Digiqole ad

Nyamata: La Palisse Hotel na Golden Tulip Hotel batanze ubufasha ku barokotse

 Nyamata: La Palisse Hotel na Golden Tulip Hotel batanze ubufasha ku barokotse

Abakozi ba La Palisse na Golden Tulip ubwo bari ku Rwibutso rwa Ntarama

Mu mpera z’icyumweru gishize, abakozi ba Club House basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera  aho bahuriye na  bagenzi babo bo muri Hotel nshya mu Rwanda yitwa Golden  Tulip ibarizwa mu itsinda  Club House La Palice iherereye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera. Bamaze gusura urwibutso batanze ubufasha ku barokotse kandi babasezeranya kuzakomeza kubaba hafi.

Abakozi ba La Palisse na Golden Tulip ubwo bari ku Rwibutso rwa Ntarama
Abakozi ba La Palisse na Golden Tulip ubwo bari ku Rwibutso rwa Ntarama

Muri urwo rugendo bari bayobowe n’umuyobozi wa Club House La Palisse Nyandungu & Gashora ndetse na Golden Tulip Hotel witwa Mukezangabo  Augustin.

Bakigera i Ntarama ku Rwibutso bakiriwe n’ushinzwe kuyobora abasura urwibutso rwa Ntarama Umuganwa Marie Chantal abasobanurira amateka ya Jenoside mu Rwanda, ndetse n’inkomoko y’amacakubiri yabibwe n’abakoloni bakayandika mu bitabo by’amateka.

Gutotezwa kw’Abatutsi kwaturutse kuri ziriya nyigisho  kwatumye benshi bicwa abandi barahunga, bakurwa mu byabo ndetse biza kuvamo Jenoside yabakorewe guhera ku italiki ya 07, Mata,-31,Nyakanga, 1994.

Umuganwa yasobanuriye abakozi ba Club House La Palice umwihariko w’ubwicanyi bwakorewe mu Bugesera avuga ko kuva 1959 ndetse na 1963, Abatutsi bahuye n’itotezwa rikomeye kandi ngo muri iyo myaka igice cy’Ubugesera cyari kigizwe n’ishyamba, nta bantu bahatuye.

Muri icyo gihe hatangijwe Politike yo kwimura Abatutsi bavanwa mu Ruhengeri, Byumba, bazanwa muri kariya gace karimo isazi ya Tsétsé, kandi ngo umugambi wari uko abahaganwe bazaribwa n’iriya sazi bakicwa n’indwara ireta ibitotsi bidashira( sleeping sickness).

Yabasobanuriye uko raporo y’Ababiligi yasobanuraga ko Uburasirazuba  bw’u Rwanda icyo gihe bwari igice k’igihugu kitari kibereye guturwamwo kuko cyagombaga kitunganywa mu bundi buryo buberanye n’imibereho nyayo y’abantu, yavuze ko Perezida Kayibanda yavuguruje iyo raporo avuga ko abantu bagomba gutuzwamo kuko ngo nta  kibazo byari guteza.

Yagize  ati:  “Ibi kwari ukugira ngo Abatutsi bicwe buhoro buhoro, bicwe n’inzara, imibereho mibi ndetse naya masazi ya Tsétsé.” Kuri we ngo iyi yari intangiriro  ya Jenoside.

Ati: “Yaba muri 1959 ubwo bicaga za Gikongoro iyo ni Jenoside, 1973 uburyo babuzaga Abatutsi kwiga kubera Politike y’iringaniza nayo yari Jenoside kuko yabuzaga Abatutsi uburenganzira bwabo.”

Yabasobanuriye ageza no ku igeragezwa rya Jenoside ryakozwe mu Bugesera muri 1992.

Imwe mu mpamvu zatumye Club house La Palice yiyemeza gufungura Hotel nshya mu mujyi wa Nyamata yitwa Golden Tulip , ngo ni uko  ubuyobozi bwayo bwifuza ko abakiriya bazajya kuyisohokeramo bazabasha no kumenya amateka yaranze agace iyo Hotel iherereyemo

Gusa yibukije abakozi ko gusobanurira abashyitsi amateka y’Ubugesera bisaba kuba nawe uyazi.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka n’umwihariko w’ubwicanyi mu karere ka bugesera umuyobozi wa Club House La Palice yashimiye umukozi wa CNLG uburyo kubera uko bita ku mateka ya Jenoside.

Mukezangabo Augustin, uyobora Club House la Palisse yasobanuriye abakozi ba Hotel ayobora ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu Rwanda bagomba kuyamenya kugira ngo basenyere umugozi umwe bityo ntibizongere ukundi.

Ati: “Twese tugomba guhaguruka tukarwanya abahakana Jenoside.”

Mbere yo kwandika ubutumwa mu gitabo cyagenewe abasura urwibutso rwa Ntarama, yabanje ashyira mu gasanduku inkunga bageneye urwibutso ingana n’amafaranga ibihumbi 500 Rwf.

Bafashije kandi abacitse ku icumu bo mu murenge wa Ntarama barimo umukecuru n’umusaza babasezeranya kuzajya babitaho by’umwihariko bakababa hafi mu mibereho ya buri munsi.

Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera hafi y’ibiro by’umurenge wa Ntarama.

Uru rwibutso ruri mu nyubako zahoze zigize Kiliziya yiciwemo Abatutsi bari bayihungiyemo.

Harimwo kandi ibikoresho bitandukanye abahahungiye bari bitwaje bizeye ko bazarokoka bazakomeza kubikoresha n’ibindi bikoresho birimo imyenda, amakaye n’ibitabo by’abanyeshuri bahahungiye ikubagahu( vuba vuba batabonye uko bajya kubika amakaye iwabo)

Ku ruhande rwa Kiliziya hari ishuri rito  abana bigiragamo Gatigisimu kabitse amateka y’umwihariko agaragaza uko abana bagahungiyemo ndetse nabandi bari bahungiye mu kiliziya bazanwaga bagakubitishwa imitwe ku gikuta ku buryo hakira ikizinga kinini cy’amaraso kigaragaza uburyo bishwemwo.

Muri uru rwibutso  harimo n’ibindi bikoresho n’ibimenyetso  bigaragaza iyicwa rubozo ryakorewe abagore n’abakobwa.

Ubusitani bw’uru rwibutso rufatwa narwo nk’ikindi gice kibitse imibiri kuko bwanyoye amaraso menshi y’Abatutsi.

Urwibutso rwa Ntarama ubu ruri gusanwa ndetse runongerwa hagamijwe kubungabunga ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukuru wa La Palisse ahumuriza abarokotse bo muri Ntarama abasezeranya ubufasha buhoraho
Umukuru wa La Palisse Mukezangabo Augustin ahumuriza abarokotse bo muri Ntarama abasezeranya ko bazakomeza kubaba hafi
Buri muryango wagenewe ubufasha ngo urebe uko wakwikenura
Buri muryango wagenewe ubufasha ngo urebe uko wakwikenura

Fidele NSENGIYAREMYE

UM– USEKE.RW

en_USEnglish