Digiqole ad

Ubuzima bwa Nkundimana wakomerekejwe bikomeye n’imvubu bugeze ahakomeye

 Ubuzima bwa Nkundimana wakomerekejwe bikomeye n’imvubu bugeze ahakomeye

Imvubu ni inyamaswa yo kwitonderwa

*Imvubu yamufashe yagiye kuvoma mu kiyaga, ishaka kumushwanyaguza atabarwa agihumeka,

*CHUK, yahamaze amezi atatu avurwa, arasezererwa bamuha ‘rendez-vous’ ebyiri zitubahirijwe, etegereje iya gatatu,

*Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, yahawe n’Ikigega cy’Ingoboka yarashize, ararahanze muri CHUK, agatungwa n’abagiraneza

Nkundimana Gratien ukomoka mu Karere ka Nyagatare, umurenge wa Karangazi, Akagari ka Nkoma aratabaza Leta kugira ngo imwiteho mu kumuvuza kuko ngo ubuzima abayemo butoroshye bitewe no kubura amafaranga amuvuza nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’imvubu.

Imvubu ni inyamaswa yo kwitonderwa
Imvubu ni inyamaswa yo kwitonderwa

Uyu musore w’imyaka 26, ariko ugaragara nk’umusaza, aganira n’Umuseke yavuze ko yagiye kuvoma amazi mu kiyaga kiri hafi y’iwabo maze aza gufatwa n’imvubu ishaka ku mucamo kabiri ku bw’amahirwe atabarwa agihumeka.

Ibi byabaye mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka ubwo yisanze mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, akaba yarabimazemo amaze atatu kuko yaje gusezererwa mu matariki ya mbere ya Nyakanga ariko ahabwa gahunda ya muganga (rendez-vous) yo kugaruka kuri 30 z’uko kwezi kwa Nyakanga.

Mu kugera imuhira, Nkundimana ngo yaje gushaka amafaranga arayabura, ayabona hararenzeho umunsi umwe, ageze ku bitaro bamuha indi ‘rendez-vous’ yo ku itariki 14 Kanama, ariko nabwo ahageze ntiyavurwa bitewe n’uko bamubwiye ko muganga atabonetse.

CHUK yongeye kumuha indi ‘rendez-vous’ ya tariki 9 Nzeri uyu mwaka.

Bitewe no kubura itike imusubiza iwabo, guhera kuwa 14 Kanama, uyu musore yahisemo kuguma mu bitaro ubu yirarira hanze, nta gira ikimutunga, ngo abeshwaho n’abagira neza gusa. Kuva yasezererwa nta muti yongeye guhabwa kandi ngo arababara cyane.

Yagize ati: “Rwose umuntu uramubwira ntiyite ku bubabare ufite akakureba nk’umuntu muzima kandi warapfuye uhagaze.”

Nkundimana avuga ko nyuma yo gufatwa n’imvubu yagannye Ikigega cyihariye cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund) gisanzwe gifashwa abahohotewe n’inyamaswa zo muri Pariki cyangwa bakagongwa n’ibinyabiziga ariko ntibimenyekane, bamuha amafaranga ibihumbi 100 gusa, ubu ngo ayo mafaranga yarashize.

Yongeraho ko ubu ibyo akenera byose agomba kubyishakaho kandi agomba kugura ‘Superdrap’ zimufasha gusohora ibyo yariye kuko imyanya ye yo hasi itarakora neza.

Yagize ati: “Ubu iwacu barandambiwe kuko na bo ntacyo bafite, kuva nasezererwa nta muti ndongera kubona kandi ububabare ni bwose ntacyo nshobora kongera kwimarira.”

Asaba Imana ko yamufasha ‘rendez-vous’ y’ubutaha ikubahirizwa kuko ngo ubuzima bwe bugeze kure.

Umuseke washatse kumenya icyo abashinzwe gutanga ingoboka babivugaho, Florence Nibakure, umuyobozi w’ishami ritanga ingoboka avuga ko umuntu wagize impanuka yo gufatwa n’inyamaswa ngo baramugoboka, bakamufasha mu kumuvuza aho bandikira ibitaro arimo kumuvura ariko bitamwishyuza.

Nibakure yagize ati: “Iyo umuntu yakomeretse ntabwo atereranwa kuko twandikirana n’ibitaro akavurwa atishyuzwa, tukamuha amafaranga make ya avance yo kumufasha mu bindi yakenera.”

Yavuze ko iki kibazo cya Ndundimana akizi kandi ngo bamuhaye ibihumbi 100 yo kumufasha, ariko ngo ntibatanga indishyi iyo umuntu atarakira neza.

Yasobanuye ko iyo umuntu akize muganga agaragaza uburwayi afite kugira ngo iki kigega kibone aho gihera kimubarira indishyi, ariko hagakurwamo amafaranga yahawe mbere amwe yise ‘avance’.

