Digiqole ad

Mbarushimana ati “Bazane Attestation de décès z’abo nishe muri Jenoside”!!!

 Mbarushimana ati “Bazane Attestation de décès z’abo nishe muri Jenoside”!!!

Emmanuel Mbarushimana ashinjwa icyaha cya Jenoside. Photo/Umuseke

*Arashaka ko reference z’urubanza rwa Bagosora yasabye bazimushyirira mu cyongereza
*Arasaba kandi ko inyandiko zimwe zavuye muri Danemark nazo bazishyira mu Kinyarwanda
*Ngo arashaka na attestation de décès z’abo bamushinja kwica muri Jenoside!! Amagambo yiswe agashinyaguro mu rukiko
*Arashinjwa uruhare mu rupfu rw’Abatutsi 50 000 ku musozi wa Kabuye ku Gisagara

Ashize amanga ubona nta mususu, mu iburanisha ryo kuri uyu wa mbere rya Emmanuel Mbarushimana woherejwe na Denmark, yavuze amagambo yafashwe n’ubushinjacyaha nk’akomeye kandi yuje agashinyaguro ku bazize Jenoside n’abayirokotse, aho yavuze ko ngo ashaka ko bamuha inzandiko zihamya ko runaka yapfuye (Attestation de décès) mu bo bamushinja ko yishe. Jenoside yishwemo Abatutsi bagera kuri miliyoni imwe.

Emmanuel Mbarushimana ari gushinjwa icyaha cya Jenocide.Photo/Umuseke
Emmanuel Mbarushimana mu iburanisha ryo mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka. Photo/T.Ntezirizaza/Umuseke

Ubushinjacyaha bwongeye kugaragaza ko Mbarushimana ari kuruhanya mu kuburana urubanza mu mizi mu rugereko rwashyiriweho izi manza z’aboherejwe n’amahanga bakekwaho Jenoside, kuko kandi uyu munsi yasabye gusubirirwamo ibyo aregwa ndetse n’uko zimwe mu nzandiko yasabye agahabwa zishyirwa mu Kinyarwanda. Ururimi ari kuburanamo.

Mbarushimana yabanje gusaba ko inyandiko yasabye akazihabwa za ‘reference’ z’imanza zimeze nk’urwe, nk’urwa Theoneste Bagorora waburaniye Arusha agahamwa na Jenoside, zishyirwa mu Kinyarwanda kuko ngo atumva icyongereza zaje zanditsemo.

Yongera gusaba ko inyandiko yahawe zerekeranya n’uburyo yoherejwemo mu Rwanda (uburyo inzego z’ubutabera bw’u Rwanda zandikirana n’iza Denmark ngo yoherezwe kuburanira mu Rwanda) ziri mu cyongereza ngo nazo zabanza gushyirwa mu Kinyarwanda kugira ngo azumve neza.

Me Jean Bosco Mutangana wo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha yahise avuga ko ibyo Mbarushimana asaba ari ukunanizanya kuko bidashoboka.

Avuga ko Mbarushimana yahawe inzandiko z’ikirego cye ziri mu Kinyarwanda nta mpamvu yo kumukorera uwo murimo wundi asaba kuko ikirego cye cyanditse mu Kinyarwanda.

Mbarushimana yavuze ko yifuza kumenya icyo u Rwanda rwaganiraga na Denmark ngo bamwohereze ngo kuko ashobora kubonamo ibyamurengera.

Kuri ubu busabe bwe Urukiko ibyo asaba biteshejwe agaciro kuko bidashoboka cyane ko ikirego cye kiri mu Kinyarwanda, naho inzandiko z’imanza z aba Bagosora asaba yazihabwa uko zakabaye.

