Digiqole ad

‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza

 ‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza

Kanombe – Mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Retired Brig Gen Frank Rusagara yakomeje kwisobanura ku cyaha cya kabiri cyo gukora ibikorwa bisebya Leta cyangwa igihugu kandi uri umuyobozi. Hatinzwe cyane ku gusobanura amagambo yavuzwe n’abatangabuhamya bishinja Rusagara ko yayavuze asebya Leta y’u Rwanda, nyuma we na Col Tom Byabagamba na Sgt (Retired) Francois Kabayiza basomerwa icyaha cya gatatu baregwa, ariko ababunganira bagaragaza inzitizi biteza impaka mu rukiko.

Aha ni kuri uyu wa mbere mu iburanisha, Col Byabagamba, Francois Kabayiza na Frank Rusagara n'abunganizi babo bahagaze imbere y'urukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe.
Col Byabagamba, Francois Kabayiza na Frank Rusagara n’abunganizi babo bahagaze imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe. Photo/Umuseke

Uyu munsi bazanye inkoranyamagambo (dictionnaire) mu rukiko basobanura amagambo “Banana Republic” na “Police State”. Aya ni amagambo abatangabuhamya, barimo Brig Gen Jules Rutaremara (icyo gihe yari Colonel) yavuze ko Retired Brig Gen Frank Rusagara yakoreshaga avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda budaha abaturage ubwisanzure kandi ngo bukoresha imbaraga mu kubayobora, ndetse bukaba bujegajega.

Me Buhuru Pierre Celestin  wunganira Rusagara na Me Gakunzi Valery bafatanya muri uru rubanza, bagaragaje ko ijambo “Police State” ari Leta iba ifite amategeko ariko igakoresha Abapolisi mu kugira ngo abaturage bayubahirize, naho “Banana Republic” bakayisobanura nk’ijambo ryazanywe n’Abazungu bashaka gusobanura ubutegetsi buri mu gihugu gito bujegajega kandi butunzwe n’inkunga z’amahanga.

Aba bunganira abaregwa mu mategeko bakagaragaza ko Leta y’u Rwanda bitewe n’ibihe bikomeye yanyuzemo hagiyeho amategeko kandi bikaba ngombwa ko na Police ikoreshwa kugira ngo abaturage bayubahirize.

Bakongeraho kandi ko aya magambo yose Frank Rusagara atigeze ayavuga ahubwo ngo ayatwererwa n’abatangabuhamya batari ‘credible’ (batari inyangamugayo).

Me Gakunzi Valery yongeraho ko nubwo ayo magambo yaba yaravuzwe n’umukiliya we cyangwa undi uwo ariwe wese bikwiye ko Ubushinjacyaha buzana inzobere (expert) ikemeza ko kuvuga ayo magambo ari icyaha gihanirwa n’amategeko.

Rusagara yahise arenzaho ko Brg Gen Jules Rutaremara na Maj Gen Rutatina bamusebeje bavuga ko ari igisambo (agira ubusambo) ngo kandi akaba ari anti-government kuva kera. Ko amagambo yavuzwe n’abo bantu mu gisirikare bizewe, bize kandi bafite impamyabumenyi zikomeye ari ibinyoma bidakwiye guhabwa agaciro. Asaba Urukiko ko rumenya ko aba bamushinja barengereye bakinjira mu buzima bwe bwite bagamije kumusebya.

Rusagara ati “Ntabwo ndi umujura, nta nubwo ndi ‘Anti-government’, ndi Retired Brigadier General kandi aho nzajya hose nzagumana iryo peti, kereka gusa Urukiko nirurinkuraho.”

Yongeyeho ko ibyo kuvuga ko muramu we (David Himbara) yaba ari muri RNC (ishyaka rirwanya Leta ritemewe mu Rwanda rikorera mu mahanga) akaba yaranze kwitandukanya nayo, we (Rusagara) atabizira, ko niba ari icyaha cy’amasano na Maj Gen Rutatina (umwe mu bamushinja mu buhamya batanze) ari muramu wa Kayumba Nyamwasa ku buryo biramutse ari icyaha ngo na we ibyo yabyisobanuraho.

