Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba gufashwa ‘kwigira’
Musanze- Kuri uyu wa Gatanu abafite ubumuga bwo kutabona bazihirije umunsi mpuzamahanga w’inkoni y’umweru mu Karere ka Musanze. Muri uriya muhango baboneyeho umwanya wo gushimira Leta ubufasha ibaha ariko bayisaba ko yabafasha kugira ibikoresho bizabafasha kwiyubakira imikorere bakareka guhora bafashwa, nabo bakigira.
Basabye ko bahabwa ibikoresho birangiira( ringing) byabafasha nk’iminzani, metero zipima uburebure, isaha zibara igihe n’ibindi bikoresho by’ibanze ariko byihariye.
Abafite ubumuga bwo kutabona bashima Leta ko ikomeza kubaba hafi binyuze muri gahunda zo kuzamura ubukungu bw’Abanyarwanda muri rusange.
Iminzani irangiira ngo izabafasha gupima ibicuruzwa runaka, za metero zibafashe gupima uburebure bw’inzu cyangwa aho bashaka kuyubakwa kandi byose ngo bigomba kuba bitangiira mu rugero runaka kugira ngo bibamenyeshe ko ibyo bari gukora biri kugira icyo bigeraho.
Dunia Anatalia utuye mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze yabwiye Umuseke ati: “ Dukenera gukora tukabura icyo dukoresha! Iyo hagize ukibona nawe usanga nta bikoresho bijyanye n’ubumuga bwe afite bityo ntabashe kubyaza umusaruro ubuhanga bwe.”
Umuyobozi nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona (Rwanda Union of Blind), Donatilla Kanimba yagize ati: “Iyo umuntu yamenyerejwe guhabwa bigera aho akumva bimuteye ipfunwe, akumva atakomeza kugora abantu. Leta y’u Rwanda icyo twayisaba ni uko habaho Ikigo kibonekamo ibikoresho dukeneye ndetse wenda hakabaho n’uburyo dufashwa kubyishyura tukabyegukana tukabibyaza umusaruro.”
Nawe yemeza ko abafite ubuhumyi bakeneye ibikoresho birangiira kugira ngo babashe kumenya aho ibintu runaka biherereye cyangwa uko bikora.
Abafite ubumuga bwo kutabona bemeza ko ubushobozi bafite bwo gucuruza ndetse no gukora ibindi bintu bibyara inyungu bugomba kubyazwa umusaruro haba kuri bo ndetse no ku gihugu muri rusange.
Nkurunziza David ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko kugeza ubu abafite ubumuga bafashwa nk’abandi bose ariko ngo bagiye gukora ubuvugizi bwihariye kugira ngo ibyo abafite ubumuga bwo kutabona bakeneye bihashe kugerwaho.
Ati: “Ibijyanye no kubona ibikoresho hari abafatanya bikorwa barimo gukorana na NCPD(National Commission of People with Disabilities) bashakiye bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona inkoni z’umweru naza Bibiliya gusa haracyari inzira ndende ariko n’ibitarakorwa dufite ikizere ko bizagenda bigerwaho gahoro gahoro.”
Kugeza ubu Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda rimaze kugira abanyamuryango basaga 2 500 barimo abakora mu nzego Leta, abakora ubucuruzi buciririrtse abari mu buhinzi n’ubworozi n’ahandi.
Ibi byerekana ko bashoboye bigaragaza ko nabo bashobora gukora ndetse bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW