Digiqole ad

i Rulindo, abagabo ngo bari guhohoterwa n’abagore babo

 i Rulindo, abagabo ngo bari guhohoterwa n’abagore babo

Emmanuel Habiyakare avuga ko abagabo nabo bahohoterwa cyane nubwo bitavugwa

Bamwe mu bagabo baganiriye n’Umuseke bo mu Karere ka Rulindo, mu murenge wa Kinihira bavuga ko iyo abagore babo babonye umushahara bakuye mu gusarura icyayi batangira kwikundanira n’abasore, bavuga ngo bamwe bagakubitwa. Uku kuvogerwa kw’abagore babo kandi ngo bo babibona nk’ihohoterwa.

Emmanuel Habiyakare avuga ko abagabo nabo bahohoterwa cyane nubwo bitavugwa
Emmanuel Habiyakare avuga ko abagabo nabo bahohoterwa cyane nubwo bitavugwa

Kuri uyu wa kane ubwo muri aka gace hatangizwaga iminsi 16 yo kwamagana ihohorerwa rikorerwa abagore, abakobwa n’abana byateguwe n’Inama y’igihugu y’abagore, umuryango YWCA na OXFAM. Abagabo bavuze bamwe mu bagore nabo atari shyashya.

Abavuze amagambo bose bagarutse ku ihohoterwa rikorerwa abagore, abakobwa n’abana bararyamagana ndetse bashishikariza abarikorewe kwihutira kubimeyesha Police no kubungabunga ibimenyetso bigaragaza icyaha.

Ku ruhande ariko abagabo bamwe baganiriye n’Umuseke bavuga ko ihohoterwa bo bakorerwa ridakunda kuvugwa. Kandi nyamara ngo rihari.

Emmanuel Habiyakare nubwo atitangaho urugero avuga ko hari abagabo azi bahohotewe bagakubitwa n’abagore babo bafatanyije n’abasore bagirana agakungu nabo.

Ati “Iyo babonye umushahara hariya basoroma icyayi mu gishanga kuri Base usanga abagore bigize amashyano, bakururana n’insoresore, wanavuga bakakumena. Umugore ntumubone mu rugo akisangira abo basore, wavuga ugakubitwa…bibaho rwose. Nonese ubwo twe ntiduhohoterwa?

Stanislas Sekarama we asanga abategura umunsi wo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore ngo bagomba no kwibuka ko hari ihohoterwa rikorerwa n’abagabo.

Kuri we ngo hari abagore banga gukora imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo ku bushake ngo kuko ari uburenganzira bwabo kandi uburinganire bwaje.

Ati “Iryo kuri njyewe ni ihohoterwa ridukorerwa abagabo. Usibye ko rishobora no gutuma n’umugore nawe ahohoterwa ari we ubyikururiye.”

Victoire Nyiranzayirwanda wari uri aha we avuga ko kuri iki abagabo abenshi babibamo injiji, ntibamenye kumva ibyiyumvo by’umugore no kubyubaha bigatuma bashaka no kubafata ku ngufu cyangwa bakateresha ‘akabariro’ nta bushake uruhande rumwe rufite.

Uyu mugore w’aha Kinihira avuga ko ibyo abagabo bavuga ko iyo abagore bahembwe bigira amashyano atari bose, gusa ngo na bamwe mu bagabo iyo bahembwe aho mu cyayi bashoka abakobwa bakiri bato ntibajye mu ngo zabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo ushinzwe imiyoborere myiza yatangaje ko ihohoterwa muri Rulindo irihaba riterwa no gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane inzoga zisindisha cyane.

Avuga ko bakomeza gukora ubukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge no gushishikariza abantu kwirinda ibyaha byo guhohotera cyane cyane abagore, abana n’abakobwa.

Akarere ka Rulindo kari mu Ntara y’Amajyaruguru gatuwe n’abaturage bakabakaba ibihumbi 300.

Bamaganye ihohoterwa ribakorerwa
Bamaganye ihohoterwa ribakorerwa

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish