Digiqole ad

Rwinkwavu: Kubera inzara, hari abagabo bataye abagore babo

 Rwinkwavu: Kubera inzara, hari abagabo bataye abagore babo

Bamwe mu bagore ba hano i Rwinkwavu barinubira ko basigaye biraza nyuma yo gutabwa n’abagabo babo

*Hashize amezi arindwi barataye ingo, bagiye guhaha none baraheze.

*Abagore barakeka ko abagabo babo bashatse abandi bagore iyo bagiye gushaka amahaho.

Bamwe  mu bagore bo mu murenge wa Rwinkwavu akarere ka Kayonza bavuga ko abagabo babo babataye kubera inzara bajya gushaka igitunga imiryango, gusa ngo hashize amezi arenga arindwi bataragaruka. Abagore bavuga ko aba bagabo bashobora kuba barashatse abandi bagore aho bagiye.

Bamwe mu bagore ba hano i Rwinkwavu barinubira ko basigaye biraza nyuma yo gutabwa n'abagabo babo
Bamwe mu bagore ba hano i Rwinkwavu barinubira ko basigaye biraza nyuma yo gutabwa n’abagabo babo

Iyi nzara yateye aho Rwinkwavu yatumye bamwe basuhukira mu gihugu cya Uganda no mu bindi bice byo mu Rwanda, gusa ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buravuga ko buri kuvuguta umuti urambye wo gukemura iki kibazo.

I Rwinkwavu hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’inzara yatewe n’izuba ryinshi rimaze hafi imyaka ibiri ryibasiye aka gace, gusa ikibazo cy’inzara cyo cyakomeye cyane nibura mu mezi arindwi ashize.

Ibi rero byatumye ingo zimwe zisuhuka, gusa hari ahenshi abagabo ari bo bagiye bagenda bakagenda nk’abagiye guhaha ariko bazagaruka.

Bamwe mu bagore baravuga ko hashize amezi asaga arindwi batarabaca iryera abagabo babo bagakeka ko bishakiye abandi bagore.

Ugirumurera Josephine w’imyaka 42 y’amavuko agira ati “Umugabo yantaye mu kwezi kwa mbere izuba ricanye, ava mu rugo agiye gushakisha uko tubaho agenda agiye ndategereza ndaheba.”

Avuga ko byateye ingaruka nyinshi, ati “Abana bananiye kubarera jyenyine kuko twari dushonje, ubu abana nahisemo kubahungisha nabajyanye kwa se wabo i Kigali.”

Usibye uyu Ugirumurera, hari n’abandi baturage bo muri uyu murenge wa Rwinkwavu bemeza ko hari umubare mwinshi w’abagabo basize ingo zabo kugeza n’ubu bakaba bataragaruka, nyuma y’igihe kirekire bamaze baragiye.

Karimunda ati “Hari ukuntu abagabo basuhuka, akagenda agiye gupagasa ntagaruke agashima ubushyitsi iyo yagiye.”

Mujawimana Evelyne na we agira ati “Hari uwitwa Emmanuel, undi ni Nyandwi bahunze urugo kubera inzara. Usibye kwigora, naho natwe abagore tuzahunga usibye ko tutasiga abana. Nta mugore uta umwana amwihambiraho.”

Kuba hari abagabo bagenda bagiye gushaka amaramuko bagerayo ntibagaruke, ngo ibi bishobora kubangamira iterambere ry’umuryango nk’uko byemezwa na Kayinamura na we utuye muri uyu murenge wa Rwinkwavu.

Murenzi Jean Claude, umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko ubu batangije gahunda yo kuhira imyaka igihe cyose, badakanzwe n’ikibazo cy’izuba rya hato na hato rikunze kwibasira aka karere.

Agira ati “Turi kureba uko twarwanya iki kibazo. Ubu twatangiye uburyo bwo kuhira biturutse ku mazi y’idamu twafunguye (yari yarafunzwe), ikindi ni uko tugiye no gushishikariza abaturage gutera amashyamba ku misozi.”

