Digiqole ad

Akayezu akenera ‘pampers’ 3 buri munsi ngo azakomeze kuba uwa mbere

 Akayezu akenera ‘pampers’ 3 buri munsi ngo azakomeze kuba uwa mbere

Constantin Akayezu, afite imyaka umunani arerwa n’ababyeyi be mu kagali ka Nyamabuye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi. Nyina akora isuku mu kigo cyigenga se ni umukarani wikorera imizigo. Uyu mwana yavukanye ubumuga bw’amaguru, anarwara indwara ituma atabasha guhagarika imyanda mbere y’uko ajya kumusarani, ibi bituma iyo agiye ku ishuri nibura agomba kwambara ‘pampers’ kandi agakenera eshatu ku munsi. Uyu mwana wabaye uwa mbere mu gihembwe gishize, ntiyagize amahirwe yo kuvukira mu muryango washobora uburwayi bwe cyangwa wabasha kumuvuza neza.

Constantin ntiyagize amahirwe yo kuvukira aho bashoboye uburwayi bwe, ariko yagize amahirwe yo kuvukana ikizere n'ubwenge mu ishuri bwo kurusha abandi kandi yigana ingorane
Constantin ntiyagize amahirwe yo kuvukira aho bashoboye uburwayi bwe, ariko yagize amahirwe yo kuvukana ikizere n’ubwenge mu ishuri bwo kurusha abandi kandi yigana ingorane

Uyu mwana nibwo agitangira ishuri, ari mu mwaka wa mbere w’abanza ku ishuri rya Nyange. Mbere y’uko atangira ishuri nibura ababyeyi bashoboraga kumubinda bakoresheje uburyo budasaba amafaranga bw’ibitambaro bishobora kongera kumeswa, ariko gutangira ishuri byabaye ingorane kuko kw’ishuri ubwo buryo ntibukwiriye.

Constantin ugendera ku mbago kubera ubumuga bw’amaguru, muganira ubona ari umwana udafite ikibazo, arishimye, araganira nta mususu kandi akunda gukina n’abandi nubwo bwose izo ngorane atahisemo kuvukana zimubera imbogamizi.

Igihembwe cya mbere agitangira ishuri yabaye uwa kabiri, igihembwe cya kabiri afata umwanya wa mbere mu bandi, ubu bari mu gihembwe cya gatatu.

Aganira n’Umuseke yagize ati “Ikibazo ni mama utampa amakayi kandi abandi bayafite, ariko najya mpora mba uwa mbere.”

Iki nicyo kimuhangayikisha kubwo gukunda ishuri, nyamara iki sicyo gikomereye cyane ababyeyi be nko kubona icyo kurya buri munsi no kumubonera biriya bikoresho by’abana b’imiryango iciriritse n’ikize (pampers).

Mu byo akunda cyane nk’uko ababyeyi be babivuga ni ukuzinduka ajya ku ishuri no ku cyumweru umunsi azinduka kurushaho akabyutsa nyina ngo bajye mu misa nk’uko Grace Akimana (07 28 70 27 56) nyina umubyara abivuga.

Akimana ati “Akayezu aritonda, agira imico myiza akunda cyane ishuri no gusenga ariko usibye no kubona icyo arya biba bitugoye cyane no kumubonera amakayi ni ikibazo. Biriya bindi akenera byo kumubinda nibyo biduhangayikishisha kuko twaragerageje ariko tumaze kubona ko nta bushobozi dufite bwo gukomeza igihe cyose.”

Uyu mwana w’imyaka umunani, akunda gusenga nk’uko nyina abivuga kuko ngo mu gihe bo batari baratekereje no kumubatirisha kubera ubukene, ngo uyu mwana ari we ubwe wagiye kwa padiri kwisabira kubatizwa.

Akayezu ku munsi w’ishuri akenera nibura Pampers eshatu, iyo pampers zabuze uyu mwana ntajya ku ishuri, nyina avuga ko bagerageje kumuvuza indwara yo kutabasha kwikomeza ariko bakabura ubushobozi.

Uhuye n’uyu mwana avuye ku ishuri urebeye inyuma ubona ko afite ibibazo byinshi, imyambaro ishaje, ubumuga bw’amaguru, udukweto ushaje n’amakayi adahagije. Ariko mu maso ntaba yijimye, aba amwenyura, mu maso ye haboneka ikizere.

