Digiqole ad

Imikoranire ya Police n’abaturage niyo gusa itanga umutekano

 Imikoranire ya Police n’abaturage niyo gusa itanga umutekano

ACP Gatare Damas aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu

Mu gihugu ahatandukanye humvikana ibibazo by’umutekano mucye hamwe na hamwe ku mpamvu zitandukanye, ariko muri rusange umabanyarwanda bishimira umutekano bafite kubera inzego zishinzwe kuwurinda. Police y’u Rwanda ishami ryo gukorana n’abaturage kuri uyu wa gatatu bashimangiye ko gukorana n’abaturage aribyo byonyine bitanga umutekano usesuye.

ACP Gatare Damas aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu
ACP Gatare Damas aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu

Raporo ya Galup 2014 ishyira u Rwanda mu bihugu bitanu bya mbere ku isi umuntu agenda mu ijoro nta mususu. Police y’u Rwanda yo ivuga ko abanyarwanda bayigirira ikizere ku kigero cya 95%.

ACP Damas Gatare umuyobozi w’ishami rya Community Policing muri Police y’u Rwanda ashimangira ko ubufatanye n’abaturage muri gahunda z’irondo, guhanahana amakuru ku byaha aribyo bitanga umusaruro w’umutekano muri rusange.

ACP Gatare avuga ko inzego zashyizweho za Community Policing zigizwe cyane cyane n’abaturage zatumye ibyaha by’ubujura, ubugizi bwa nabi, ihohotera mu ngo bigabanuka ndetse ngo bakaba bari guhangana n’ibyaha by’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

ACP Gatare ati “Izi nzego z’abaturage za Community Policing zituma habaho ubufatanye bukomeye hagati ya Police n’abaturage, bikubaka ikizere no guhana amakuru mu guhashya ibyaha.”

Damas Gatare avuga ko abaturage bari mu nzego za Community Policing bishoye mu byaha, aha havugwa cyane abanyerondo, aba ngo iyo bafashwe babihanirwa kandi bikomeye kuko inshingano baba bahawe zihabanye cyane n’ingeso mbi umwe muri bo ashobora kugaragaza.

Gaudence Mukansanga ushinzwe Community Policing mu kagali ka Rukira muri Gasabo avuga ko abaturage bashyirwa mu nzego za Community Policing nk’abanyerondo batoranywa hitawe cyane ku bunyangamugayo bwabo.

Mukansanga avuga n’iyo habayeho kwibeshya kuri bamwe bikagaragara nyuma mu kazi kabo ko runaka atari inyangamugayo avanwa mu bandi.

Ati “Ku bufatanye na Police irondo ryacu ritanga umusaruro kuko usanga ubujura n’ubugizi bwa nabi byakorwaga nijoro byaragabanutse cyane.”

ACP Damas Gatare avuga ko ubufatanye bwa Police n’abaturage mu guhanahana amakuru ku byaha hagamijwe kubikumira no gukurikirana ababikoze ari ikintu gikomeye cyane mu kubumbatira umutekano uyu munsi abanyarwanda bafite.

Community Policing igenda ihabwa ubushobozi
Community Policing igenda ihabwa ubushobozi
Abaturage bafasha muri Community Policing basabwa ubunyangamugayo abafatiwe mu byaha nabo bagahanwa nk'abandi
Abaturage bafasha muri Community Policing basabwa ubunyangamugayo abafatiwe mu byaha nabo bagahanwa nk’abandi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Yes ubwo bufatanye butariho rwose sinzi niba Polisi yakishoboza yonyine! Nituyitere ingabo mu bitugu rero dutangira amakuru ku gihe

  • Ni byiza ko Abaturage bafasha Polisi mu rwego rwo kurinda umutekano. Ni ngombwa kandi ko abahungabanya umutekano bose bahanwa.

    Ariko turasaba Polisi n’abandi bose bashinzwe umutekano, kureka ingeso yo gukubita no guhondagura abantu. Rwose ubu biteye inkeke kubona abantu basigaye bakubitwa bikomeye na Polisi cyangwa ziriya Nkeragutabara na DASSO.

    Uko tubizi mu mategeko y’u Rwanda, uwakosheje ahabwa ibihano amategeko ateganya, ariko nta na hamwe byanditswe mu mategeko ko umuntu agomba gukubitwa. Nta gihano rero cyo gukubitwa kirangwa mu mategeko y’u Rwanda, ariko Polisi na ziriye nzego zindi z’umutekano usanga bahanisha abantu gukubitwa bikomeye ku buryo ndetse hari bamwe biviramo ubumuga cyangwa urupfu.

    Ibyo bintu bigomba gucika muri iki gihugu cyacu kigendera ku mategeko.

  • Kabsa hatabayeho gufatanya hagati ya Police n’abaturage umutekano wacumbagira aba baturage ba Gasabo babere isomo abandi batuye mu tundi turere bakaze uburyo bwo gutunganya umutekano wabo

    • Yeaah, kigendera ku mategeko!!! Kuko se niyo Inkeragutabara cga DASSO na bamwe mu bapolisi bahohotera abaturage bakabambura ubuzima bwabo, bagahanwa n’abategeko? Ntimugatwikire amakosa amwe na mwe azwi. Ijoro ribara uwariraye. Ahubwo muvuge ngo, nibace umuco wo kudahana abo bakingira ikibaba ngo ninzego zabo zaba zihasebeye. Erega ntabyera ngo deee. Hari ibyiza bikorwa hari ni bibi bikorwa alors, tujye twemera défaite.

Comments are closed.

en_USEnglish