Digiqole ad

Kitabi: Umugore ubyaye 4, araregwa kubyara akajugunya uruhinja mu Akanyaru

 Kitabi: Umugore ubyaye 4, araregwa kubyara akajugunya uruhinja mu Akanyaru

Bijya bivugwa ku bakobwa b’inkumi batewe inda batateganyije aho bamwe bajugunya abo babyaye, mu murenge wa Kitabi Akagali ka Shaba mu karereka Nyamagabe haravugwa umugore ubyaye kane wabyaye uwa gatanu akamujugunya mu mugezi w’Akanyaru.

Kuwa mbere nibwo abaturage basanze umurambo w'uruhunja ureremba ku mugezi
Kuwa mbere nibwo abaturage basanze umurambo w’uruhunja ureremba ku mugezi

Umurambo w’uruhinja watoraguwe ureremba ku mugezi w’Akanyaru kuri uyu wa 04 Nyakanga 2016, uruhinja ngo bigaragara ko rwavutse uwo munsi, gusa umugore ukekwa kubyara akarujugunya arahakana ko umwana ari uwe.

Jean d’Amour Mudateba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi yabwiye Umuseke ko abaturanyi bashinja uyu mugore w’imyaka 35 ko ariwe wabyaye mu ijoro ryabanje ariko bakaba batabona uruhinja kandi yari amaze igihe atwite.

Uyu mugore we, ngo avuga ko inda yavuyemo, ariko ntagaragaze aho uwavuyemo ari.

Uyu muyobozi w’Umurenge avuga ko uyu mugore ngo yemeza ko inda yari atwite yavuyemo maze umwana akaza yapfuye ubundi akagenda akamurambika ahantu yasubirayo agiye kumureba ngo akahasanga imbwa akabura umwana.

Amakuru yatangaje n’ayo abaturanyi batanze niyo yatumye uyu mugore atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe iperereza rikomeje.

Uyu mugore wari usanganywe abana bane ubu kandi ngo arakorerwa isuzumwa ngo barebe niba umurambo w’umwana watoraguwe ureremba mu Kanyaru atari umwana we koko.

Ingingo ya 232 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko “Iyo gutererana umwana cyangwa kumuta byamuviriyemo urupfu cyangwa kuzimira burundu, igihano kiba igifungo cya burundu.”

Mu karere ka Nyamagabe
Mu karere ka Nyamagabe
Akarere ka Nyamagabe, mu murenge wa Kitabi Akagali ka Shaba ahahana imbibi n'Akarere ka Nyaruguru mu majyepfo
Akarere ka Nyamagabe, mu murenge wa Kitabi Akagali ka Shaba ahahana imbibi n’Akarere ka Nyaruguru mu majyepfo

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ubu se koko uwo mwana w’umumarayika azize iki?uwo mubyeyi se nafungwa burundu bane basigaye bararerwa nande koko?ntibizoroha

Comments are closed.

en_USEnglish