Iyo ugezi mu mujyi muto wa wa Rubengera utungurwa no kumva bavuga ngo ndasigara ku Giti cyangwa ngo nsanga ku Giti. Ibintu abatahavuka bagirira amatsiko ariko nyuma y’igihe gito usanga ariyo nyito bita aho hantu. Ibi bikomoka ku Giti cy’inganzamurumbo (kinini cyane) cyatewe ku bw’Abakoloni b’Abadage ku muhanda uva i Rubengera werekeza Rutsiro na Rubavu. […]Irambuye
Ishyirahamwe DUHARANIRE KWIGIRA ryo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma ryahagurukiye korora indoheshabirayi, ubu ngo umusaruro aya matunga abaha urashimishije kandi ubabeshejeho neza n’imiryango yabo. Abarigize ubu ngo batangiye kwizigama no gukora indi mishinga ibaha inyungu. Abayobozi bavuga ko iri shyirahamwe ari intangarugero. Mu mudugudu wa Kibimba Akagali ka Karama niho iri shyirahamwe […]Irambuye
Kigali – Kuri uyu wa mbere, Itsinda rishinzwe kugenzura za Hoteli mu Rwanda ryatanze raporo ku igenzura riherutse gukora, risaba ko Hoteli esheshatu zifungurwa, izindi enye zikaba zifunze by’agateganyo kugira ngo zibanze zikosore ibibyo zisabwa. Iyi Komite yiga ahanini ku buziranenge bwa za Hoteli na Serivise zita ndetse igatanga inama y’ibyakosorwa, ihuriweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe […]Irambuye
Hashize ibyumweru bibiri havugwa umwuka mubi mu Itorero ‘Karongi International Community Church’ nyuma y’uko uhagarariye (représentant légal) yandikiye ibaruwa umushumba waryo Kamanzi Pascal amusaba kwegura amushinja amakosa atandukanye arimo kwikubira umutungo w’itorero ndetse no kugurisha impano zihabwa iryo torero, ushinjwa we akavuga ko iyo baruwa ari impimbano. Umuseke wavuganye n’impande zombi kuri iki kibazo maze […]Irambuye
Francois Woukoache UmunyaCameroon umaze igihe mu Rwanda akora ibijyanye no gufotora no gukina filimi, ubu akaba yigisha abagore bari mu buzima bubi ibijyanye no gufata amashusho n’amafoto bivuga ubuzima bwabo, avuga ko u Rwanda ari igihugu cyateye imbere mu guha amahirwe abagore. Kuri uyu wa gatandatu, nibwo Francois Woukoache abicishije mu mushinga Faces of Life […]Irambuye
Indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso, diabete, asima, indwara zo mu buhumekero, “cancer screening”, indwara z’imitima, ubuvuzi bwazo bwabanje kuba mu bitaro bikomeye, ariko Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubu zivurirwa mu bitaro by’uturere, intego ikaba ari uko ubuvuzi bw’ibaze bwa zimwe muri izi ndwara bwatangiye gushyirwa mu Bigo Nderabuzima. Dr Ntaganda Evariste ushinzwe Indwara z’Umutima muri Program […]Irambuye
Gukora urugendo mu nzira zerekeza ku isoko ry’inka ryo mu karere ka Ruhango rirema kuwa Gatanu, usanga hari abasore babigize umwuga buhira inka ku gahato kugira ngo zigaragare nk’izibyibushye bityo abazigura bazishimire, bishyure agatubutse. Umunyamakuru w’Umuseke wakoze urugendo mu mihanda inyuzwamo inka zijyanywe muri iri soko muri rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, yasanze ibi […]Irambuye
Kimihurura – Mme Dlamini Zuma, umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Africa, kuri uyu wa gatanu i Kigali mu nama iri kuganira ku burenganzira bw’Umugore buganisha ku iterambere yavuze ko abagore bakwiye kwiyaka kamere yo kwisuzugura no kumva ko abagabo aribo bakwiye kubaha icyo bakeneye cyose. Ngo bakwiye kumva ko iterambere ry’umuryango rigomba gushakwa n’umugore […]Irambuye
*2014 abishwe n’indwara zitandura bageze kuri 36% by’abarwayi *Abazisuzumisha baracyari mbarwa 08 Nyakanga – Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage yagejeje kuri Sena imiterere y’ikibazo cy’indwara zitandura, imbogamizi zihari ubu ngo ni; kuba abanyarwanda bazimenya gusa ari uko barembye, kuba ubuvuzi bwazo buhenze no kuba abaganga ba gakondo ngo batuma zihitana benshi kubera kubeshya ko bari kuzivura. […]Irambuye
Mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo ku muhanda wa Kajevuba, imodoka itaramenyekana, mu ijoro ryo kuwa 07 Nyakanga yagonze umupolisi witwa Grace Mukamana ahita ahasiga ubuzima. Amakuru agera ku Umuseke aremeza ko uyu mupolisi yageragezaga guhagarika iyi modoka bikekwa ko yari itwaye ibiyobyabwenge. Imodoka yagonze uyu mupolisi ngo yavaga mu bice bya Gicumbi […]Irambuye