Digiqole ad

TPIR izakatira Nyiramasuhuko, umuhunguwe n’abandi 4 mu kwezi gutaha

 TPIR izakatira Nyiramasuhuko, umuhunguwe n’abandi 4 mu kwezi gutaha

Pauline Nyiramasuhuko.

Mu gihe rwitegura gufunga imiryango burundu, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania rwamaze gutangaza ko tariki 14 Ukuboza aribwo ruzasomera rimwe imyanzuro ku bujurire mu manza z’abantu batandatu rwari rusigaranye.

Pauline Nyiramasuhuko.
Pauline Nyiramasuhuko.

Muri abo batandatu bategereje imyanzuro ya nyuma y’ubujurire harimo umugore wa mbere waburanishijwe na TPIR Pauline Nyiramasuhuko w’imyaka 69 wigeze kuba Minisitiri w’iterambere ry’umuryango. Uyu mu mwaka wa 2011, urugereko rw’ibanze rwamuhamije icyaha cya Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura imbaga, gufata ku ngufu n’iyicarubozo, bityo rumukatira igifungo cya burundu.

Mu rugereko rw’ubujurire, Nyiramasuhuko yasabye kugirwa umwere akarekurwa kuko ari umwere, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko igihano kigumishwaho.

Muri uru rubanza, Nyiramasuhuko areganwa n’umuhungu we Arsène Shalom Ntahobali w’imyaka 45 nawe wakatiwe igifungo cya burundu, ndetse na Elie Ndayambaje wahoze ari Burugumesitiri w’Intara ya Muganza (ubu ni muri Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo).

Uru rubanza rurimo kandi, Joseph Kanyabashi wahoze ari Burugumesitiri wa Ngoma (mu Majyepfo) wakatiwe igifungo cy’imyaka 35, N’ababaye ba Perefe wa Butare Sylvain Nsabimana wakatiwe igifungo cy’imyaka 25, na Alphonse Nteziryayo wakatiwe imyaka 30.

Nubwo ababurana bose basaba kugirwa abere, Ubushinjacyaha nabwo bwasabye urugereko rw’ubujurire ko ibihano by’aba bose uko ari batandatu byagumishwaho.

Uru rubanza rwatangiye mu mwaka wa 2001, rufite amateka ko arirwo rubanza rurerure kandi rwahenze cyane ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga.

Ku manza 92 TPIR yagombaga kuburanisha, hari abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 9 barimo n’umuherwe Kabuga Félicien bagishakishwa, gusa nibafatwa bazaburanishwa n’urwego rushya rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukomeza gukurikirana imanza zizasigwa n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha “Mécanisme des Nations unies pour les tribunaux internationaux (MTPI)”.

Src:apanews
UM– USEKE.RW

en_USEnglish