Murenzi avuga ko abaturage bari barasuhutse ubu barimo kugaruka kuko ngo abasigaye bahawe imirimo.

Nta cyizere namba bamwe muri aba bagore bafite ko abagabo babo bazagaruka nubwo bamwe banyuzamo bakavuga ngo “Reka twizere ko batashatse abandi bagore.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iherutse gutangariza abanyamakuru ko hashobora kuba hari abaturage bahunze inzara bajya gupagasa, bakaba bataragaruka kubera kutamenya ko Leta yatangiye gufasha abugarijwe n’inzara mu bice by’Uburasirazuba bw’u Rwanda.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Nta nzara ihari ni amapfa. Igihe bahereye babasobanurira ntabwo mwumva!

  • Nyabuneka mwa banyamakuru mwe mureke kuvugako mu Rwanda harinzara mugihe hari kubera AU summit rwose.Twiheshe agaciro kuko turabanyarwanda nubwo inzara iscya amara.

    • Bavuga kwirarira.

  • Utabusya abwita ubumera. Buriya ntimuzi ukuntu amapfa ari ikibazo kurusha inzara, buriya abazi ko iyo bavuze amapfa ari baba boroheje ibibazo. Amapfa ho rwose n’amatungo arapfa n’abantu n’inyoni,…. Ese ubundi MINAGRI ihakana ihereye kuki ko nta nzara iri mu giturage? Abashonje nibo babyivugira barangiza bagahakana. Itangazamakuru rizi ubwenge ryabanje kujya kureba abaturage mbere yo kureba ubuyobozi! Ubutaha ubanza atazabemerera kuvugana namwe tu. Mwamukojeje isoni

  • Aya mafaranga yakoreshejwe muri summit ya AU yagombaga gufasha ababana bu Rwanda barikwicwa ninzara.Ese ubundi kuki ibindi bihugu bisigaye bipinga gukoresha iyi nama bagahitamo kuyikorera Addis Abeba nuko baba badashishoza? Mureke murebe ingaruka zayo mu mezi atatu arimbere.Abantu bagiye gufungirwa imisoro abandi bagitifu bafungwe bazira kunyereza…Wait and come and see.

    • Oya nawe wikabya Kamaro. Ibihugu byapinze kwakira iyi nama ni ibihe? Ntabyo, aha urabeshya. Ndakumenyesha ko iyi nama tuyungukiramo byinshi cyane. Genda ubaze abafite hotels na restaurants nibo bazi icyo bungutse. Aba kandi bazatanga imisoro kuri izo nyungu. Ikindi ushaka ni iki? Ntimukajye muba negative mu bintu byose

      • Umva yewe wiyita Bayoboke, iyi nama ni ingirakamaro mu mpande zose (domaines: politiki, ubukungu, imibanire n’ibindi bihugu, iterambere, guhabwa urubuga cyangwa kumenyekana ….) werekwitwaza ikibazo cy’inzara ngo usige icyasha iyi nama n’uburyo yateguwemo: Sha ni ntagereranwa rwose,ibihugu byose badukuriye ingofero.

  • njye reka nvuge uko mbyunva, iyi nzara iri rwinkwavu nikibazo pe, ndihanganisha cyane abo bavandimwe bari muri ako kaga twese turi abantu tuzi ububi bwinzara, ariko icyo ntemera nikimwe, sinemeranya nushaka gufata iyi nama yagahebuzo ndetse yanataguwe neza cyane na reta yu rwanda ngo bihinduke nkikosa kubera Inzara yateye mugace kamwe kigihugu. oya rwose siko nikwiye kumera kandi ndahamya yuko kuva kumuyobozi wumudugudu wirwinkwavu kugera kuri ba gitifu mayor ndetse na gouverneur iki kibazo bari guhangana nacyo uko bashoboye ndabizi ko ntamuyobozi numwe wurwanda warenza amaso kino kibazo ngo yigire ntibindeba president Paul kagame we ndamuzi nurukundo akunda abaturage be iki kibazo nticyamunanira, iyi reta yahanganye nibibazo byingutu biruta ikingiki sintekereza ko cyo cyayinanira . naho nushaka kwambika icyasha iyi nama ya African Union yagenze neza cyane muri ubu buryo (niba wayikurikiranye) uraba wibeshya burya rimwe na rimwe ibibi bijyana nibyiza kandi nicyo abagabo baberaho ngo babikemure , nabonye no muri amerika igihugu cyambere gikize kwisi abirabura bari kurasana nabazungu nabo ubwo niwo musaraba wabo. naho ngarutse kuri iyi nama nushake ubyemere nigitego cyumutwe urwanda rwateye nabonye abapresident bose bumuwe uburyo bakiriwe nuburyo inama yateguwe , ibyiza biri imbere

