Digiqole ad

AUSummit: Abahatanira gusimbura Dlamini-Zuma baburiwe icyizere gihagije

 AUSummit: Abahatanira gusimbura Dlamini-Zuma baburiwe icyizere gihagije

Nkosazana Dlamini-Zuma ashobora kuguma kuri uyu mwanya kugeza muri Gashyantare 2017

UPDATE: Amatora ya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe yari ateganyijwe i Kigali mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yasubitswe, yimurirwa muri Mutarama 2017.

Nyuma y’uko abakandida bahataniraga umwanya wo kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe babuze ubwiganze bw’amajwi yari akenewe, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bafashe umwanzuro wo kuyimura.

Perezida wa Tchad, akaba ari nawe ubu urimo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Idriss Déby Itno yavuze ko aya matora yakozwe mu mucyo, gusa mu biyamamazaga batatu bose habura ugira 2/3 by’amajwi ni ukuvuga amajwi 36.

Idriss Déby yavuze ko kwimura amatora bizanaha amahirwe abandi bantu bashya bashaka kwiyamamariza uriya mwanya ukomeye ku rwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Kare: Abakandida batatu bahataniraga gusimbura Perezida wa Comisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, mu nama y’uyu muryango isoza imirimo yayo kuri uyu wa mbere i Kigali, baburiwe icyizere gihagije bituma amatora asubikwa.

Nkosazana Dlamini-Zuma ashobora kuguma kuri uyu mwanya kugeza muri Gashyantare 2017
Nkosazana Dlamini-Zuma ashobora kuguma kuri uyu mwanya kugeza muri Gashyantare 2017

Mu bahatanira gusimbura Mme Nkosazana Dlamini-Zuma kuri uyu mwanya wa Perezida wa Komisiyo ya AU, barimo Specioza Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida muri Uganda, Pelonomi Venson-Moitoi wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana na Agapito Mba Mokuy wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Equatorial Guinea.

Amakuru aravuga ko Mme Kazibwe yaje gukuramo kandidatire ye mu cyiciro cya mbere cy’amatora, ariko no mu bandi bari bahanganye ntawabashije kugira ubwiganze bwa 2/3 by’amajwi yari akenewe kugira amatora akomeze.

Hari amwe mu makuru avuga ko ibihugu bimwe byifashe mu matora bikemanga ubunararibonye bw’abakandida bahataniraga gusimbura Nkosazana Dlamini-Zuma.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Uyu mwanya ni uwa Kikwete.

  • Vuga uvuye aho Kikwete ntitumushaka habe na busa. Uriya muntu ushigikira FDLR. nta n’ubwo ari mu ba kandida.
    kereka urashaka kumva akatuvamo.

    • Uzasome neza article yasohotse kuri RFI yavugaga ko abakandida batanzwe namahirwe namwe bafite bakavugako abafite amahirwe menshi ari umuntu womuri Sénégal na Kikwete.Nonese nyine ntubonako bwa bumwe bwaririmbwe batanashoboye guhuriza hamwe ngo batore umuntu? Tujye tumenya rimwe na rimwe gusesengura.Abo bakandida byatewe niki kugirango baburemo numwe batora?

  • Nyamara Kamapili afite double raison!!

  • Ubwo amatora ntacyo agezeho bakaba biyemeje ko bazayakomeza muri January 2017 hamaze kuboneka abandi bakandida, byaba byiza ko u Rwanda narwo rwatanga umukandida kuri uriya mwanya nawe akaziyamamaza icyo gihe agatorwa hamwe n’abandi. Turabona u Rwanda rutanze Donald KABERUKA ho umukandida, ashobora rwose kugira amahirwe menshi yo gutorwa. Bityo u Rwanda tukaba dutsinze ikindi gitego

    Ni byiza iyi nama yateguwe neza kandi u Rwanda rwabishimiwe, natwe abaturage byadushimishije, ariko tugarutse ku kibazo cyo ku imodoka zigenda mu mujyi wa Kigali, habayemo gufunga imihanda myinshi barakabya, ku buryo nibaza ko Abakuru b’ibihugu bamwe bazagenda babyibazahao cyane. Bashobora kuzibaza impamvu batabonye abaturage ku mihanda. Usanga rwose abantu benshi binubira ikibazo cy’ifungwa ry’imihanda ku buryo bukabije, naho ubona atari ngombwa.
    Kubera ko mu gihugu gisanzwe gifite umutekano nk’u Rwanda ntabwo byumvikana ukuntu services zishinzwe umutekano zafunga imihanda myinshi ngo abaturage bategera bugufi y’abashyitsi bakomeye (abakuru b’ibihugu) kandi nyamara ahubwo abo bakuru b’ibihugu abaturage bakagombye kujya kubakira aho banyura.

    • Reka nta Kaberuka yigiriru bwoba.Koyanze gutanga kandida ye se muri 2017 mu Rwanda? nagende yadutabye mu masinde kandi twari tumurinyuma.

  • Turasaba ngo ubutaha Dr.Donald KABERUKA azashyiremo candidature ye. impamvu 5 zifatika zituma yatsinda.
    1. Arashoboye,
    2. bose baramwemera,
    3. Akiri muri ADB, Niwe wagaragaje muri raporo uburyo bwo kwihaza mu ngengo y’Imari kandi niryo pfundo rwo kwigira, bikaba byaranemejwe ko bazashyigikira Budget yabo aho gutega yombi abaterankunga bazanamo “strings attached” badutegeka uko dukora.
    4. Kuva Rwanda rwagaragaje ko ntanyota yo kuyobora rufite igihe tutantanze umu kandida kandi byabereye i wacu, kuva ntawubonetse bemeye, ubutaha uwo munyarwanda Dr.Kaberuka Donald niyiyamamaza bazamutora.
    5. MURI Africa, turacyafite kwironda gushingiye ku ndimi (Francophonie, Anglophonie, Portuguese,etc. Kaberuka arabyujuje kandi na mbere bamutoye neza kandi yakoreye neza bose bamwiyumvamo.

Comments are closed.

en_USEnglish