Jean Bosco Murekezi  umukozi ushinzwe ibikorwa by’Abafite Ubumuga mu karere ka Gicumbi Umuseke umubajije ikibazo cy’uyu mwana avuga ko ubu bagiye kugikurikirana bakamuha ubufasha bw’ibanze mu gihe ari ku ishuri.

Ati “Tuzanakurikirana uburyo yabona ubuvuzi burambye ariko akomeze n’ishuri.”

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

22 Comments

  • Abana b’abakobwa bageze mu gihe cy’ubwangavu babashakira za cotex ku ishuri kugira ngo zifashishwe igihe haba habonetse uzikenera atabanje kusubira imuhira. Uyu mwana nawe ndumva yahabwa ubu bwunganizi n’abashinzwe uburezi ku karere bitabanje kugora ababyeyi.

    • uyu mwana,arambabaje cyane gsa ikikibazo gikurikiranywe naho bataba ubuyobozi gsa ahubwo nabafite umutima ukunda kd ufasha jye nasabaga numero babonekaho bishobotse

  • urakoze cyane evence!
    inkuru nkizi nizumwuga kabisa, abanyamakuru beza nabavugira abaturage nkaba bababaye, urabona ko ikibazo cy’ akayezu akarere kakimenye kandi nabaterankunga baramumenye. Imana imufashe kandi nawe numwana wurwanda, afite ubumuga bw,ingingo arko ubwonko nimuzima nuwo gufashwa rero azagirira igihugi akamaro

  • Gakwekwetoo sinemeranywa nawe niba ihyo uvuga ari ukuri wibuke umukobwa azikemera nibura 5 mu kwezi we rero ni buri munsi1kabone nubwo ishuri ryazitanga zose yajya azimarira. Tumutabare biracyenewe.

  • Mbega inkuru ibabaje!gusa ndishimye ko uyu mwana yishimye! Nimuhumure Imana yamuremye izabafasha kandi azakura neza kandi yige. Imana ibarinde.

  • Murakoze UM– USEKE kwerekana ikibazo cy’uyu mwana w’u Rwanda utaragize amahirwe yo kuvukira mu miryango ikize.
    Murakoze cyane kuko mutumye ubuyobozi n’abaterankunga bamumenya kandi hari ikizere ko baza kumwitaho.

    Imana ibahe umugisha mu kazi kanyu dushima ko mukora neza kurusha abandi.

    Denise

  • Imana ikorere mu banyarwanda batange ubufasha kuri uyu mwana,kandi mushyireho n0 ya compte turebe uko twamufasha uko twifite.Imana

  • Ni byo rwose, uyu munyamakuru aramutabarije kandi nizere ko ubufasha buzaboneka agashobora kwiga. Hazongerweho inkuru y’ukuntu abafite umutima utabara bamugezaho inkunga.

  • iyo ndwara se iravurwa?ni hehe bayivura ko numva aricyo cyasabirwa inkunga kurusha pampex…

  • Musi shakire uko mwaduhuza nuyumwana turebe uko twamufasha.

  • nasabaga abantu bose bumva ko hari icyakorwa mu gukorera ubuvugizi uyu mwana ko bakohereza ibitekerezo byabo kuri iyi email maze gukora :
    fashaakayezu (alt) gmail (dot) com
    kugirango twungurane inama y’icyo twakora ,mu gufasha uyu mwana.
    hari facebook page nayo maze gukora, nayo abantu bayijyaho ba gakanda kuri Liked, kandi batanga ibitekerezo ku kibazo cyabajijye ngo: Ese kubwawe urabona hakorwa iki, ngo dufashe uyu mwana Constantin Akayezu?
    facebook page ni: https://www.facebook.com/FASHA-Akayezu-978452308862538/

    • icyo gitekerezo ni cyiza, reka dukomeze turebe uko twafasha uyu mwana, abafite contacts zabo bazihuza, noneho tugakora ikimeze nk’ikigega kizajya kimufasha uko ukwezi gushize.