Akomeje kugira ibindi arenzaho avuga ku basirikare bakuru, Umushinjacyaha yamusabye ko aburana nka Brigadier General (nk’umusirikare mukuru ufite amabanga y’igigugu) ko hari ibyo atagomba kuvuga muri rubanda.

Me Gakunzi yahise avuga ko umukiliya we ntacyo abujijwe kuvuga gishobora kumushinjura ngo kuko urubanza ruri kuburanishirizwa mu ruhame,  kandi ngo uruhande rw’abaregwa rwari rwasabye ko uru rubanza ruburanishwa mu muhezo, ariko Urukiko rwanzura ko ibyo baregwa byakorewe mu ruhame bityo n’urubanza rubera mu ruhame.

Avuga ko hari ibidakwiye kuvugirwa aha, Umushinjacyaha we yahise atanga urugero kuri Col Tom Byabagamba na we uregwa, uherutse gutangariza urukiko ko, nirubishaka hari ibyo azatangaza byavugiwe mu nama y’abasirikare bakuru (kuva kuri Colonel n’Abajenerali yari iyobowe na Minisitiri w’ingabo) gusa nk’uko inama yari mu muhezo na we akazabivugira  mu muhezo.

Col Byabagamba yahise ahaguruka avuga ko ibintu yashakaga kuvuga ari ibyavugiwe mu nama yabereye mu muhezo, ko ibyavuzwe n’abasirikare bakuru bashinja Frank Rusagara cyangwa we byo bitabereye mu muhezo bityo bakwiye kubyireguraho mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwakomeje bugaragaza izindi nyito zihabwa amagambo ya “Banana Republic” na “Police State” ko ari amagambo akoreshwa avuga ubutegetsi bw’igitugu, bugenzura buri kimwe cyose cyane cyane ingendo z’abajya mu mahanga kandi ngo butunzwe n’inkunga nk’uko biri mu ijambo “Banana Republic”.

Umushinjacyaha akabaza niba utwo ari utubyiniriro dukwiye guhabwa Leta y’u Rwanda.

 

Barezwe icyaha cya gatatu, ariko Umushinjacyaha ntiyabona akanya ko kugisobanura

Nyuma y’uko kuburana no gusoza kwisobanura ku cyaha cya kabiri, Urukiko rwahise rwanzura ko bajya ku cyaha cya gatatu kiregwa aba bagabo batatu.

Kuri Col Tom Byabagamba icyaha cya gatatu ni  icyo “Guhisha ibintu byafasha nk’ibimenyetso mu kugenza icyaha gikomeye cyangwa gukurikirana no guhana abagikoze”.

Frank Rusagara na Francois Kabayiza iki cyaha kitwa “Gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

Mu gihe Umushinjacyaha yari agiye gusobanura iki cyaha, abunganira abaregwa bagaragaje inzitizi.  Kuri Col Byabagamba, Me Gakunzi Valery yagaragaje ko icyo cyaha Byabagamba atakibajijweho mu iperereza ry’Ubugenzacyaha kandi ariyo ‘procedure’ y’amategeko, ahubwo ngo yakibajijweho n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Ibyo ngo binyuranyije n’amategeko bityo ngo Urukiko ntirwari rukwiye kwakira iki kirego. Me Milton wunganira Retired Sgt Francois Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara, yavuze ko umukiliya we atigeze yisobanura kuri iki cyaha kuko ngo yavuze ko nta mwunganizi mu by’amategeko afite, ni  na cyo kimwe na  Col Byabagamba wavuze atigeze yisobanura ku cyaha cya gatatu aregwa kuko ngo na we nta mwunganizi mu mategeko yari afite kuko yari afunzwe.

Col Byabagamba yagize ati “Ese nari kujya gushaka umwunganizi gute kandi nari mfunzwe?