Ibi bivuga ko uyu Nkundimana agomba gutegereza agakira kugira ngo azishyurwe indishyi bitewe n’ubumuga yatewe n’imvubu yamuhohoteye.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ariko izi rendez vous nazo zitangwa hatitaweho ububabare bw’umurwayi nazo MINISANTE ikwiye kuzihagurukira nukuri!!! ubu se ntimureba koo nk’uyu musore agiye kuzira za rendez vous z’urudaca, kandi wenda yakwitabwaho agakira!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Kandi unuyobozi afite umwana urwaye ibicurane…umugore stwite bihutira kumufatira ishoye ijya buraya…ariko ngo abaturage nibo dukorera

    • Uyu murwayi akeneye kwitabwaho kurenza izo rendez-vous.Ibaze kuba umuntu wari ufite gahunda le 30/07 akaba agitegereje le 09/09 kdi babemerera ko bazishyurwa? ni ukuri birababaje.

  • Birababaje cyane kubona umuntu agiye gupfira imbere y’ibitaro atari kuvurwa

  • Harya izo mvubu ngo nizo kurebwa na abazungu? Ubwo kandi yo iracyibereye aho.

  • Ngo nakira azatanga ikirego ku ndishyi z’akababaro kubera Imvubu yamuhohoteye? Aaaaaaahhhaaa. Ndasetse imbavu zirandya. Imvubu se yaramuhohoteye ifite ubwenge? Yakira atakira, rwose imvubu izaguma ari imvubu, kuko n’igisimba nyine. Nonese ko Atari umuntu ngo bararakaranyije aramuhohotera amukubita amutera ubumuga. Ariko nimutumare amatsiko. Koko se azarega imvubu? Cga hari inzego zishinzwe imvubu azarega? Mutumare amatsiko. Kuko ndasomye ngo imvubu yaramuhohoteye ngo azaregera indishyiii!!!! Ariko basi abantu barasetsa, basetsa n’uvuye guhamba uwe.

    • Yabwiye se benewabo bagatanga ikirego barega RDB, yo ishinzwe inyamaswa kdi ko badashyiramo ubushake ngo bavuze uwo muturage. Nimurangiza ngo ubuyobozi buhagarariye abaturage. Ntimukatubeshyaho ngo mujye mufata abantu nk’injiji kuko muba mushaka kuzibagira ariko muribeshya arimwe, kuko twarabamenye. Mufashanya ubwanyu cga abifite naho abakene cga abadafite imiryango ikomeye cga izwi n’abategetsi, nibyo nyine. Tt se sait.

  • Muteye asyi umuntu arapfa Ngo,muzamuha indishyi zakababaro? Kuki badafunga abo banganga bemeye kugira amasezerano nibyo bigo? Ibintu mukorera rubanda rugufi imana izabibahorsa.

  • Ibi birareba RDB , nimuvuze kugeza akize, imugaburire, nibiba nangombwa imuvuze hanze kuko itungo ryamwangije ni iryayo. Kandi ihe bariya baturage amazi hafi y’ingo zabo kugirango badakomeza kwica kariya kageni , bityo nayo ye gukomeza kubihomberamo. NAHO UBUNDI KUREGA AZAREGA DA.

    AMADOVIZE YINJIZWA NA TOURISME NI MENSHI CYANE. RDB ntikabye, imvubu ntiruta umuntu, umuntu aruta zahabu zisi yose.
    RDB rwose tabara, tabara uwo musore.

  • Ndashaka kubwira wowe wiyita Neemito mwagiye mureka kuzana umurengwe kumuntu wifiye ibibazo ubwo usetse iki? kweri nk’umuntu muzima kwanza wowe ubwo warize? ufite ubujiji bwishi nkubaze iyo Imodoka ikugonze ujya kureha Imodoka? imbwa iyo ikuriye ujya kurega imbwa none uravuga ubusa imvubu zifite banyirazo ntasoni

  • ariko niba ibivugwa aribyo koko buriya ubuyobozi ntibwarangaye? ariko nkaburiya president abimenye mwajyahe mwagiye mureka tugakora tumufasha ko wenda nawe yaruhuka

  • Ubwo mutegereje yuko HE Kagame bimugera ho akarara avuje uwo musore ???

    Waruha waruhaaaaaa Kagame.

    Abashinzwe nkibi uba wagororeye kuki batagira umwete mu bibareba !!!
    Hato wabanaga mu gihome induru bakazivuza.

    Abari bugufi yuwo musore byaba byiza mu mufashije akegera ku rugwiro ahegera portail ya HE Kagame akajya yo yizinduye akamanika amaboko amutabaza ndakurahiye azarara akemuye icyo kibazo ataribyo araza kwicwa niyo rwara !!!!

  • inyamaswa z’abazungu ntimujye muzivuga nabi di zinjiza agatubutse !!!!!

  • Mutabare kuko ibyo byose ntacyo bimaze umuntu ababara ninde utazi uko uburibwe bubabaza Ibaze nawe no gusohora ibyo yariye biramugora ngo nategereze.mujye mugira impuhwe

Comments are closed.

en_USEnglish