Digiqole ad

Abanyamategeko ba Leta biyemeje kuyirinda igihombo

 Abanyamategeko ba Leta biyemeje kuyirinda igihombo

Abanyamategeko baturutse mu turere dutandukanye two mu gihugu.

Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2015, mu gusohoza amahugurwa y’iminsi itanu y’Abanyamategeko 38 ba za Minisiteri n’ibigo bya Leta yabereye mu ishuri rikuru rya ILDP, aba banyamategeko biyemeje gucunga neza amasezerano Leta igirana n’ibigo byigenga ndetse no kuyirinda ibihombo iterwa n’imanza zitateguwe neza.

Abanyamategeko baturutse mu turere dutandukanye two mu gihugu.
Abanyamategeko baturutse mu turere dutandukanye two mu gihugu.

Ndayisaba Daniel, umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’ubushakshatsi mu ishuri rikuru rya ILDP ishinzwe guteza imbere amategeko, yavuze ko aba banyamategeko bahuguwe ku gukora amasezerano, ndetse no kuyacunga nyuma y’uko hagaragaye ko mu Rwanda hari ikibazo mu mitegurire n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano Leta igirana n’ibigo cyangwa abantu banyuranye, rimwe na rimwe bikavamo imanza.

Yagize ati “Leta igira amasazerano menshi y’akazi, ay’amasoko, n’ibindi; iyo rero adateguwe neza bivamo ibibazo bakabashyikiriza inkiko,…kubera imitegure mibi Leta ikaba yacibwa amafaranga bitari ngombwa.”

Nyuma yo guhabwa amahugurwa abanyamategeko biyemeza kuzarinda Leta ibihombo biterwa n’imanza, imikorere mibi ndetse n’ibindi.

Uwitwa Donatha wari uhagarariye abahuguwe yavuze ko bizeza ababahuguye n’Abanyarwanda by’umwihariko ko ibibazo bikomoka ku masezerano, imanza zikomoka ku masezerano cyangwa ku micungire mibi za Dosiye, cyangwa   imikorere mibi Leta igirana n’ibigo byigenda bigiye kugabanuka mu buryo bugaragara.

Yagize ati “Ibyo twiyemeje nyuma y’aya mahugurwa bizagaragarira mu maraporo, mu manza zizagabanuka, ndetse no mu bintu bitandukanye, aho muzabona ko ayamahugurwa yatanze umusaruro.”

Muri 2013, amakuru yagaragaje ko Leta itakaza amafaranga menshi mu manza zitari ngombwa zituruka ku masezerano akorwa nabi, mu myaka ibiri yabanjirije 2013, ngo Leta yatakaje Miliyari zisaga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ndayisaba Daniel umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’ubushakshatsi mu ishuri rikuru rya ILDP .
Ndayisaba Daniel umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’ubushakshatsi mu ishuri rikuru rya ILDP.
Donatha umwe mu banyamategeko wari uhagarariye abandi.
Donatha umwe mu banyamategeko wari uhagarariye abandi.
Ifoto y'urwibutso nyuma y'amahugurwa.
Ifoto y’urwibutso nyuma y’amahugurwa.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish