwe wagiranye n’abafatanyabikorwa bawo mu gushaka ibisubizo abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahura nabyo, kuri uyu wa 24 Kamena 2015 i Kigali habereye inama aho abagore bagaragaje ko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kubura inguzanyo cyangwa bagahura n’ihohotwerwa mu buryo butandukanye. Kimwe mu bagore bakora aka kazi bahura nako nk’uko babivuze, […]Irambuye
Fred Deffron Ibingira umusore ufite ubumuga bw’amaguru yombi yagejeje ikirego cye muri Police y’u Rwanda arega uwitwa Apotre Paul Nduwimana uzwi kandi ku izina rya Diamant ya Yesu, ko yamuriye amafaranga areng ibihumbi magana ane amubeshya ko azamukiza agata imbago mu izina rya Yesu. Apotre Nduwimana we yabwiye Umuseke ko adakiza ahubwo ari Yesu ukiza, […]Irambuye
Kubera imibereho n’imibanire mu miryango yabo impamvu batanga zaba zifite ishingiro. Amakimbirane y’ababyeyi babo, ubukene, guhozwa ku nkeke kwa ba nyina, ibiyobyabwenge (ubusinzi), imirwano mu ngo, ababyeyi badashaka ko biga n’ibindi ni izimwe mu mpamvu abana benshi bari munsi y’imyaka 15 baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke iburasirazuba bamuhaye zatumye bata ishuri. Gusa ngo bararikumbuye kandi babonye ubufasha […]Irambuye
*Musenyeri bamushyize mu kiciro cy’abatishoboye *Abaturage 26% bashyizwe mu kiciro cy’abatishoboye nyamara ngo 1,86% nibo babikwiye Kuri uyu wa kabiri mu biganiro byahuje Abakozi b’Akarere ka Muhanga n’ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA)umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne yatangaje ko abaturage batanze amakuru y’ibinyoma mu gushyira bagenzi babo mu byiciro by’ubudehe. […]Irambuye
Mu cyumweru gishize itsinda rya Technical Advisory Group ryasuye ikigo cy’ishuri rya Tumba College of Technology mu rwego rwo kugirana inama mu gutegura amasomo hagendewe ku bikenewe ku isoko ry’umurimo. Iri tsinda rigizwe n’abikorera rikaba ritanga inama mu byigishwa kugira ngo amasomo ajyane n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Eng. Gatabazi Pascal […]Irambuye
Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda irasaba umuryango wa bibiliya mu Rwanda kuvugurura bibiliya amazina apfobya abantu bafite ubumuga agakurwamo. Ibi ni ibyatangajwe na Ndayisaba emmauel umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu kiganiro n’abanyamakuru. Mu rwego rwo guha agaciro abantu bafite ubumuga, inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga yatangaje ku mugaragaro inyito zisimbura […]Irambuye