Digiqole ad

Karongi: Abajura bateshejwe baje kwiba isanduku y’agaciro y’uwashyinguwe

 Karongi: Abajura bateshejwe baje kwiba isanduku y’agaciro y’uwashyinguwe

Hafi y’ikicaro cya EPR Rubengera mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 17 Mutarama, abajura baguwe gitumo bari gucukura imva ngo bibe isanduku yari ishyinguyemo umubikira witabye Imana mu cyumweru gishize wari uherutse gushyingurwa.

Aba bajura bateshejwe mu mugambi wabo mubisha n’abazamu bo kuri iki kigo maze bariruka, bariho bagerageza gucukura ngo batware isanduku y’agaciro yashyinguwemo uriya wihaye Imana.

Amakuru Umuseke wahawe na bamwe mu bari mu mihango yo gushyingura uri mubikira bavuga iriya sanduku yari ihenze cyane, ari nacyo ngo cyaba cyaratumye aba bajura baza muri uwo mugambi, mu bujura butamenyerewe mu karere ka Karongi.

Ubujura nk’ubu, ariko Abanyarwanda banafata nk’ubushinjyaguzi, bwakunze kuvugwa mu bihe byashize mu bice by’imijyi mu Rwanda mu gihe Amarimbi yari ataragira imicungirwe inoze.

Umwe mu bakora aho aba babikira batuye yabwiye Umuseke ati “Abazamu nibo bumvise abantu bacukura maze bagiye kureba basanga ni abajura bashaka gukuramo isanduku maze bariruka. Ariko ni ibintu byo kwamagana kuko n ubujura budasanzwe ino.”

Mu bijyanye no gushyingura, abatuye mu bice by’Umujyi wa Karongi ubusanzwe bavuga ko irimbi ry’aho bita kwa Bicinye, ritacungwaga neza abantu bagashyingurwa mu kajagari ibi ngo byatumye ryuzura ritamaze n’imyaka itatu.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Kwitwikira ijoro ukajya gutaburura imva y’umuntu wahambwe = SATANISME.

    • Nubujura bushingiye ku bukene bukabije bweze hano mu Rwanda.

  • Ahubwo baratinzr bu bihugu nka kenya ni nkuru itakivugwa ishaje

  • Ubusanzwe abihayimana ntabwo bashyingurwa mu masanduku ahenze cyane kubera kwicisha bugufi no gushyira mu gaciro (cyimwe n’abayisilamu)wasanga yari yaguye mu bihugu byo ku yindi migabane y’isi (i Burayi…..) kuko abahaguye nibo bazanwa muri bene ibyo bisanduku. Ese ubundi ko abihayimana bajyaga bagira amarimbi yabo mu Kigo kuki uyu nyakwigendera bamushyinguye ku gasozi?

    • Niko Sarah, reka icyaha tucyite icyaha, naho icyo umuntu ashyinguyemo, ni iby’umuryango, numva nta ukwoye kubyivangamo. Ese Uwapfuye aba azi ibibera I musozi? Uwibye yakoze icyaha.

      Ese amagambo uvuze wayasubiramo ari umuvandimwe wawe byabayeho? Uko twese turi ku isi, ntaho byanditse uko ugomba kwitwara bagushyingura, cg agaciro k’ibizakoreshwa. ntiwahitamo kandi utariho. nta tegeko ribihana. Abajura bakosheje ku mpamvu iyo ariyo yose. Mureke twe gushinyagurira uwitabye Imana, ngo tubabaze n’umuryango we

  • Ibyo nibikwiye nku bmunyarwa wiha agaciro bakure amaboko mumufuka bakore nahubundi ibyo namugisha urimo numuvumo

  • Banyarwanda twiheshe agaciro kacu uwavuzengo iyi n’inkuru ishaje muri kenya. none mubaze nurugero rwiza turukurikize? oya ubujura nkubwo buvanzemo gushinyagura tubyamagane ibaze nawe usanze uwawe kugasozi bamukuye mu isanduka. pe ikiremwamuntu kigeze aharindimuka dusabe IMANA iturengere

  • Ibi byose ni uko umupfu atagitinywa kubera impamvu ntavuze! Icyateye kumutinyuka namwe mukimenye.

  • yewe,ndumiwe pe!abantu basigaye bashakira imibereho mubujura bugayitse nkubwo nubwo nta bwiza bubaho aliko she koko byari bikwiye gushakira indonke kuwapfuye! ako ni agashinyagura birenze ubunyamaswa pe!ni ugusenga Cyane naho ubundi isI igeze kure nshuti zimana,

Comments are closed.

en_USEnglish