Bikubiye mu butumwa uwaje ahagarariye Imbuto Foundation yagejeje ku rubyiruko rwiga mu ishuri “G.S Kimironko I” mu bikorwa by’Ubukangurambaga bigamije kurwanya inda zitateguwe ku bangavu aho kuri uyu wa 18 Kamena yavuze ko nta mwari w’u Rwanda ukwiye kugira irari ry’akanya gato kandi bishobora kumuviramo ingaruka z’ubuzima bwe bwose mu gihe igihugu cy’u Rwanda kimukeneyeho […]Irambuye
Avuye mu Rutsiro kuri uyu wa kane, Perezida Kagame yerekeje i Karongi aho mu ijoro ryakeye yagiranye ikiganiro n’abavuga rikijyana muri aka karere, barimo abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye amadini, abacuruzi bakomeye n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta. Mu byo baganiriyeho, Perezida Kagame yababwiye ko mu byo bakora byose bagomba kubumbatira umutekano kuko ari wo shingiro rya […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, ubuyobozi bw’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga bwasabye inzego za Leta gutangira gukoresha inyito zibereye abantu bafite ubumuga kugira ngo zibere urugero n’abaturage bataratangira kuzikoresha. Ibi babivugiye mu nama bagiranye n’abanyamakuru yari igamije gusobanurira abanyarwanda inyito zashyizweho n’akamaro kazo. Bavuze ko inyito za kera abafite ubumuga bitwaga zatumaga badahabwa agaciro muri serivisi zitandukanye […]Irambuye
Ejo ubwo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe baba mu kigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe muri Gasabo, bizihizaga umunsi w’umwana w’umunyafurika, bagaragaje ko bifuza kwitabwaho kurushaho bityo nabo bakiteza imbere. Aba bana bafite ubumuga butandukanye ariko ntibibabuza gukora imirimo imwe n’imwe ishobora kuzabateza imbere ejo hazaza niba babifashijwemo inzego bireba. Iyo […]Irambuye
Enos Mbonankira wo mu kagali ka Kibirizi mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara nyuma y’igihe kinini ari umuhigi w’inyamaswa muri Tanzania, mu Rwanda n’i Burundi avuga ko bagiye ku muhigo bica imbwebwe (ubwoko bw’imbwa y’agasozi) barayirya. Abo bayisangiye bose ngo barapfuye we warokotse abikurizamo indwara y’uruhu idasanzwe amaranye imyaka 13. Mbonankira w’imyaka hafi 50 yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Ababyeyi bagana Ikigo nderabuzima cya Bugarura giherereye mu karere ka Gatsibo baravuga ko babangamiwe n’amande bacibwa iyo bagejeje igihe cyo kubyara batarisuzumishije incuro zose, kuko ngo bituma hari abana babo bitera kubura inkingo. Ubuyobozi bw’akarere ka gatsibo bwo buvuga ko nta wemerewe guca amande ababyeyi ngo hagiye gukurikiranwa uwihaye izo nshingano. Ababyeyi Radio Flash yasanze […]Irambuye
Louange Chris Hirwa afite imyaka umunani, akivuka yiswe ikimanuka se aramwihakana ngo si we wamubyaye ndetse biza gutuma atandukana n’umugore we bari bamaranye imyaka itatu. Hirwa wavukiye mu Ruhango we na nyina baratereranywe, umwana mu mikurire ye agenda ahohoterwa kubera uruhu rwe. Ibi biba no ku bandi bana bavuka nkawe ahantu hatandukanye mu gihugu. Nyarama […]Irambuye
Pelagie Ndacyayisenga, umugore ukora akazi ko gutwara moto arakangurira abari n’ abategarugori gutinyuka bakagana imirimo bisa n’ aho yihariwe n’abagabo kuko nabo bayishoboye kandi yabafasha gushyigikira ingo zabo. Ndacyayisenga umaze imyaka itatu atwara abagenzi kuri moto avuga ko akora kimwe na bagenzi be b’abagabo ndetse nta mbogamizi zishingiye ku kuba ari umugore ahura nazo. Ati […]Irambuye
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze baratangaza ko impamvu nyamukuru ituma abana bakora imirimo ivunanye ari ubukene bw’ababyeyi aho abana bahitamo kwishakaho ibyo baba babuze iwabo mu mbaraga nke zabo. Kuri uyu wa 16 Kamena mu Rwanda harizihizwa umunsi w’umwana w’umunyafrika. Nk’uko aba babyeyi babivuga ngo iyo umwana abuze ibyo akeneye mu rugo […]Irambuye
Esperance Uwirinze n’abana be bane bato baba mu kagari ka Gitarama Umudugudu wa Josi mu murenge wa Bwishyura, we n’abaturanyi be bavuga ko amaze umwaka aba mu nzu ituzuye, idakinze, idasakaye. Imbeho, imibu, imvura, inyamaswa, ubukene n’imirire mibi byugarije we n’abana be barimo umuto w’amezi abiri gusa. Esperance yagowe cyane n’ubuzima kuva mu gihe cy’umwaka […]Irambuye