Digiqole ad

Mahama: Abanyeshuri 11 626 b’impunzi z’Abarundi bagiye gutangira ishuri

 Mahama: Abanyeshuri 11 626 b’impunzi z’Abarundi bagiye gutangira ishuri

Iburasirazuba – Abanyeshuri 11 626 b’impunzi z’abarundi nibo bagiye gutangirana umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye muri uyu mwaka w’amashuri wa 2016 aho bazigana n’abana b’abanyarwanda baturiye inkambi ya Mahama bose hamwe bakazaba ari abanyeshuri ibihumbi 15 bakazigira mu byumba by’amashuri 112 byafunguwe k’umugaragaro na Minisiteri y’u Burezi ifatanyije n’ishinzwe impunzi kuri uyu wa 20 Mutarama 2016.

Abana bagiye gutangira no gukomeza amashuri bahawe ibikoresho by'ibanze
Abana bagiye gutangira no gukomeza amashuri bahawe ibikoresho by’ibanze

Uretse aya mashuri ibyumba 112 hatashywe n’ikigega cy’amazi cyubatse mu nkambi rwagati aho buri mpunzi izajya ibona litiro 20 z’amazi meza buri munsi, hatashywe kandi n’ivuriro rya kabiri ryubatswe muri Mahama II ndetse n’ubwiherero bwubatswe muri iyi nkambi.

Impunzi z’abarundi zivuga koi bi ari ibintu bibashimishije cyane ariko zikanasaba ko muri zo harimo n’abakeneye kwiga kaminuza nabo bafashwa bakiga.

Ubwo hafungurwaga aya mashuri abana b’impunzi z’abarundi wabonaga bishimiye iki gikorwa Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa babakoreye.

Bamwe mubaganiriye n’Umuseke bagaragaje ibyishimo byinshi. Umwana w’imyaka 15 witwa Valentine Musabyimana yagize ati “Navuye i Burundi niga mumashuri yisumbuye numvaga nta kizere mfite cyo kongera kwiga ariko ubu ndishimye cyane”.

Uhagarariye izi mpuzni z’abarundi ziri mu nkambi ya Mahama Pastor J. Bosco Ukwibishatse nawe yashimiye cyane iki gikorwa ariko yongeraho ko n’abacikirije kaminuza bakwiye gufashwa gukomeza.

Yagize ati “Banyakubahwa turabashimiye nk’uko musanzwe mudufasha, abana bacu bagiye kwiga n’ukuri turabishima ariko turasaba ko mwadufasha n’abacikirije kaminuza nabo bakiga”.

Mu byo bahawe harimo amakaye, amakaramu, umwenda w'ishuri n'igikapu
Mu byo bahawe harimo amakaye, amakaramu, umwenda w’ishuri n’igikapu

Dr. Azam Saber uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda yavuze ko muminsi ya vuba bagiye gushaka uburyo n’aba bakwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga bakoranye na zimwe muri kaminuza zo muri Leta zunze ubumwe z’America.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi Olivier Rwamukwaya yongeyeho ko abashoboye kwirihirira bashobora kwegera Minisiteri ikabafasha kubaha ibisabwa bose ngo kandi ntibigoye.

Seraphine Mukantabana Minisitiri ufite impunzi munshingano nawe yashimangiye ubu bufasha mukwiga kaminuza gusa ansaba kubungabunga ibikorwa remezo bahawe birimo n’aya mashuri abana bagiye kwigamo.

Mukantabana ati “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa tuzakomeza kubitaho (impunzi) nk’uko mwabyumvise mumunsi iri imbere n’abaziga kaminuza bizakunda gusa n’aya mashuri mwahawe muyabungabunge kimwe n’ibindi bikorwaremzo mwahawe muri iyi nkambi”.

v\Minisitiri Mukantabana na Olivier Rwamukwaya berekana bimwe mu bikoresho by'ibanze abana bahawe
Minisitiri Mukantabana na Olivier Rwamukwaya berekana bimwe mu bikoresho by’ibanze abana bahawe
Ibi ni ibyumba by'amashuri by'abanyeshuri byafunguwe
Ibi ni ibyumba by’amashuri by’abanyeshuri byafunguwe
Guverineri Odette Uwamariya, Min Mukantabana wa MIDIMAR, Olivier Rwamukwaya na Dr Azam Saber bafungura ibyumba by'amashuri
Guverineri Odette Uwamariya, Min Mukantabana wa MIDIMAR, Olivier Rwamukwaya na Dr Azam Saber bafungura ibyumba by’amashuri
Minisitiri Mukantabana areba ibikoresho umwana agenewe niba byuzuye
Minisitiri Mukantabana areba ibikoresho umwana agenewe niba byuzuye
Ni inyubako zashimishije izi mpunzi ko zizigira ahantu heza
Ni inyubako zashimishije izi mpunzi ko zizigira ahantu heza
Abayobozi bicaranye n'abana muri rimwe mu mashuri bazigiramo
Abayobozi bicaranye n’abana muri rimwe mu mashuri bazigiramo
Hafunguwe n'itanki y'amazi izajya iha buri muntu nibura 20l z'amazi ku munsi
Hafunguwe n’itanki y’amazi izajya iha buri muntu nibura 20l z’amazi ku munsi
Hatashywe kandi ikigo cy'ubuzima gishya
Hatashywe kandi ikigo cy’ubuzima gishya
Ni ikigo cyo kwita ku buzima bw'izi mpunzi mu gihe hari abarwaye
Ni ikigo cyo kwita ku buzima bw’izi mpunzi mu gihe hari abarwaye

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ibi ni byiza cyane ku mpunzi tuzifate neza cyane nubwo ziri mu buhungiro ariko ubuzima burakomeje

  • Ese kuki impunzi zo muri Kongo zo zicwa ninzara bo sabantu kimwe nabandi? Aho kuzitaho ahubwo bakazisangisha urusasu.Ibibintu ntabwo bizarangira gutya.

  • Impunzi za Kongo ubwo ni iziri hehe

Comments are closed.

en_USEnglish