Kuri uri uyu wa kane Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yakiriye abagize Itorero Urukerereza bari baje kumutega amatwi kuri Petit Stade Amahoro i Remera baganira ku ngingo zitandukanye harimo umuco muri iki gihe no ku bintu bitandukanye. Abagize Urukerereza barenga 100 batoranyijwe mu ntore zose z’u Rwanda no mu matorero atandukanye abyina cyangwa se […]Irambuye
Ubwo umuryango witwa ‘Human Rights First Rwanda Association’ wahuraga n’abanyamakuru bakora inkuru z’ubuvugizi ku burenganzira bwa muntu, mu rwego rwo gutangaza ibyakozwe mu mushinga wo gusobanurira abaturage amategeko y’ubutaka, abanyamakuru basabye ko habaho impaka ku itegeko ry’ubutaka kugira ngo rirusheho gusobanuka. Uyu mushinga wa Human Rights Rwanda First Association, wari ugamije gusobanurira abagore, abafite ubumuga […]Irambuye
Karongi – Ku mugoroba wo kuri uyu wa 08 Nyakanga 2015 ibendera ry’igihugu ryo kubiro by’Akagarli ka Buhoro mu murenge wa Gishyita ryaribwe, abaryibye bafashwe kuri uyu wa kane. Ubuyobozi buvuga ko hari amakuru bufite ko abagabo baryibye bashakaga kurijyana muri Congo Kinshasa. Nyuma yo kubura kw’iri bendera ry’igihugu ubuyobozi bw’Umurenge bwakoranyije abaturage mu mugoroba […]Irambuye
Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, Dr. Nadia Dudi Arop wasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda kuva tariki 7 Nyakanga 2015, yavuze ko bafite byinshi bakwigira ku Rwanda mu guteza imbere urubyiruko rw’iwabo. Dr. Nadia Dudi Arop, Minusitiri w’Urubyiruko muri Sudani y’Epfo yasuye Ikigo cy’urubyiruko giteza imbere imyuga n’imyidagaduro cya Kimisagara. […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge cyari kigamije gukomeza guhumuriza Abanyarwanda ngo ntibaterwe ubwoba n’ibyo amahanga akomeje kugenda akorera u Rwanda, Bishop Rucyahana John, Perezida w’iyi komisiyo yavuze ko gufata Gen Karenzi Karare ari ugasuzuguro no gushesha agaciro Abanyarwanda. Rucyahana yavuze ko komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ifite mu nshingano kwamagana akarengane n’ibitesha agciro Abanyarwanda, […]Irambuye
Hafi saa kumi z’amanywa kuri uyu wa gatatu mu murenge wa Kagarama ku muhanda wa Kicukiro uva mu Bugesera, imbere y’ibiro by’Akarere ka Kicukiro, habereye impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’umukobwa wagendaga iruhande rw’umuhanda, hakomeretse kandi abandi batatu barimo umwe umerewe nabi. Iyi mpanuka yabereye aha nyuma y’iminsi 11 gusa muri metero nka 500 uvuye aha […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Bernard Munyagishari ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 08 Nyakanga; Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko kuba uregwa yaranze abunganizi bashya yagenewe bigaragaza ko adakeneye kunganirwa bityo ko Urukiko rukwiye gutegeka ko aburana atunganiwe, cyakora ngo Abavoka yahawe bakagaragara mu iburanisha ku nyungu z’Ubutabera. Nyuma y’aho Me Niyibizi […]Irambuye
Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa gatatu kigahuza Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko na Minisiteri y’umutungo kamere, mu rwego rwo kurebera hamwe ikizakorerwa abaturage bazimurwa hafi y’amashyamba ya Gishwati na Mukura ubwo azaba agiye kwagurwa, intumwa za rubanda zijejwe ko abazimurwa bazahabwa ingurane ingana n’ubutaka bazasiga. Abadepite bagize iriya Komisiyo basuye ariya mashyamba(ataragirwa […]Irambuye
*Ubutinganyi ni ibintu bidakwiye gushyirwa mu mategeko, ni uburwayi, ababikora bakwiye gushakirwa umuti * Ni amahano, ni ubucakara, ntawe ukwiye kubyemera *Imana yaremye umugore n’umugabo kugira ngo bororoke nta kosa yari ifite yari izi ibyo ikora *Turi Abanyarwanda dufite indangagaciro zacu ni zo tugenderaho, nta Butinganyi bubamo Ibyo ni ibitangazwa n’Abadepite babiri, Hon Mudidi Emmanuel […]Irambuye
Iburasirazuba – Abakozi bashinzwe icungamutungo mu bigo bitandukanye bya leta mu karere ka Kirehe bavuga ko bagifite ikibazo cy’ingutu mu itangwa ry’amasoko ya leta kuko aho bakorera mu cyaro akenshi usanga ba Rwiyemezamirimo baho baba batujuje ibisabwa bigatuma batanga ayo masoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugirango nibura akazi gakorwe. Ikigo cy’imisoro n’amahoro ariko ntikivuga rumwe […]Irambuye