Ruhango: Abiga imyuga mu yigenga baragenda bagabanuka
Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro WDA giherutse kwegurira uturere amashuri yigisha aya masomo. Nyuma y’iki kemezo, abiga muri aya mashuri ya VTCs mu karere ka Ruhango bakomeje kugenda bagabanuka.
Mu ishuri ryigenga rya Sainte Trinite riherereye mu mu murenge wa Ruhando, ryigisha imyuga irimo ubudozi, gutunganya umusatsi, ubwubatsi, guteka n’ubukanishi bw’ibinyabiziga, ubu bafite abanyeshuri 200 mu gihe mu mwaka ushize ryari rifite abasaga 250.
Abanyeshuri biga muri aya mashuri bavuga ko bagenzi babo batagikunze kwiga, bakavuga ko baba basibye kubera impamvu zitandukanye.
Yarambabariye Jean Pierre umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri avuga ko mbere hari abanyeshuri bacikirizaga amashuri kubera kubura ubushobozi bagahitamo kwiga imyuga ariko ko abari barayobotse aya masomo na bo batangiye kuyacikiriza kubera impamvu zitazwi.
Ishuri ryigisha imyuga rya Gitisi mu murenge wa Ruhango rihugura abanyeshuri mu gihe gito mu myuga y’ubudozi, ubwubatsi, ubukanishi, gutunganya imisatsi no guteka na ho umubare w’abaryigamo uri kugabanuka.
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko ubu bafite abanyeshuri 93 mu gihe mu mwaka ushize bari bafite abasaga 100.
Umunyamakuru wacu wasuye iri shuri avuga ko yasanze bimwe mu byumba by’iri shuri zambaye ubusa, mu gihe abaza kwiga na bo bavuga ko batazi igituma bagenzi babo batakiza kwiga.
Habyarimana Jonas uyobora iri shuri avuga ko iri gabanuka riterwa n’amikora make y’ababyeyi bafite abana biga muri iri shuri.
Ubuyobozi b’ibi bigo Umuseke wasuye bihuriza ku ngaruka zatewe n’ikemezo cyafashwe na WDA cyatumye aya mashuri ahungabana mu bijyanye n’imyigishirize kubera kubura ubushobozi bwo kugura ibikoresho bikenewe mu kwigisha imyuga.
Leta y’u Rwanda ifite intego ko mu kerekezo 2020, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yazaba yakira abarenga 60% abasigaye bakaba aribo bajya kwiga ubundi bumenyi.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Ruhango
2 Comments
Icyemezo cyafashwe cyo gushyira amashuri y’imyuga mu maboko y’Uturere ntabwo cyizwe neza, ndetse umuntu yanavuga ko cyahubukiweho.
Ntabwo uturer dufite na mba ubushobozi bwo gucunga ayo mashuri y’imyuga aba akeneye ibikoresho bya tekiniki bihenze. Niba uturere twarananiwe no gucunga amashuri yigisha ubumenyi rusange yo muri REB wasobanura ute ukuntu batwongerera umuzigo baduha gucunga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ya WDA?
Aha ariko hari n’ikindi kibazo cyagakwiye kwigwaho hagafatwa umwanzuro nyawo ukwiye. Icyo kibazo ni icyo guhuza REB na WDA bikaba ikigo kimwe aho kuba ibigo bibiri bitandukanye.
Rwose mu rwego rwo kunoza imikorere n’imokoranire mu Burezi, ndetse no guha isura nshya kandi nziza Uburezi bw’Urwanda bukagaragara neza no mu mahanga kandi bukagira ireme rishingiye ku myigire no ku myigishirize, Ndetse no mu rwego rwo kwirinda gutagaguza umutungo wa Leta/rubanda no kuwucunga nabi, Leta/Gouvernement yari ikwiye gufata icyemezo cya Kigabo igahuza biriya bigo byombi (REB na WDA) bikaba ikigo kimwe, kigahabwa inshingano zisobanutse zirimo guteza imbere uburezi bw’ibanze rusange n’uburezi bw’ibanze bw’imyuga n’ubumenyingiro.
Mu gihe ibyo bigo byombi byahurizwa hamwe, hashyirwaho Umuyobozi Mukuru umwe ariwe bita “Director General” akungirizwa n’abayobozi bakuru babiri aribo bita “Deputy Director General”, umwe muri bo akaba ashinzwe “Inyigisho Rusange” undi ashinzwe “Inyigisho z’imyuga n’Ubumenyingiro”. Ibyo rwose biramutse bikozwe gutyo byarushaho kuzana imikorer n’imikoranire myiza mu burezi bikaba n’imwe mu mpamvu zo kuzamura ireme ry’uburezi.
Bigenze uko uvuga, byarangira amaherezo byose bisubiye kuba departments na units zo muri MINEDUC.
(Wibagiwe no kongeraho n’abiga TTC zicungwa n’icyahoze ari KIE)
Comments are closed.