Kigali: Abatinganyi bari guhugurwa ku kwirinda SIDA
Mu karere ka kicukiro abagera kuri 50 baryamana bahuje ibitsina barimo abagore n’abagabo bari mu mahugurwa azarangira kuri uyu wa gatanu bahugurwa ku bijyanye no kwirinda gakoko gatera SIDA. Bamwe muri bo bavuga ko batari bazi ko bashobora kwanduzanya SIDA mu butiganyi bakora.
Bamwe muri aba batinganyi babwiye Umuseke ko kuri bo kwambara agakingirizo ntabwo bisanzwe, ngo ntabwo biyumvishaga ko umuntu ashobora kwandura SIDA biciye mu kibuno.
Rutaganira K umwe mu bari guhugurwa avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi kuri bo kuko ubu bamaze gufata ingamba n’uburyo bazajya birinda SIDA n’indwara zishamikiye kuri yo.
Ati “Icyo dukuyemo, nubwo benshi twari dusanzwe tubizi, nuko SIDA yandurirwa no mu yindi myanya itari igitsina gusa, ubu dukuyemo ubumenyi kuburyo tuzirinda, kuko hari bamwe muri twe bibazaga ko SIDA ibaho ariko batazi ko ishobora no kwandurira mu yindi myanya itari igitsina gusa ariko uko ugenda urushaho kubimenya cyane, niko ugenda urushaho gufata ingamba.”
Mu ngamba bafashe ngo harimo no gukoresha agakingirizo, nubwo kuri benshi ngo batakundaga kugakoresha mu migirire yabo.
Mu busanzwe ngo hari amavuta bakoresha mu mibonano mpuzabitsina abafasha koroshya imibiri mu gihe cy’imibonano, bakaba muri ayo mahugurwa ngo bakanguriwe ko ayo mavuta atabarinda kwandura ibi nabyo ngo babimenye.
Muri iyi nama irimo abarenga 50 iri kubera muri Hotel imwe muri Kicukiro, abayirimo babwiye Umuseke ko ari abahagarariye za ‘association’ z’abaryamana bahuje ibitsina. Umwe umwe ngo afite nibura ‘association’ y’abagera ku 15 ahagarariye mu gihugu.
Aba babwiye Umuseke ko nubwo imigirire yabo ngo benshi bakiyifata nka kirazira mu Rwanda ariko ngo hari abantu benshi ngo barimo n’abazwi bakunda kuryamana n’abari muri aya mahugurwa.
Aya mahugurwa yetewe inkunga n’umwe mu miryango mpuzamahanga y’igihugu gikomeye ikorera mu Rwanda.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
19 Comments
Ariko Ingeso ziragwira!,ubu koko umuntu yenda undi mukibuno,Amazirantoki ahaa!?.
Nuko ibya Sodoma na Gomora byatangiye abantu baryamana bahuje ibitsina kandi amaherezo Imana yarabarimbuye ubwo namwe niba muzi icyo bita akabarore k’abatubaha Imana mubyigireho.
Noneho ndumiwe kabisa!!!!!!!! Ngo bariho barabahugura? Yayayayayaya!!!!! Iyo ngengo y’Imari iriho ihatikirira koko ntiyakora ibindi bidufitiye akamaro. Uwabafatira aho muri iyo Hotel mutashatse kuvuga nkabafungira ku isunzu rya Muhabura.
ngaho rero noneho murwanda biremewe .aka nakumiro rwose.
Icyo mutabona se n’iki? n’ibindi bizaza.Niba bemererwa no gukoresha amahugurwa n’itangazamakuru rihari, ejo bazanasezerana kumugaragaro! Ngiyo inyiturano Abanyarwanda bagiye guha Imana yatuvanye ahakomeye!!Birababaje cyaneee.
Nukuli abobatinganyi murabashutse kuko bontibagomba gukoresha utudukingirizo twabantu basanzwe kuberimiterere yahobakorera imibonanoyabo, niyompamvu nkino muli America n’Iburayi haba udukingirizo tw’abatinganyi tuli approprié kulibo gusa tugurishwano mu mapharmacies kuko ututundi dusanzwe ntabuziranenge dufite ku mibonano yabo akenshi niyo badukoresheje barangiza twacitse kubera imiterere n’ubushuhe byo mukibuno, nibakomeza gukoresha agasanzwe ntibizababuza kwandura.
Ubushakashatsi bugaragazako hariya hantu bakoresha (mu kibuno) harakomera hatandukanye no mu gitsina kuko ho haba inyama zoroshe, ibi byavumbuwe nyuma aruko bikomeje kugaragarako bibasirwa na SIDA naza Hepatite zarabamaze kandi bavugako bakoresha udukingirizo
Ubwo se ayo mashyirahamwe ko atazwi akaba atanemewe mu Rwanda abayarimo bamenyekanye bate kugira ngo baze muri ayo mahugurwa?
Nyamara mu Rwanda dukwiye kuba maso kuko twajwemo. Hagomba kuba hari abanyamahanga babyihishe inyuma. Ikintangaza kurushaho ariko, ni uko ubona abayobozi b’iki gihugu baricecekeye. Nta n’umwe urahaguruka ngo avuge ku mugaragaro ko ibyo bintu bitemewe mu Rwanda, ntanubwo ndumva hari umuyobozi w’iki gihugu ubyamagana ku mugaragaro.
None dore hatangiye kuba amanama ku mugaragaro, bagatumira abatiganyi, abaterankunga bagashoramo amafaranga ngo barimo gushyigikira abanyarwanda mu kurwanya SIDA!!! Biteye kwibaza byinshi??????
Birababaje uwiteka imana ya ISRAEL Imana twambajaje mu kaga twahuye nako ukadutabara ngaho nibi turabikweretse amaboko akomeye nayawe!!!! Abanyarwanda twibagiwe vuba cyane dore inyiturano twituye uwiteka however God is going to handle this situation hurry!!!
America ni uko ikora; isambura urugo rwawe maze ikakubuza no kuvuga, kuko ngo irimo kukugaburira…Ariko se iba ikugaburira urimo kurira he ? mu nzu idasakaye ejo uzaba unyagirwa !
Kuki Leta idashaka ko iki kibazo kiganirwaho mu rwego rw’amategeko, hanyuma ikajya kuzana aba bazungu ngo bangize abana bacu ?….Rero numvize ngo hari n’ibigo bisigaye biha abana b’abakobwa ibikoresho ya masturbation…! Ni hatari kabisa, society barayisenya impande zose nk’aho hari icyo bapfa n’iterambere rya muntu ?!
Leta y’u Rwanda ikwiye kwerura ikabwira abanyarwanda aho ihagaze kuri iki kibazo. Ntabwo byakumvikana ko abantu bageze kuri mirongo itanu (50) b’abatiganyi b’abanyarwanda bajya guteranira mu mahugurwa yabagenewe mu Karere ka Kicukiro inzego za Leta zibishinzwe zitabizi.
Niba izo nzego zibizi zikareka ibyo bigakorwa ku mugaragaro bifite icyo bivuze. Ese abanyamerika baba baradukanze ku buryo dutinya no kuvuga ku mugaragaro ko ubutiganyi butemewe mu Rwanda??
Niba amashyirahamwe y’abatiganyi asigaye akora ku mugaragaro mu Rwanda, Leta ntigire icyo ivuga kubera wenda igitsure cyo hanze, ubwo uru Rwanda twaba tujya he?? Nyamara se abayobozi bacu bakuru muri iki gihugu ntibahora batubwira ko abanyarwanda ari twe twihitiramo uko tubaho, ko nta banyamahanga bakwiye kwivanga mu byemezo dufata? Kuki rero noneho kuri iki kibazo cy’abatiganyi dusa n’aho dutinya ijisho ry’abo ba mpatsibihugu?? Tubyibazeho!!!
Mwabaretse se ko n ubundi bapfuye bahagaze wenda ko SIDA yabadukiza.
hello! ibi ntago njye mbifata nkukuri. ubuc niba ari ukuri turaruhira iki?
Ariko ibyo bakora ubanza namwe ndetse nabo muzi ko bitemewe!!! None se ntuvuze uti aya mahugurwa ari kubera aha; ntuvuze uti aya mahugurwa yateguwe nakanaka!!! None ko utabivuga koko ntibyemewe? Ubuse urumva amakuru waduhaye yuzuye? cyangwa wagirango wamamaze abatinganyi gusa? Nonese bo bagusabye kutabivuga?
Ariko se kuki aha hantu hagizwe ibanga n’ uwo muryango ufasha ukagira ibanga bityo n’ utanga amahugurwa ntasobanurwe.