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ‘Procedures’ z’ibanze zakurikijwe kuko ngo Umugenzacyaha wa Gisirikare Lt Alexandre Kayitsinga yabajije aba baregwa kuri ibi byaha, ndetse ngo nk’uko amategeko abiteganya igihe abaregwaga bavugaga ko badafite abunganizi, bitewe n’igihe dossier igomba kumara mu bushinjacyaha, Umushinjacyaha wa gisirikare yakoze akazi kari gasigaye.

Ubushinjacyaha yongeraho ko ibyo kuzana inzitizi ari ‘ikinamico’ abunganizi bakoresha barengagije amategeko, akavuga ko bari kuzitanga igihe urubanza rwatangiraga kuburanishwa.

Yongeraho ko aho gusaba ko icyo cyaha gikurwaho, ahubwo iburanisha ryahagarara bitewe n’ubushishozi bw’urukiko, ibyo bavuga ‘umuhango’ bitubahirijwe n’urukiko bigakorwa, urubanza rugakomeza. Ibyo ariko ntabihuza na Me Milton na Me Gakunzi bavuga ko ayo yaba ari amahano mu kwica amategeko, kuko ngo ntibibaho.

Ibi byakuruye impaka ndende zamaze igihe kigera ku isaha. Urukiko rwahise rufata umwanzuro ko rugiye kwiherera mu gihe cy’isaha n’igice rukaza rutangaza umwanzuro ujyanye n’iki cyaha cya gatatu gishinjwa aba basirikare n’inzitizi zagaragajwe n’ababunganira.

 

Urukiko rwanzuye ko urubanza rukomeza inzitizi zikazasuzumwa mu icibwa ryarwo

Nyuma y’igihe cyari cyatanzwe, Abacamanza bagarutse batanangaza ko umwanzuro ufashwe, hagendewe ku by’amategeko y’imiburanishirize y’imanza z’ubucuruzi n’imanza mbonezamubano ateganya, ko urukiko rwanzuye ko iburanisha rikomeza inzitizi zikazasuzumwa mu icibwa ry’urubanza muri rusange.

Urukiko rwahise rusaba Umushinjacyaha gukomeza gusobanura icyaha cya gatatu kuri buri wese uregwa, ariko umushinjacyaha agaragaraza ko ubwo amasaha ageze yari yumvikanyweho ngo iburanisha rihagarare, byaba byiza urubanza rusubitswe kugira ngo ubutaha atazabisubiramo.

Impande zose zibyumvikanye, Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzakomeza ejo ku wa kane tariki 21 Mutarama 2016 ku isaha ya saa mbili za mugitondo.

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

28 Comments

  • ark ya nkuru yabanjije yo kuri urubanza mwayikuye k urubuga rwanyu, buriya wabona barabakanze ntakundi….

    proof:yari iri kuri iyi link:

    http://www.umuseke.rw/rusagara-ngo-kuki-ubushinjacyaha-bugendera-ku-mabwire-kandi-ibyo-yivugiye-bihari.hmtl

    ikibazo bababwiye kuyikuraho kubera iki?? ni ukubera comments?

  • BIRABABAJE CYANE KUBONA BA SENIOR OFFICERS BASANGIYE AKABISI N’AGAHIYE BASIGAYE BIRIRWA BAREGANA AMAZIMWE NKAYA !?!?!? MURI GUTERA URWANGANO RUKOMEYE MU MIRYANGO YANYU NA RUBANDA BASIGAYE BABAGAYA CYANE !!! WHAT A SHAME

  • Uru rubanza rwagombaga kuba mumuhezo,kuko ntabantu babagabo bo kuregana ngo kanaka yaravuze——-,biteye isoni

  • ibinamatiku nabagore barabiretse .

  • Uru rubanza rudusobanurira neza ko mu minsi iri i mbere ko”akari mu nda y’ingoma ubundi kamenywa n’uwayihanze turakamenya”
    Urwango rwa Kagame rwageze mu mbere.RNC itumye amabanga akomeye agiye kumeneka.MUKURIKIRE

  • Icyi Gitecyerezo nabanje kwibaza nti:” Aba bose bari muri ibi bigeze basoma Kinyamateka
    ya RPF Inkotanyi yabaga iriho Moto:”Ukuli Guca Mu ziko ntigushye!”Gusa Mumenye ko
    Ukuli Kutazashya , Iteka n’Iteka!
    Nzi Neza ko Ukuli niyo wagutwikisha Bombe Atomique kutashya cyangwa Acide yo ku Rwego rwo hejuru !
    Rero mukomeze mushotore Ukuli Umunsi kwabahindukiranye , muzibuke ibyo nababwiye!
    Murakoze ntimunyongere Igitecyerezo , Bavandimwe.

