Digiqole ad

Muhanga: u Rwanda rurarwanya isuri yangiza imigezi ijya muri Victoria

 Muhanga: u Rwanda rurarwanya isuri yangiza imigezi ijya muri Victoria

MUHAYIMANA Anet Sylvie Umuhuzabikorwa w’umushinga LVEMP

Mu mahugurwa y’iminsi itatu yahuje abashinzwe ubuhinzi mu mirenge n’uturere 10 two mu gihugu ndetse n’abakozi b’umushinga w’ikigo cyita ku bidukikije, MUHAYIMANA Anet Sylvie Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, avuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe no kurwanya isuri yangiza imigezi ifite aho ihurira n’ikiyaga cya Victoria.

MUHAYIMANA Anet Sylvie Umuhuzabikorwa w'umushinga LVEMP
MUHAYIMANA Anet Sylvie Umuhuzabikorwa w’umushinga LVEMP

Aya mahugurwa yahuje izi nzego ari kubera mu karere ka Muhanga agamije gufasha aba bakozi gushyira mu bikorwa, gukurikirana no kubungabunga imishinga yita ku kurengera no kurwanya isuri yangiza amazi y’imigezi yo mu Rwanda ayo na yo akanduza ikiyaga cya Victoria.

MUHAYIMANA avuga ko guhuza izi nzego zifite aho zihurira no kwita ku bidukikije ari bwo buryo buzatuma ubutumwa bugera ku bantu benshi bityo ikibazo cyo kurwanya isuri yangiza ayo mazi bakakigira icyabo ndetse mu bibazo u Rwanda n’ibihugu byo muri aka karere byashyizemo ingufu harimo kwita ku bidukikije.

Avuga ko mu cyiciro cya kabiri uyu mushinga ugezemo, mu Rwanda hamaze gukorwa ibikorwa bitari bike byo kurwanya isuri yangiza imigezi ijya muri Nyabarongo, Akanyaru n’Akagera ku buryo amazi y’iyi migezi aramutse abaye meza yagira uruhare runini mu gutuma ikiyaga cya Victoria gikomeza kubungabungwa n’amazi yacyo agafasha ibihugu byo muri aka karere.

Yagize ati: “Twifuza ko abaturage bafatanyije n’inzego zitandukanye bahagurukira ikibazo cyo kurwanya isuri cyane cyane ku misozi ihanamye.”

NSENGIMANA Janvier Umukozi w’uyu mushinga mu karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, avuga ko hari ibikorwa bamaze gukora byo kurwanya isuri, birimo gushishikariza abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka abaturage babonamo umusaruro, no guca amaterasi (Terrasses Progressives) n’ay’indinganire ku misozi ihanamye atuma ubutaka budakomeza kwangirika ari nabwo bukunze kwanduza iyi migezi.

Uyu mushinga wita ku bidukikije mu kibaya cy’ikiyaga cya Victoria kandi ukaba umaze kubungabunga ubutaka kuri hegitari zisaga ibihumbi 3300 harimo ahakozwe amaterasi y’indinganire (Ha 270), imirwanyasuri (ha 2468.9), kubungabunga inkombe z’imigezi (Ha324), ahabungabunzwe ibice by’ubuhumekero (buffer zone) ku migezi, ibiyaga n’ibishanga (ha 144) ndetse n’ibikorwa byo gukura amarebe mu kiyaga cya Rweru kuri hegitari 100.

Intego y’uyu mushinga ni ukugera kuri Hegitari 5000 z’ubutaka bubungabunzwe neza muri 2017.

Umushinga LVEMP II ukorera mu Turere dukurikira: Gasabo, Kicukiro, Gakenke, Rulindo, Huye, Muhanga, Nyamagabe, Kamonyi, Rwamagana, Ngoma, Karongi, Ngororero na Bugesera. Ubu ibikorwa biri no kwagurirwa mu turere twa Nyanza na Ruhango kugira ngo habungabungwe umugezi wa Nyabarongo.

Umushinga wa LVEMP II watangiye mu kwezi ku Ukuboza 2011 uzasozwa mu kwezi kwa Kanama umwaka wa 2017.

Bamwe mu bakozi bashinzwe ubuhinzi n'ibidukikije mu mirenge n'uturere 10 umushinga ukoreramo.
Bamwe mu bakozi bashinzwe ubuhinzi n’ibidukikije mu mirenge n’uturere 10 umushinga ukoreramo.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

1 Comment

  • Muri 2017 Byaba byiza mubyise umwaka wo kurwanya isuri no kwita kubidukikije.Ikaba ingamba ya leta umwaka wose nahubundi ibyo dukora nugutera ibiremo gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish