Gasabo: Urubyiruko rufite ubumuga rwubakiye umuturage wabaga mu karuri
Kuri uyu wa Gatandatu urubyiruko rufite ubumuga ruri mu muryango wa Uwezo Youth Empowerment basuye umugore witwa Mukabakunda Eugenie utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, akagali ka Gatunga, umudugudu wa Gasharu bamuha inkunga yo kumwubakira inzu bamuha n’ibindi bikoresho byibanze bizamufasha gukomeza kubaho afite agaciro.
Iki gikorwa cyakurikiwe no kwifatanya n’abaturage kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro.
Mukabakunda yabwiye Umuseke ko mbere yabagaho nabi kuko yabaga mu nzu y’icyumba kimwe kandi y’ibyondo.
Yavuze ko iriya nzu yamusenyukiyeho kubera ko yari yubakishijwe ibyondo hanyuma imvura ikagenda iyisenya.
Mukabakunda yatubwiye ko yari abayeho nabi kuko ngo byagezeho ava muri iriya nzu akajya gucumbika mu baturanyi.
Gusa ngo nabo bari batangiye kumwinuba kubera ko ubuzima ngo bugoye.
Yashimiye abagize Uwezo Youth Empowerment bafatanyije n’ubuyobozi bakaba baje kumwubakira kandi batamuzi.
Umukuru w’umudugudu wa Gasharu Benegusenga Restude yasobanuye ko Mukabakunda Eugenie yari abayeho nabi kuko yari impfubyi kandi yarabyaye mu buryo budateguwe.
Ubuyobozi ahagarariye ngo bwagerageje gukora ibishoboka byose ngo abone aho aba, bamwubakira iriya nzu ariko ubushobozi bubabana buke.
Nyuma yo kubona ko iriya nzu yari idakomeye, ngo batanze raporo mu nzego z’ubuyobozi bwo hejuru kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.
Ubuyobozi bwakoreye ubuvugizi uriya mugore hanyuma bamwe mu bakoranabushake barimo na Uwezo Youth Empowerment biyemeza kuza kumwubakira.
Yavuze ko bazakora ibishoboka byose bagakurikirana imyubakire y’iriya nzu kandi bakamuba hafi ngo ayiteho itazamupfira ubusa.
Satir Bahati ukuriye Uwezo Youth Empowerment akaba afite ubumuga bwo kutabona yabwiye Umuseke ko kiriya gikorwa bagikoze mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Kuri we ngo n’abafite ubumuga barashoboye bityo bakwiriye kugira uruhare mu iterambere ryabo bwite ndetse n’iry’igihugu muri rusange.
Abagize Uwezo Youth Empowerment bahaye uriya mubyeyi umufuka w’umuceli w’ibiro 25, umufuka wa kawunga w’ibiro 25, litiro eshanu z’amavuto y’ubuto, amasabune, igitenge n’igikapu, ubwisungane mu kwivuza ndetse na cheque y’ibihumbi 160 Rwf izafasha mu kubaka iriya nzu.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW