Digiqole ad

Inama y’abamotari yagarutse ku ruhare rwabo mu mpanuka

 Inama y’abamotari yagarutse ku ruhare rwabo mu mpanuka

Impuzamashyirahamwe y’abamotari igiye kujya itumiza moto izicuruze

Mu nama yahuje impuzamahuriro y’abatwara moto mu Rwanda hamwe n’abayobozi ba koperative z’abamotari mu mpande zose z’igihugu, abamotari bakanguriwe kwigengesera no gukanura cyane mu rwego rwo kwirinda impanuka, ndetse impuzamashyirahamwe yabo yatangaje umugambi wo gutumiza moto mu Buhinde ikazigurisha abanyamuryango.

Impuzamashyirahamwe y'abamotari igiye kujya itumiza moto izicuruze
Impuzamashyirahamwe y’abamotari igiye kujya itumiza moto izicuruze

Abamotari batungwa agatoki ku myitwarire yabo mu muhanda, aho usanga akenshi bivugwa ko aribo bateza impanuka, iyi nama ngo ikaba yari igamije kuganirira hamwe kuri ibyo bibazo no kunoza iterambere ry’abamotari.

Umumotari utashatse ko amazina ye agaragara yahakanye iby’uko intandaro y’impanuka zo mu muhanda ari abamotari, ahubwo akavuga ko ubwiyemezi bw’abatwara imodoka aribo nyirabayazana.

Yagize ati “Abantu benshi bagendera mu modoka, iyo uri umumotari, kuguha inzira hari igihe bigorana kuko na bo bagenda nabi mu muhanda.”

Uyu mumotari avuga ko abashoferi b’imodoka aribo bagonga moto, ku byo avuga ko ari imyumvire iri hasi.

Ati “U Rwanda ni urw’abantu bose, abafite imodoka, abagenda n’amaguru na twe tugendera kuri moto.”

Ntaganzwa Celetin umuyobozi w’impuzamahuriro y’abatwara moto mu Rwanda avuga ko moto ishobora gukora impanuka kandi ikaba mbi bitewe n’uko kugwa kwayo byoroshye, niyo mpamvu ngo umumotari mwiza agirwa no kwigengeserera no gukanura cyane.

Yagize ati “Nta kubyigana n’amamodoka, umumotari wabyiganye n’imodoka ni we usanga yaguye munsi y’umuhanda, ariko tugereranyije no mu minsi ishize n’ubu byagiye mu gipimo cyo hasi.”

Ntanganzwa avuga ko kugendera ku muvuduko ukabije umuntu yirukankira amafaranga 1000, ntayabone ahubwo akaruhukira mu bitaro, bikwiye ko yakorera make ukazaramba igihe kirekire, aho kwiteza ibyago by’impanuka akaba yanapfa.

Muvunyi Deo ushinzwe ugatwara abantu mu kigo gishinzwe imirimo ya Leta (RURA), yavuze ko moto zigira impanuka cyane kurenza imodoka, kuko ngo iyo umuntu ayikomyeho gato iragwa.

Ati “Imyitwarire y’abamotari urebye irakemangwa cyane, bitewe n’uburyo bagendera mu muhanda, hari igihe babagonga n’imodoka.”

Muvunyi Deo yasabye abagendera mu modoka guha bagenzi babo agaciro batitaye ku kuba bagenda n’amaguru, imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga.

FERWACOTAMO ivuga ko ifite muri gahunda kugurisha moto ku banyamuryango bose aho kuzigura n’abanyamahanga kandi na bo bashoboye.

Impamvu yo kugurisha moto, ngo ni uko abanyamahanga bazicuruza amafaranga bayajyana mu gihugu cyabo, bagakomeza gutera imbere, ku bw’ibyo nabo ngo bazajya barangura moto mu Buhinde bazikorere mu Rwanda bafashe abanyamuryango.

FERWACOTAMO ifite amakoperative 192, abanyamuryango 19 520, ivuga ko moto zose mu gihugu zigera ku 12 000, ariko ngo hari bamwe batarabarurisha izo batunze.

Rubangura Daddy
UM– USEKE.RW

en_USEnglish