Iyi nkuru isa nituzuye
Muraho,
Nitwa Peter mba Nyamirambo, ndi Umutinganyi kandi ndi proud nk’uko namwe muri proud yo kwirirwa musambana muhuza ibitsina byo mukaba mubigira nk’aho ari excuse ikwiye kwemerwa naho twe ubushake bwacu ntimubwemere bukitwa ibidakwiye.
Turi mu mahugurwa koko hano Kicukiro, umunyamakuru w’Umuseke yatugezeho natwe biradutungura kuko ntitwifuzaga ko munamenya ko turi guhugurwa, bitewe n’uburyo mukomeza kutunnyega ngo twataye umuco, ngo tukora ibintu bidakwiye, n’ibindi byinshi mwirirwa mudusebya kubera imyumvire yanyu ikiri hasi nk’iy’abantu bo mu 1900.
Ndabamenyesha ko benshi muri twe twavutse nk’abandi bana twakura tugatandukana nabo kubera ko aho kwifuza umukobwa nk’uko umwana w’ingimbi bimugendera cg kwifuza umuhungu nk’uko inkumi biyigendekera twe twisanze twifuza ahubwo abo duhuje ibitsina. Ese ni ikosa ryacu?????? Byibaze ari wowe bibayeho cg ari umwana wawe biriho.
Ese ko mwirirwa musambana, mutera abakozi bo mu ngo inda, mufata utwana ku ngufu, musambanya abana bagacikiriza amashuri kubera kubatera inda n’andi mabi ashingiye kuri ibyo bitsina byanyu mwahaye ubudahangarwa kurusha ibyacu….ibyo mukora nibyo byiza kurusha kuba njyewe Peter nakwikundanira na Paul twabyumvikanyeho????
Akami ka muntu ni umutima we, uburyo bwo kuryamana kwacu si amahitamo twafashe turi bakuru, n’abihanganye kubera umuco wacu ushaje wakomezaga kuduhutaza uyu munsi bari kwirekura bakaba abo ari bo bya nyabyo.
Nimwemere ko uko mubana neza bamwe ari Abarokore abandi ari Abaslam abandi ari Abagatulika abandi ari Abaterekera mwese mukubahana ari nako mugomba kwemera kubana natwe abakunda abo duhuje ibitsina kandi tukabana mu mahoro.
Ninza kugutereta uri umusore nakubengutse ukaba utari Gay uzambwire uti ntibishoboka kuko ntari Gay, ariko ntukumve ko ari isi ikuguyeho kuko turi kw’isi kandi twakire mu mahoro n’ubwubahane byose biyirimo kuko NTACYO WAZANYE NTAN’ICYO UZAKURA KURI IYI SE. BYOSE WARABISANZE
Murakoze Umuseke kureka nkiniguura
Peter
Mukwiye amasengesho naho ubundi biragoye kdi niba warisanze gutyo nyine ni uko ariko sigutyo wagakwiye gukomeza ahubwo wasenga Imana ukayisaba kubigukuramo kuko ishobora byose none se nigute uzagira umuryango ?uzi gupfa udasize umwana bazakwibukiraho!birababaje.gusa s’engage ukizwe Imana izagufasha.murakoze.
Ubwo ni visa ikuvugisha aya mangambure yose ?! Amahanga arahanda, uzarebe abasaziyeyo ko batifuza kugaruka bakabura ticket, uzajyayo umare imyaka 20 woza abakecuru/abasaza binera (nawe winera), hanyuma nugera mu myaka 50, uzashaka kugaruka ku ivuko, usange nta frw ya ticket ufite, kuko aho wakoreraga atari iwanyu !
Barabashuka, you are the losers !
yewe turi mu bihe bya SODOMA na GOMORAH!!!ubwenge mwene muntu (umunyamerika)yahawe nibwo ahereyeho apinga Imana!!!Mwiyimbire rero kuko Imana ntizongera kurimbuza umwuzure kandi ntanumuriro izohereza kw’isi wundi uretse uwo mwenemuntu nyine uzawicanira!Donc UZITWIKA N’ABAYOBOKE BE!
nibukeneye (Gay) umutipe ukosotse kandi uzibyakora call me cg unyandikire kuri whatapp +250 789619442 ahowaburihose don’t worry
Comments are closed.