 

Attestation de décès z’abishwe muri Jenoside ngo ni agashinyaguro

Mbarushimana yagejejwe mu Rwanda mu ijoro rya tariki 03/07/2014
Mbarushimana yagejejwe mu Rwanda mu ijoro rya tariki 03/07/2014. Photo/D S Rubangura

Uyu mugabo wari ‘inspecteur w’uburezi muri perefegitura ya Butare, ashinjwa uruhare mu rupfu rw’Abatutsi 50 000 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye mu cyahoze ari Gisagara, uyu munsi yasabye ko bamwereka inzandiko z’imyorondoro zemeza ko abo bantu bapfuye. Amagambo yafashwe nk’agashinyaguro.

Yasabye gusubirirwamo ibyo ashinjwa, bongera kumubwira ko yabisomewe mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu maburanisha yabanjirihe iri.

Ashinjwa; gukora Jenoside, ubugambanyi muri Jenoside, gucura umugambi wa Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, kurimbura imbaga, gutegura no kujya mu nama zo kwica Abatutsi….ibyaha yongeye gusubirirwamo muri macye n’Ubushinjacyaha.

Mbarushimana yasabye ko berekena ibimenyetso bigize ibyaha aregwa, kumenya niba aregwa nk’ikitso cyangwa kubikora ubwe, kwerekana abo babikoranye, ngo abamushinja ntiberekana ibikorwa yakoze hagati ya tariki 7/04/1994 na 17/07/1994 ngo barabivuga gusa, ngo ko bamwereka aho yatangiye amabwiriza yo kwica Abatutsi, niba abo yishe yarabatemye cyangwa yarabarashe…

Muri ibyo yabazaga yiregura nta mususu kandi ashize amanga yagiye kure anasaba ko ngo banamwereka Attestation de décès z’abo bavuga ko yishe muri Jenoside ngo zerekana ko bapfuye koko.

Ubushinjacyaha bwahise bufata ijambo buvuga ko Mbarushimana yarengereye kandi ari kuvuga amagambo y’agashinyaguro asaba ibyo azi neza ko bidashoboka (Attestation de décès z’abishwe muri Jenoside).

Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibimenyetso bihagije byerekana uruhare rw’uyu mugabo mu rupfu rw’abo ashinjwa, ko inama yitabiriye hari abari bazirimo bahari, ko n’Interahamwe yari ayoboye zicaga hari abari bazirimo icyo gihe ubu bamushinja ko bajyanye nawe mu bwicanyi cyane cyane ibitero ku batutsi bari bahungiye i Kabuye hagati y’amatariki ya 23 na 25 Mata 1994.

Urukiko rwanzuye ko iburanisha rikomeza kuri uyu wa kabiri tariki 08 Ukuboza 2015, Mbarushimana akomeza kwisobanura ku byaha aregwa.

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Ariko koko burya ngo impyisi ikurira abana yarangiza ikakurusha urusaku no kurakara, attestation mana weeeeee, turacyafite abantu bo kubwa colonisation mbiligi pe, ese ubwo iyo avuga amagambo nkayo aba bahari mwifata gute? cyakoze imana irihangana,, batemaguraga abantu bazi ko bazabaza attestation zuko bapfuye noneho????

  • Ariko rwoseeeeeee nka mbarushimana uwo usaba attestation ubu uwamutemera umuryango ninshuti nabavandimwe akabica akabarangiza nkuko yarangije abatutsiiii yarangiza akanamuha death certificate zabo????hhhmmmmm

  • Sha urwanda nigihugu kiza….kiyobowe numugabo muzima cyane…arinkange nta.muhutu wishe waba ukirangwa kwisiiiiii…kuko umuntu kumara inzirakarengane zingana kuriya yarangiza akavuga ubusa sinabyihanganira disiiiiiiiii……

  • Mbabazwa no kuba haravanweho igihano cy’urupfu!! nk’abangaba kubafunga ni uguta umwanya

  • Dore umugabo nkareka babandi biyemezanibyo batakoze !
    None se uretse tekinike ucyekako tutazi ubwenge !! None se umuntu wumunyabwenge urabona yarishe abantu ? Danmark turayizi erega yamwohereje kubera impamvu zayo !Kandi yagiye rwihishwa kuko yagomba kuburanira ino ariko nubundi nimureba nabi azagaruka reka tukomeze ibyo turimo gusa biriha kurangira .
    Sha mwikomeza kwiriza kuko najye narabarwaniye nzi ko tuzafatanya munyicira abange bose none nguye imahanga !!!!!