    • Uribeshye cyane! Ukuri kurapfukiranwa ntikugaragare kandi bikorwa buri munsi natwe tukarenzaho! Aba bagabo niyo waba wemera ko barengana nibaramuka bahamijwe ibyaha ibyabo n’uko kuri kwabo uvuga birarangirira aho. Twese tubyibagirwe nk’uko twibagiwe muri Pilitiki Joe Habineza, Mugorewera n’ukureanyaamashashi kwe(ubu nawe asigaye ayihahiramo i burayi), twibagiwe Kizito Mihigo, twibagirwa Victoire Ingabire twibagitwa Dr. Niyitegeka Theonest, Mushayidi Deo, Rugigana, Lt Joel Mutabazi…! Abo bose bavuze ko barengana inkiko zabahamije icyaha nubwo baba bari bafite ukuri kwabo ariko ntikwatsinze. Sinshobora rero gukomeza kukwitwaza ngo kuzatsinda kuzatsinda…! Iryo si ihame ndakuka! Nakwo hari igihe gutsindwa cyangwa kukarushwa intege!

  • ok

  • ibi bigaragaza weakness, biragayitse cyane kuko bishingiye ku nzangano no gushaka kumvisha abo badashaka, kdi ibi ni ubukunguzi . you will see…..

  • Ariko naragenze ndabona koko!! ngo Rusagara naburane nka General!! nonese Generals bagira uburyo bwabo baburana? ayo mabanga bamusaba kutamena nimabanga ki ko bamwanitse kugasozi bakamwita amazina asebeje, akabi karenze ako nakahe? ikigaragara nuko uwo bahaye iyi dossier ngo ayishinje adashoboye namba ahubwo bizarangira agushije uwamuhaye akazi mumutego ukomeye, kubera ko ibirego biri muri dossier birimo ubuswa bwinshi no guhuzagurika cyane.

    Nigute, General cg Colonel yandika inyandiko ishinja mugenzi we kandi amushinja ngo yaravuze ngo…? ibi birimo ubuswa cyane. iyo biba ngombwa ko General Rusagara bifuza ko afungwa bari kumutega umutego akawugwamo akaba ariwo baheraho aregwa, ariko kuzana amagambo m’urukiko bikanyura muri media, isi yose ikumva ukuntu bajyojyorana m’urukiko na evidences z’amafuti ibi rwose ni ugusebya igihugu, ubutabera muri rusange no guha isura mbi igisirikare cya RDF.

    Birabaje kandi biteye umujinya kabisa

  • You see it very soon than later because what these officers are saying and the posts they have held since 1990 to 2010 some people will regret why they said the words. Please check out

  • Singombwa gushakisha mubaze Evode arabasobanurira.igihugu gitegekwa.. Yitwaje intwaro.

  • Mu gitabo gitagatifu mu nkuru z’abami murahasanga urukiko rwakoraga nk’uru ubwo bashinja ga Naboti ikirego gisa n’iki

  • Izi manza n’ink’iza ba Kizito Mihigo!

  • Nibyo koko Karita,Kizito Igihugu cyamugize icyo yaricyo arangije Inda nini imutanga imbere!.

  • Maze iminsi nsoma ibivugwa muri uru rubanza mu binyamakuru binyuranye ndetse ngasoma n’ ibitekerezo abantu batanga ariko nta kizere cy’ ahazaza rutanga. Ibirego biregwa aba bagabo usanga ari agahomamunwa. Nibaza niba Rusagara na Tom aribo baregwa cyangwa niba hagamijwe kwandagaza abashinja no kutwereka ko igisirikare kibamo n’ amatiku. Jye siniyumvisha ukuntu umuntu yava gushinja amatiku nk’ ariya. Harimo kwitesha agaciro ku rwego rwa gisirikare bahagarariye.

