RURA yakoze umukwabu isanga Bus zitendeka abagenzi bikabije
Ku mugoroba wo kuwa gatanu ushize, ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA bitunguranye cyakoze umukwabu wo gufata imodoka zitendeka abagenzi. Imodoka za Royal Express zafashwe zatendetse abagenzi benshi bagenda bahagaze. Izindi zitafashwe nazo ngo si shyashya kandi iyi gahunda izakomeza.
Ni igikorwa cyashimishije cyane n’abagenzi ku mihanda ya Rwandex ugana Remera na Kicukiro, ubwo imodoka yabaga ihagaritswe bagaragazaga ko batwarwa nabi kuko ngo babwirwa ko imodoka ari nke kandi bakaba bagomba kugenda.
Abakozi ba RURA bahitaga bavanamo abagenzi bahagaze bacucikiranye cyane, bagasigamo bacye maze bagategerwa indi modoka.
Icyatunguranye kurushaho ni uko hari imodoka ebyiri za Coaster za Royal Express nazo zafashwe zipakiye abantu zarengeje umubare w’abo zemerewe gutwara.
Abakozi ba RURA baje muri iki babwiye Umuseke ko bazakomeza iki gikorwa kiri mu nshingano zabo bashishikariza abatwara abagenzi kubahiriza amategeko n’amasezerano bagiranye mu gutwara abantu muri rusange.
Umwe mu bagenzi witwa Bagabo JMV ati “Badupakira nk’imifuka y’ibirayi, bitwaza ko tuba dushaka kugenda nyine kandi ngo imodoka ari nke…turagenda kuko nta mahitamo tuba dufite ariko ntabwo bikwiye rwose. Ibi RURA yakoze twabyishimiye kuko hari ubwo usanga bakabije gutendeka abantu ugasanga abagufi bagenda babura umwuka .”
Soter Habumugisha umwe mu bayobozi muri Royal Express yabwiye Umuseke ko gutwara abantu gutya atari umurongo bagenderaho ahubwo ari amakosa y’abashoferi na ba convoyeurs babafasha, ndetse avuga ko amande bacibwa yishyurwa na shoferi ubwe naho convoyeurs akirukanwa kugira ngo bibere abandi isomo.
Imodoka ifashwe yapakiye abantu birengeje abagenwe icibwa amande y’amafaranga 20 000Rwf kuri buri mugenzi.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
17 Comments
Biratangaje kubona nta modoka ya KBS yafashwe. Keretse niba mbere yo kuza gukora uyu mukwabu RURA yaraburiye KBS kugira ngo itaza kubifatirwamo.Byose birashoboka.
Biratangaje koko, kuko KBS ipakira abagenzi nk’abapakira imifuka y’ibishyimbo!!!!!! barebe neza ko nta ruswa itangwa muri RURA, kuko KBS niyo ya mbere itwara abagenzi nabi cyane. urugero: Giporoso – Ribirizi: bitwara byibuze isaha imwe
Ubu se nibwo byakorwa n’igihe abagenzi batakiyeeeeeeeeeeeeee, ntamahitamo bafite, ntakundi babigenza! Nibyiza ko babikoze ariko byaratinze cyaneeeeee,kandi si ukuvuga ko batari babizi!
sha koko uri muturage . uzabanze umenye ikipe ikina nindi
izi bus zikabije gutendeka sinzi impamvu kbs itafashwe bazarebe kuri ligne ya kanombe nimugiroba , hari igihe nigeze kubwira umushoferi ngo kuki udutendeka bene akakageni aransubiza ati : dore nimero hamagara rura cyangwa usohoke abandi binjire ubwo nahise ncika intege ndasohoka. ndemera nkajya ngenda na ziriya minibus bita nyakatsi nkariha menshi
RURA Nitubabarure ikore igenzura neza yekubeshya abanyarwanda. Ngo ntamodoka y KBS yafashwe itendetse bikabije!!!! yewe ngo akumiro namavunja koko. Bibaye aribyo ubwo ikinyoma cyaba cyigaranzuye ukuri. KBS yo sugutendeka ahubwo harimo no gukorera abantu “MASSAGE” kuko ubushyuhe,nibyuya nokugukanda ukavamo wanegekaye sinabyita gutendeka. Uziko bafata abantu bakabasunikisha urugi kugirango babone uko bakinga ??? KGL CITY=POLICE=RURA=KBS Bose ntawitaye kugutaka kwabagenzi. Am so sry to that.
HAHAHAHAHAHA,ARIKO KOKO NGO KBS Ntitendeka!!!!!!aka si akumiro ra!ubwo idatendetse hatendeka iyihe???????ruswa cg intasi cg hakoramo ibyitso bya KBS.Muradukina imitwe gusa.
Mbere y’uko mubaza impamvu KBC itafashwe muzabanze mubaririze nyirayo abayobora RURA bazibeshye niba bamaze guhaga umugati maze barebe aho bibona (1930)
gusa bazaturebere ko ziriya modoka zifite assurance yo gutwara abantu bangana kuriya naho kuba nta modoka ya KBS bafashe byaba ari kumasqua abantu kuko nuwabishaka kubafata ntabwo byaba ari ibintu bigoranye
KBS nayo irabikora ahubwo bari babaraburiye ko rura irimo kubafata naho ubundi ntibikwiye rwose pe.
