Sweden: Birinkindi Claver uregwa Jenoside yitabye Urukiko
Umunyarwanda witwa Birinkindi Claver kuri uyu wa gatanu tariki 4 Nzeri yitabye urukiko rw’i Stockholm muri Suede/Sweden ashinjwa kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Birinkindi amaze igihe afunze mu gihe hari gukorwa iperereza ku byaha ashinjwa.
Mu kiganiro BBC yagiranye n’umushinjacyaha Tara Host kuri telephone, yasobanuye ko mu mwaka ushize ubushinjacyaha bwo mu Rwanda ari bwo bwasabye igihugu cya Sweden gufata Birinkindi ndetse banashakaga ko asubizwa mu Rwanda.
Tara Host yavuze ko baje gusanga Birinkindi afite ubwenegihugu bwa Sweden, kandi Sweden bakaba badashobora kohereza umuturage wabo kujya kuburanira ahandi.
Yakomeje avuga ko bahise bakora iperereza ku byaha ashinjwa, kugira ngo bamenye niba ari byo cyangwa atari byo.
Iperereza mu Rwanda
Tara Host yavuze ko bakoze iperereza ricukumbuye cyane, agira ati: “Twaje gusanga bimwe mu byaha atarabikoze, ariko bimwe bikaba bishoboka ko yaba yarabikoze, ibyo rero bikaba ari byo byatumye tumushyikiriza urukiko kugira ngo yiregure.”
Uyu mushinjacyaha yatangarije BBC ko abatangabuhamya bazashinja Birinkindi babarizwa mu Rwanda.
Birinkindi w’imyaka 60 afite abana batanu, aturuka mu cyahoze ari Gikongoro, akaba mbere ya 1994 yaracuruzaga imyaka ahitwa mu Mayaga, ari naho yari atuye.
Yafashwe mu mwaka ushize mu kwezi kwa cumi, akaba aburana afunze. Azongera kwitaba urukiko mu minsi iri imbere, ku itariki izatangazwa.
BBC Gahuza
UM– USEKE.RW
4 Comments
Abazungu barakora kandi bazaruca batabogamye abageze mu Rwanda ni abo kabarahagije kandi nabo kubacira imanza byarabananiye kuzirangiza
abanyabyaha bajye bafatwa ntibazabone aho bihisha
Berinkindi ndamuzi yamaze Abatutsi i Nyamiyaga ahahoze ari muri Commune Muyira!!!!!Abo yamariye imiryango bacitse ku icumu barahari rwose abashaka ubuhamya n’ukuri ku mahano yakozwe na Berinkindi barahari.Rwose bamwohereje hariya i Nyamiyaga aho yakoreye ibara byasubiza agaciro abo yahekuye.
ubwose murumva batamaze kumugira umwere,lol abazungu ntimubazi nibo experts mu bwicanyi hanyuma bakigira abere bitwikiriza amategeko, uyu se ko wumva bamuvuganira ngo ntbyo yakoze (erega barabihamya koko,lol) ariko bagatamazwa n ubuhamya bw abo yiciye,bigatuma bagira bati ibindi ashobora kuba yarabikoze( bivuzeko hari probabilities 2,kuba ari umwere cg umunyacyaha) none kuki bamaze kwanzura ko ibyo bindi atabikoze se bagashyiraho impakanyi idahinduka,kuki batavuze noneho bati bimwe ntiyabikoze ibindi yarabikoze,lol ibi byerekana ikizava mu kuburana kuko biriy byo kumufata nibya nyirarureshwa,kuko baraje bamurekure ejo rwose,none igihe cyose kuki batmufashe kandi yari ahari bamuzi kandi bazi ko hari ibyo ashinjwa?nta butabera mu isi,ariko aba ba genocidaires Imana niyo izajya ibihanira,kuko burya no kuba utakandagiza ikirenge mu gihugu cyawe ku bw amaraso wasize uhamennye nabyo ni igihano mu kindi, kuko tuzi ukuntu hanze aho babafata, iyo iyo udafite igihugu kavukire rero aho wishyira ukizana uba uyatayemo
Comments are closed.