Digiqole ad

Gisenyi: Ku kigo cy’ishuri umwana yaguye muri WC amaramo iminsi 3

 Gisenyi: Ku kigo cy’ishuri umwana yaguye muri WC amaramo iminsi 3

Mu karere ka Rubavu

Mu karere ka Rubavu umwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa mbere ku kigo cy’amashuri abanza cya Gacuba II mu murenge wa Gisenyi yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane kidatwikiriye aho yaguye kuwa gatanu bikamenyekana kuwa mbere w’iki cyumweru.

Mu karere ka Rubavu
Mu karere ka Rubavu

Umwe mu banyeshuri biga aha yabwiye Umuseke ko kuwa gatanu nimugoroba abana batashye uyu mwana ngo yavaga mu kigo akina umupira na mugenzi we.

Umupira wabo ngo waragiye ugwa mu cyobo kidatwikiriye cy’imyanda (fosse sceptique) y’imisarani y’ishuri maze awukurikiye agwamo.

Umwana mugenzi we ngo yaje kureba ikibaye kuri mugenzi we maze abonye ko yaguye mu mwobo arataha ajya kubibwira nyina w’uyu mwana.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko nyina w’uyu mwana yashidikanyije ibyo uyu mwana muto yamubwiye.

Icyakora ngo abonye akomeje kumubura bucyeye bwaho kuwa gatandatu atangira gutanga amatangazo arangisha umwana we.

Kuwa mbere mu ishuri mu gihe mwalimu ahamagara abaje ku ishuri, aba bana bato bo ngo bari babwiwe na mugenzi wabo amakuru y’uko uyu mugenzi wabo yaguye mu cyobo.

Mwalimu ahamagaye izina ry’uyu nyakwigendera maze abana bose ngo basubiriza rimwe ko yaguye mu cyobo.

Nibwo bahise bajyana na wa mwana  bari kumwe kuwa gatanu abereka aho yaguye koko bamusangamo amazemo iminsi itatu yarapfuye.

Grace Uwampayizina umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza  y’abaturage uri mu bageze kuri iki kigo kuwa mbere aya makuru acyumvikana,  yabwiye Umuseke ko uriya mwana yaguye mu musarani akurikiyemo ikayi yigiragamo ubwo yari atahanye na mugenzi we.

Uyu muyobozi avuga ko basanze uriya musarane utari utwikiriye wose bituma umwana agwamo.

Uwampayizina avuga ko byaragoranye kugira ngo amakuru agere ku babyeyi b’umwana kuko hari mu mpera z’icyumweru(week- end) kandi umwana akaba yaraguye mu gace katari ak’iwabo.

Avuga ko umurambo w’uyu mwana wajyanywe kwa muganga kuwa mbere ukimara kuvanwa mu musarane. Naho ubuyobozi bukaba bwarahise busaba ko icyo cyobo kidatwikiriwe gufungwa vuba ngo hatagira undi mwana ugwamo.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Uhereye kuwubatse icyo cyobo ukageza ku wubakishije icyo cyobo ugakurikiza ushinzwe umutekano agace icyo cyobo kirimo ushinzwe isuku aho icyobo kiri umuyobozi wiryo shyuri bose babiryozwe kuko biri mu nshingano zabo !!!

  • Mbega agahinda.

  • Pole kuri uwo muryango wabuze ikubondo! Nizere ko ishuli rizawuha impozamarira igaragara

  • Na nyina wumwana yabaye indangare nyuma yo kubimubwira aba yarihutiye kumenyesha ubuyobozi bakareba koko niba yaguye mu cyobo. Naho kurinda bigera kuwa mbere!!!!

  • ababyeyi b’uwo mwana bahabwe impozamarira kdi ikigo kijye kigenzura ahantu babona ko hagira risk kubana

  • Imana imwakire, aliko ibi ntibyari bikwiye rwose, ahantu hari abana bato ni gute haba toilette idapfundikiye. Uyu mwana akwiye ubutabera rwose. Nihanganishe ababyeyi be aliko ngaruke kuri uyu mubyeyi wabwiwe ko umwana we yaguye muri toilette ntagire n’akantu gato kamukoma ku mutima so ikibazo, kuki yabonye amasaha akuze umwana ataje ntahe agaciro amakuru yabwiwe bikarinda bigera kuwa 1, ataranavuga ngo bashakishirize aho. Harimo uburangare bukabije cyane. Gusa sindi kumukina kumubyimba, aliko ababyeyi tujye twita ku bana bacu.

    • rwose uwo mubyeyi nawe yagize uburangare akimara kumva iyo nkuru mbi kuki atatabaje hakiri kare?yihangane ariko ajye agira amakenga

  • Si ubwambere byaba ku Gisenyi,kuko no mumyaka yashize mwibuke kuri Gacuba 2 Baptiste byarabaye ariko umkobwa waguyemo we yagize amahirwe ntiyapfa, abashinzwe ubuzirantenge mumyubakire nabo bakwiye kubibazwa

  • Ubwo inyundo ibacura barayifitiye. Urunva harizindi mpuhwe? Yaba nyina na se bose ni ba guverineri

    • Nyina ni umubyeyi gito. Yanze kumvira ijwi ry’umwana arinda ajya mu buriri bityo kugera kuwa mbere kabisaaaaa!!!!! Ni umugore mubi

  • Umuyobozi w’iri shuri agomba kubazwa urupfu rw’uyu mwana kuko ibyobo nk’ibi bidatwikiriye ku kigo cy’abana bato ni scandale. Ariko n’umubyeyi ubona umwana we adatashye akajya mu buriri akaryama ni uwo kwibazwaho.

Comments are closed.

en_USEnglish