Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora, buri mwaka Leta izajya ikora igikorwa gihindura ubuzima bw’abaturage mu Karere katoranijwe. Mu mwaka wa 2015, mu Murenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi hubatswe isoko rigezweho rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 100, n’ibindi bikorwaremezo. Muri aka Karere niho hizihirijwe umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 21. […]Irambuye
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buratangaza ko bwiteguye kugaragariza Urukiko uruhare rwa Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye byaraye byemejwe ko bazoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda ku byaha bya Jenoside bakurikiranyweho. Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga ko bwakiriye neza icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwo mu Buholandi cyo kohereza aba bagabo bombi bakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe […]Irambuye
Gasabo – Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Nyakanga, inyubako ikoreramo za pharmacy, supermarket na Hotel iri kuri ‘Rond point’ ya Remera yibasiwe n’inkongi y’umuriro Supermarket yitwa Sahani ihomba ibicuruzwa byinshi. Police yabashije gutabara izimya iyi nkongi itarakwirakwira inzu yose. SAHANI Supermarket ni iy’umugabo witwa Usengimana Eustache wari umaze amezi atatu gusa ayiguze, bikavugwamo ko […]Irambuye
Iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi, yabereye mu mudugudu wa Gisura mu kagari ka Cyaruzinge mu murenge wa Ndera, ihitana umwana w’imyaka itatu witeguraga kuzuzuza imyaka ine muri Nzeri. Inzu yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa mbili za nijoro kuri uyu wa mbere tariki 4 Nyakanga 2016, abaturage baza kurangiza kuyizimya mu masaha ya saa […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 04 Nyakanga umusore witwa Bucyayungura yapfiriye mu mwobo w’umusarani yagiyemo ashaka gukuramo amafaranga 100 000 y’uwitwa Muhirwa yari yaguyemo ku bw’impanuka agiye kwiherera. Byabereye mu mudugudu wa Sheke Akagali ka Bitare mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru aho uriya musore ukomoka mu murenge wa Rusenge ngo akimara […]Irambuye
Bijya bivugwa ku bakobwa b’inkumi batewe inda batateganyije aho bamwe bajugunya abo babyaye, mu murenge wa Kitabi Akagali ka Shaba mu karereka Nyamagabe haravugwa umugore ubyaye kane wabyaye uwa gatanu akamujugunya mu mugezi w’Akanyaru. Umurambo w’uruhinja watoraguwe ureremba ku mugezi w’Akanyaru kuri uyu wa 04 Nyakanga 2016, uruhinja ngo bigaragara ko rwavutse uwo munsi, gusa […]Irambuye
Bugarama ni igice gifatiye runini u Rwanda mu buhinzi bw’umuceri ariko hakomeje kurangwa abana benshi bata ishuri bakajya kwirukana inyoni bagahabwa amafaranga y’intica ntikize, umwe ngo agenerwa amafaranga 3000 nk’umushahara bazahembwa igihe umuceri uzaba weze. Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Umuseke bavuze ko bafite impungenge z’aba bana babo kuko ngo bakomeje guta amashuri ari benshi mu […]Irambuye
*Bizeje Perezida Paul Kagame kutazamutenguha mu iterambere *Bakigera mu mudugudu wa Mbuganzeri aho bimuriwe baraye bakanuye bibwira ko butarira, *Mu buzima bugoye barimo ngo iterambere ntiryashobokaga kugerwaho. Nyiraminani Erevaniya umwe mu baturage bari batuye mu kirwa cya Mazane akaba yarimuwe ahabwa inzu irimo amashanyarazi, inka n’ikiraro, atuzwa mu mudugudu aho atazongera kwambuka amazi, nyuma yo […]Irambuye
Placide Niyitegeka w’imyaka 18, ni mwene Bigizimana Prospere na Umugwaneza Francoise iwabo batuye mu mujyi wa Kigali, yaraye arohamye mu cyuzi ubwo yarimo yogana na bagenzi be batanu na n’ubu umurambo we nturaboneka. Uyu munyeshuri wigaga muri Nyanza Technical School mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’ubwubatsi yagiye koga mu cyuzi cya Nyesonga mu murenge […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe bavuga ko basabwa gutanga ruswa y’ibihumbi 10 kugira ngo bahabwe inka zitangwa muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Murehe bavuga ko iyo umuntu amaze gutombora kuzahabwa inka muri iyi gahunda […]Irambuye