  • Ni byiza iyi nama yateguwe neza kandi u Rwanda rwabishimiwe, natwe abaturage byadushimishije, ariko tugarutse ku kibazo cyo ku imodoka zigenda mu mujyi wa Kigali, habayemo gufunga imihanda myinshi barakabya, ku buryo nibaza ko Abakuru b’ibihugu bamwe bazagenda babyibazahao cyane. Bashobora kuzibaza impamvu batabonye abaturage ku mihanda. Usanga rwose abantu benshi binubira ikibazo cy’ifungwa ry’imihanda ku buryo bukabije, naho ubona atari ngombwa.

    Kubera ko mu gihugu gisanzwe gifite umutekano nk’u Rwanda ntabwo byumvikana ukuntu services zishinzwe umutekano zafunga imihanda myinshi ngo abaturage bategera bugufi y’abashyitsi bakomeye (abakuru b’ibihugu) kandi nyamara ahubwo abo bakuru b’ibihugu abaturage bakagombye kujya kubakira aho banyura.

  • Inama kuba yari ifite akamaro byo ni ngombwa , ariko ntabwo ari ku bintu byose. Abanyarwanda dukunda gukabya kandi si ubwa mbere yari ibereye mu Rwanda. Abantu bamwe ntibajya basoma cyangwa se birengagiza ibintu kandi babizi. Niba Sommet ya OUA(Organisation de l’Unité Africaine) ubu nyine yahindutse AU, yarabaye dans les années Soixante dix ou Quatre vingt ça ne veut pas dire ko itigeze ihabera ahubwo icyo abantu bagomba kumenya no gusobanukirwa nuko buri nama yabereye igihe cyayo. Ikindi nuko nyuma y’imyaka 30, 40, 50 etc… haba hahindutse ibintu byinshi cyane uhereye ku bukungu , iterambere, imibereho y’abaturage, uburezi, umutekano, itumanaho ,ubukerarugendo, inganda n’ibindi. Izi ni zimwe muri domaines cyangwa se aspects aba banyacyubahiro buri gihe bigaho uko ibihe bigenda bisimburana. Inama nk’izi akenshi usanga ziba zifitiye akamaro les politiciens kurusha umuturage usanzwe cyangwa se wo hasi kandi ugasanga couverture y’inama toujours ari ba baturage nanone. L’importance de ce sommet pour moi c’est pas les préparatifs ,l’organisation, l’accueil,,, Icyangombwa ni imyanzuro yava muri sommet nk’iyi ikaza ifitiye umuturage akamaro mu mibereho ye ya buri munsi. Hanyuma abahakana ko inzara mu Rwanda idahari mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu bo ntawakwirirwa abasobanurira ibintu byinshi kuko ukuri nabo barakuzi kandi utazi ikintu kiryana ahite abimenya ko ari inzara , Kuvuga rero ko ari amapfa cyangwa se ko abaturage bahunga ubusa c’est vraiment n’importe quoi comme propos dites parfois par Abayobozi bamwe na bamwe n’abandi bantu utazi icyo bunguka cyangwa baharanira. S’il vous-plait, Arrêtez de mentir; au Rwanda nous n’avons pas du désert, alors il faut éviter la confusion mais aussi ne pas créer cette méthode politique de toujours chercher les tandems et des excuses, parce ce que, quoi qu’on puisse faire ou dire – fin des fin la vérité triomphera. Merci

Comments are closed.

en_USEnglish