Oya ntibakatubeshye Nonese imihanda ya Kigali niryari yabuzemo abapolice, ubundi ukuntu cyose kigira ibyiza nibibi ziriya ningaruka za privatization aho umuntu atwara abantu uko abyumva munyungu ze kuko abifitiye uburengamzira nabonye bongeje ibiciro nkagiramgo byibuze bizagabanya gutwarwa nabi transporo iri mubibazo dusigaranye kdi simbonako ko aricyo kibazo abantu bakwiye kwirirwa bavuga twarangiza ngo time is money uzitegereze umwanya abantu bamara bategereje imodoka utekereze ibyo barikubabakoze muriyominota uzasanga igihugu kihatalariza
haahahahhahaah ahwiiiiii muarandangije kabisa ngo KBS NTITENDEKA WEEEEEEEEEEEEEEEE uwabazana ligne ya kanome muamsaha ya mugitondo na nimugoroba mwabonako muri kutubeshya rwose.Uziko umushoferi wa kanombe akubwira ngo igirinyuma ukandagira abantu wavuga akakubwira ngo sohoka.Sha ntamahitamo difite.Jye ntitaye kunyungu ya kbs RURA mukwiye kurebera nabagenzi dore mwongeje amafaranga ariko service iracyari mbi rwose.Agasuzuguro ksabashoferi nabaconvoyeurs ko ntacyo twakavugaho.
hahahaha KBS ngo ntabwo itendeka!!!!!!!!!! hahaha murasetsa gusa ntimubuze byose. njye KBS niyo yatumye ndeka gutega bus pe, uzi kumara amasaha abiri mumodoka yuzuye bagihamagara, abantu buzuye babuze naho bakandagira, ahubwo nuko bari babuze abo batendeka ntabwo ari uko badatendeka.
NI IKINAMICO BABA BAKINA UBU SE MU GIHUGU HOSE NI BANDE BADATENDEKA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!TWEGERANE ABAGENZI BICAYE KU BANDI!IMITWARO !! UMUHANDA WA CYANIKA???? GAKENKE ??? NYAGASAMBU-RWAMAGANA?? NONEHO AMA COASTER ABANTU BENSHI BADAFITE AMATIKE BASHIZWEMO NA CHUAFFEUR AMAZE GUSOHOKA MURI GARE ABASHOFEUR BAGENDA BAHA ABAGENZI AMATIKE YANDITSEHO AMAZINA Y’ABANDI……….RUR NI NKA EWASA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ahubwo bavuge ko nyiri Royal bashaka kumukura ku mugati kuko hari icyo batamwifuriza naho kuvuga ko KBS itatendetse ni cinema imwe ya fiction nabwo, ninko kuvuga ko bageze muri Parike bagasanga intare zisigaye zirisha dodo hagafatwa inzovu arizo ziri kurya inyama, keretse utazi ubwenge niwe wabyemere. kuko ngira ngo abarimu bazajye bafasha abana bato kumenya icyo ijambo GUTENDEKA bisobanura bazajya babwira abana bati GUTENDEKA IS KBS BUS
IKINAMAYOBERA.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!////////////////////???????????????????
BATENDEKA SE BARENGEJEHO BANGAHE?……………NIBATUBWIRE UMUBARE W’ABEMEREWE GUHAGARARA MU MODOKA?
Ibi bintu RURA n’abandi bakora ni amahano. Bazi ko abanyarwanda ari ibicucu. Ubu se gutwara abantu nko muri bisi za kera bitaga Rwanda babona ari byo? Wagirango abantu baba bagiye iyo za BIRAMBO ku Kibuye kwiga!!!!!!!!!!!!!!!!.
Ese RURA ifata icyemezo ikagitangaza kuri RADIO, buriya RURA ni Ministere? ni Inama ya Leta? ni Umujyi wa Kigali? ni iki? Ibaze nawe gufata icyemezo nta ntumwa zihagarariye abaturage zari zihari ngo zigire icyo zibivugaho mu mwanya w’abaturage?
BIZABARUSHYA.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.
Gufata icyemezo cyo kuzamura Amafaranga y’urugendo ngo ni ayo kwishyura Internet ya 4G!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!?. Kandi mu minsi mike yari ishize abahagarariye ayo makampani bavugaga kuri Radio ko iriya Business yo gutwara abantu ubu imeze neza ko nta gihombo ku bayikora. Kongeza se byavuye ku ki? ( Byakomotse ku ki?), kuri essance se yazamutse???????????Uriye umusaza aruka imvi.
Ntibazi ko biriya bakora byateye Crise! iteye itya:
– Byatumye abantu benshi bagura utumodoka twabo nubwo twaba duto,
– Za moto zabonye imikorere ihambaye ari nako za agisida zazo ziyongera
– Amavuta y’imodoka (essance na mazutu) atumizwa hanze yariyongereye bityo bitumarira amadevise.
– Umuntu ugenda muri ziriya Bus asa n’udafite agaciro kuko zahariwe abaturage.(bimeze nko kunenwa).
Uwo Imana ikunda imugira Inama. Umwungeri mwiza arakarama.
Ko utavuze se ibura rya parking???????????????????????????????. ambouteillage se ????????????????????????????????.
Ibyotsi bihumanya abantu, imikindo n’ikirere se??????????????
frustration se???????????????????????????.
NGAYO NGUKO. Africa is Africa. SINGAPOLE yo muri ………………..
Comments are closed.