  • Genda Rwanda warakubititse. Ngo, “Burana nku General”, koko? Are you serious? Yiba wowe prosecutor waremeye kuzana amazimwe mu Rukiko, ibyu bu General se biba bigihari? Ikyo uru rubanza rukoze, rusuzuguze RDF yose nu Butabera bwose bwo Rwanda. Minister Jonston Busingye na Rugege bakwireye kwegura kubera ukuntu Igihugu nuboyobozi bisize ibara ribi mururu Rukiko. Nibo bakwireye kuha Minister James Kabarebe inama yuguhagarika iki kimwaro na mazimwe ngo nu Rubanza.

    Batari ibyo, beremeza ahobwo yuko ari “Banana Republic”. Leta iba itakurikiza amategyeko nu bunyangabugayo. Ikindi ni leta iba inzego zidakorana. Yiba, Minjust itagira Mindef inama, obwo inzego nti zikorana. Hari ikitangenda gikomeye Pe.

  • Disi uriya ushinja yishyizemo nawe. Ubwo yari yigize nyoni nyinshi kumbe nawe ni muramu wa Kayumba! Ndabona bitoroshye. Ubucamanza bukore akazi kabwo.

  • Nguko uko ubutabera mpuzamahanga bukora nonese gushinja umuntu uvugango umuntu yarambwiye Ngo numvuse Ngo nibindi…..

  • Kuvuga mu rukiko ko hari amasano hagati y’abasirikare bakuru ni ukumena amabanga y’igihu? Ibyo ndumva ari bishya.

  • ahhhhha njye biba biba bindemze narinzi ko ikimenyane. icyenewabo., urwanganao rwa hato na hato , ishyari nindi mico mib isigaye iba muri societe nyarwanda biba gusa muri societe civile no muri gisirikare bibamo ????? mbega gusa ntagitangaje iki gihe utagushaka ntabura aho akuvana kandi baca umugani bati “ugushakaho impamvu agushakira ikibuno murubavu” plz Dear our Senior officers respect for you all then you will get a good solution. be blesed

  • nag ariwe GUSA kUKo abenshi Muri Aba basirikare bagiye bafitanye Amasano. ikibazo ahubwo nukubona basubiranamo Kandi barasangiye imiruho

  • ndababwia ukuri abanyarwandda ntiduhinduka…amazimwe…amatiku….noneho to make things worse……abantu bageze ku bushorishori bw’ingomba ngo wavuze ibi? wavuze utya? ubonye iyo biba ngo wakoze ibi ? murekere aho siho Kagame atujyanye..ubu cap ni iterambere no kwigira urukiko ruve mu manza z’amazimwe…

  • Repubulika yagereranyaga n’imineke (Banana Republic) ni iyihe? Uko byamera kose ariya magambo yaganishaga ku kintu kitari cyiza.

  • Ibi birababaje. Nk’umuturage uri common, ubuse umuntu w’umugabo nashinja umugabo mugenzi wange ngo “yaravuze”?
    Ibyo ni fake. Games zose muzikorera mu bwiru, mwiba abakongomani, mugende mubikemurire hirya, ntimuzaduhe na raporo y’uko mwabigenje. Imitima y’Abanyarwanda imaze guhaba. Koko???

  • Tugisangira Byose , Tucyambaye ubusa, ubumwe bukinuuka, nta matiku yaturangaga,
    Genda RPA uri mu bihe bikomeye , ese za nama za Discipline zabahuje mukava mu maso
    ya Rubanda, Fred Rwigema azutse mwese mwakorwa n’isoni !mumbabarire nababajwe n’amagambo,
    waravuze ngo …… Budget y’igihugu igakoreshwa ngo Kanaka yaravuze …. Mwavuye mu
    Mazimwe mugasubira muri Archives za “UKULI Guca Mu Ziko ntigushye!”

Comments are closed.

en_USEnglish