Gatsibo: Umwana yishe nyina wabo amutemye
Iburasirazuba – Mu murenge wa Remera akarere ka Gatsibo haravugwa umwana w’umusore wishe nyina wabo amuziza imitungo aho yasabaga ingarigari ya nyina ku masambu y’iwabo, yabishwaniyemo na nyina wabo birangira amwishe nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Police y’u Rwanda muri iyi Ntara, wasabye abaturage kwirinda ibikorwa byo gushaka kwihanira kandi hari amategeko abarengera.
Uyu musore utarageza imyaka y’ubukure ngo yagiye kwa nyina wabo kumusaba ingarigari (ubutaka umubyeyi asigarana nyuna yo kuraga abana be) nyina yasize, gusa ngo ntibumvikana uwo munsi maze umusore ajya kunywa inzoga.
Ngo yagarutse kwa nyina wabo yanyoye, asaba uyu mubyeyi ko abyuka bagasubira mu byo biriwemo maze ngo ashoza imirwano nyina wabo agiye guhunga uyu musore afata umuhoro aramutema abatabaye basanga yatakaje amaraso menshi cyane bamujyana kwa muganga aza kugwayo.
Umuvigizi wa Police y’u Rwanda Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu musore kuri uyu wa mbere yashyikirijwe ubutabera ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi.
Kayigi ati “Nta nyungu iri mu kwishora mu biyobyabwenge kuko biganisha ku byaha nk’ibi bya kinyamaswa.”
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
ubu se nibwo agiye guhinga ayo masambu muri prison, kuki umuntu atabanza kureba kure mbere yo gukora ikintu nk’iki!!!
Comments are closed.