    • Sha uri icyontazi gusa nta kindi nakubwira!!!!! ngo hari ibyo murimo? bihe se shahu ko nziko mwabigerageje kenshi gashoboka ariko bikabananira, ntaco muzagera ho uretse kwirirwa muta ibitabapfu ishyanga aho.

    • ese ubundi bamuretse agasubira I butare tukareba ko amara kabiri akisubirira iwe murugo!!!urubanza aho ntirwaqkoroha

  • ariko abanyarwanda kubeshya no kubeshyerana mwabiretse kabisa?murukiko aho uyu mugabo yasabye attestation nihe?ntabyo yavuze aya namakabyankuru twari munkiko,kuva yinjira anataha ntana hamwe numvise azisaba.

  • Harya ubu akayabo k’amafaranga agenda kuri aba bantu bamunzwe n’urwango ntiyakoreshwa ibindi ra? Uziko wagira ngo ibyabaye byakozwe mu ibanga? Abantu mwishe urw’agashinyaguro ku manywa izuba riva, kuri za bariyeri mu mihanda nyabagendwa none urashaka attestation koko? Ni akumiro nta kindi.

    • Uko areba! Imana yonyine izaduhorera kuko guhora ni ukwayo.

  • ariko amagambo nkaya aba ateye agahinda, iyo umuntu w’interahamwe atinyuka agasaba icyemezo cyabo yishe kandi azi neza ibyo yakoze aba yigiza nkana. Nyagasani Mana uzabahorere

  • Yampaye inka Data “Mbarushimana ati muzanye icyemezo cy’urupfu rwabo nishe””””Mbega agashinyaguro Mana weeee .Ndumiwe pe.Uziko

  • Nabona izo attestation azabazura. birababaje cyane

  • birababa cyane

  • Kagame niwe ujya uvuga ati it’s matter of Time. Bishire bitinde Genoside izamenyekana. None se nawe arusha yanze guhamya Bagosora n’abandi bose bari kumwe itegurwa ry’iyi genoside, abandi ngo attestations z’abo yishe, abandi ngo iri jambo si irya njye akemeza urukiko imyaka ine,none banze ko ashinjurwa, abandi bati abantu bacu bishe, Kiki nawe atanze Cmment ati abahutu bose ntiyaborohera…….. Rwanda rero urafitwe, it’s matter of Time. Kagame oyee!

  • Yewe agashinyaguro karagwira koko .Ngo attestations z abo yishe? Ndabona asigaje gusaba ko abo yishe baza bakamushinja .Ariko aribeshya burya amaraso arasama.azabakurikirana mpaka.Naho guhora mukina ku mubyimba abo mwahekuye byo ntacyo bizabagezaho muribeshya.Ngo na shitani yavuze ko iregwa byinshi ariko icyaha cya JENOSIDE itazakibazwa . AMAGAMBO NKAYO TURAYAMAGANYE.

  • Uyu rukarabankaba Kivunja (niyo surnom ye atwigisha muri CERAI) yahereye ku muryango yari yarashatsemo aratsemba ! aravuga ibyo ashatse kuko aziko amaraso yakarabye/yamennye ari menshi ntacyo akiramira.
    Afatanyije na mucuti we burugumesitiri Ndayambaje n’abandi batindi b’iriya iwacu za Muganza-Kibayi-Ndora, birengagije ababakamiye bakabavura bwaki, bakabigisha, abandi bakabavura amavunja ariko ubunyamaswa/ubugome bwabo ntibwatumye hari n’igitambabuga basiga. Amaraso arasama

  • umutindi gusa. nubu aracyasonga abo yahekuye. mana weee puuuuuuu

Comments are closed.

en_USEnglish