  • Urukundo mu Rwanda rwagiye hehe ko nzi hari abatunzi bafise n’ayo bisasira? Nimba habuze uwiyemeza kumuvuza, hazogire imboneza,ishire abantu hamwe bageranye amahera bagende kumuvuza. Kandi azokira mw’izina rya YESU

    • Harimbyinshi byo kubanza kumenya , ese afite mituelle de sante, ese nibura aho bababaramuvuje bavuga ko hano mugihugu bamuvura? hakenewe amafaranga anganiki kugira ngo tumenye igikorwa gikwiye gukuraho ikibazo burundu kurusha kugura pampex . Ariko bita bujije ko mugihe ibyobyose byigwaho umuryango wafashwa mubikoresho byibanze kugira ngo umwana abashe kwiga nu kwiyumva mu bandi.Imana ibahe umugusha kandi azakira ndabyizeye

  • Umuseke Murakoze ariko nimuduhe Number ya Telephone ku buryo uwakenera kumufasha yabona aho anyura. niyo byaba 1,000 yamufasha cyane kandi abasomyi b’umuseke benshi nabonye umutima uhari.

  • Mugire umutima utabara. niba gatagara ikibaho ndunva bamufasha cyangwa byunvuhore yamitiza imbago. niko se ye . mwatumenyera amakuru yababana bafite imico nkiyinkende bo mumajyepho niba nibuka neza . baba barabonye ubufasha? abanyamakuru nbatugezaho zino nkuru bage bagerageza banatubwire niba hari icyakozwe nyuma yuko abantu bamenye ikobazo.murakoze kandi mukomeze mugire umutima utabara

  • Musome neza inkuru phone number za mama we zatanzwe.Murakoze

  • Yoooh mbega mwese Imana ibahe umugisha ndabona mufite umutima Utabara gusa ndashimira cyane Umuseke n’uyu munyamakuru uba watabarije Rubanda gusa iyi nrwara iravurwa igacyira Imana ifashe uyumuryango cyane knd buriwese abashe gutabariza iki kibondo cyacu abayobozi bacu babimenye ndavuga HE byahitabikorwa byihuse !! Mana tabara uyumwana ndetse n’ababyeyi be !!

  • Imana yo mu ijuru irumva kandi irabona kandi ibuue ryabonetse ntirica isuka ndizera ko Imana yo mu ijuru ifite abantu igiye gukoreramo umwana agatabarwa kandi agakira.

  • Ndabanza kubashimira kubera impuhwe mu komeje kugirira uyu mwana w’Imana.Gusa hari byinshi batababwiye kandi wenda byatuma murushaho kugira umutima utabara muri benshi. Akayezu yiga kuri Groupe scolaire Byumba Catholique. Nyina akora isuku muri CARITAS ya Byumba. Uyu mwana yakiriwe muri CARITAS ya DIYOSEZI akorerwa ifishi ku itariki 24/2/2009 : Twabashije kugera kuri DR Yan muri CHUK inzobere yatugaragarije ko umwana afite ubumuga bita SPINA BIFIDA ( mushakishe kuri internet cg mubaze abaganga njye ndi Padri); yamubagiye i RURI Diyosezi irishyura. Byarakize ariko agira ibibazo bya paralysie na incontinence kuko buriya bumuga bwangiza ubwonko. Dr Emmanuel Nsengiyumva yamukurikiranye kuva 11/11/2009-24/04/2010 . Aravurwa; aragororwa ; ahabwa inyunganirangingo.Yakomeje gufashwa muri controle none ubu ameze uko mwamusanze , icyo kibazo cya incontinence kiracyariho. Kugira ngo ashobore kwiga Diyosezi ya Byumba yamushakiye ubufasha bwo kubona pampers n’ibindi bikoresho .Ushidikanya aze mu bureau bishinzwe abana bafite ubumuga kuri CARITAS BYUMBA. Ubwo bufasha bwose DIYOSEZI ifatanya na FONDATION LILIANE ifite ibiro i Gikondo .Dossier ye ifite n° 146.Azafashwa kugeza agize imyaka 25.
    Yashakiwe abaterankunga bitwa FUTURO INSIEME bamufasha ku bijyanye na pampers; baherutse no kumuha cadeau y’uko yabaye uwa mbare ya 45euro Mama we yarayakiriye. Ntitubujije abashoboye ku mufasha ariko wenda aya makuru mwaba muyakeneye . Utayakeneye rwose ntabinzize dore ko mpamyako uyu muryango utishoboye. CARITAS nayo ifite abana banshi babaye .Imana ibarinde
    Padri Jean Marie

  • Singizwa Nyagasani kuko waramye uyu mwana.Uyu mwana mutuye Yezu Nyirimpuhwe nizera ko ibidashobokera abana b’abantu imbere yawe bishoka.

  • Azakira mwizina rya Yezu kristu ari hafi kumutabara luc 18:1-

Comments are closed.

en_USEnglish