Karongi: Umugore yamutanye akana gato none ararana nako izamu hanze
Umugabo witwa Munyaneza ucumbitse mu mudugudu wa Kamboji Akagali ka Gacaca mu murenge wa Rubengera avuga ko hashize ukwezi umugore amutanye umwana utaruzuza imyaka ibiri akisangira undi mugabo. Uyu mugabo w’umupagasi nijoro uko akazi k’izamu biba ngombwa ko umwana we bararana izamu, mu buryo bushyira mu kaga ubuzima bw’umwana.
Uyu mugabo avuga ko we n’umugore we bamaraye imyaka itanu nta kana barabyara, akavuga ko babanaga neza kugeza Imana ibahaye uyu mwana w’umuhungu. Akemeza ko nta makimbirane bajyaga bagirana ku buryo yaba yaramuhunze.
Munyaneza avuga ko tariki 20/06/2016 aribwo umugore we yavuye mu rugo agiye kuvoma ariko ntatahe, ibivomesho yajyanye ngo babisanze ku kabari aho yakundaga kunywera urwagwa.
Avuga ko umugore we ngo yisangiye undi mugabo wo mu Gisovu ufite amafaranga dore ko ngo anaherutse kugurisha isambu.
Umuseke wagerageje kugera ku mugore uvugwaho guta umugabo n’umwana ariko kuvugana nawe ntibyashoboka kugeza ubu.
Byatumye uyu mugabo wirirwa akora akazi k’ubupagasi nimugoroba akarara izamu yisanga nta muntu afite wo kwita ku mwana we, ku manywa ngo yirirwa mu baturanyi nawe akajya kumushakishiriza akaza agateka bakarya maze nijoro akamujyana ku izamu.
Uyu mugabo w’imyaka 35 asasira umwana hasi imbere y’inzu araraho izamu maze yakumva imibu itangiye kuba myinshi akamwuriza hejuru ahantu hameze nko mu gisenge cy’inzu (aha ngo nta mibu iba iriyo) akamuryamishayo akamubikira agasinzira nawe akagaruka hasi ku izamu.
Munyaneza yemeza ko ubuzima bw’umwana we buri mu kaga kuko nta n’undi muntu afite yamusigira kandi akaba adafite gahunda yo guhita yishumbusha undi mugore.
Gusa anemeza ko umwana we yishimye cyane muri iki gihe yibanira na se gusa kuko ngo nyina yamufataga nabi.
Ati “nyina ntiyakitagaho urebye yaragacuraga, ariko urabona ko kishimye kari kumwe nanjye kuko njye nkitaho uko nshoboye nubwo nkararana ahadakwiye kandi nabwo ni ukubura uko ngira.”
Munyaneza avuga ko ubu ari kugerageza ngo abonere umwana ubwisungane mu kwivuza kugira ngo igihe yarwara Malaria abashe kumuvuza kuko ngo afite impungenge aterwa no kuba umwana ararana nawe hanze.
Avuga ko yegereye ubuyobozi bw’Umudugudu ngo bumufashe kubona mutuel de sante bukamutera utwatsi bukamubwira ko ari umuntu ushakisha amafaranga akwiye kugerageza akayibonera.
Athanasie Mukamusoni uturanye na Munyaneza avuga ko kumanywa abaturanyi aribo bamufasha kwita ku mwana nimugoroba se akaza akamwitaho. Gusa uyu mugore avuga ko anenga ababyeyi b’ubu bakunda ibintu kurusha abana bibyariye.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
Munyaneza ubu yabashije kubona telephone, abamukeneye bamubona kuri +250 723 025 468
23 Comments
Binyibukije iyi ndirimbo.
Yewe data se wiriweho? ubu mvuye hirya hariya ku ishuri batubajije amazina y’ababyeyi mvuga ayawe aya maman ndayayoberwa, (babakomeza babanira kugeza aho se abwiye umwana ko) maman we ari mutima udakumbura uw’impuhwe zitigeze zirangwaho.
Ngayo ng’uko
Niba bishoboka Uwo mugabo mwamumpera numero yanjye nkazabishyurira mituel? murakoze
mumbabarire ni 0788464760
Damien, uri umuntu w’umugabo. Ntabwo kuba intwari cyangwa urugero bihera ku bintu byinshi.Kwitanga kwawe, umutima w’urukuundo ufite bizakujyeza aheza mfura y’i Rwanda.Ntacyo mfite mba nongereyeho
Mbega agahinda weeee!Ndababaye bikomeye!Nk’uyu mwana arazira iki koko?Ese uwo mugabo afite phone ngo nange mwoherereze amata y’umwana?Mumpe phone ye kuri email kabisa mufashe!Ndumva narira n’uko ndi umugabo!
Ugize neza Damien, ubalikiwe
Mwiriweho, mwatubabarira uyu mubyeyi mukadushakira numero ya telephone umuntu yamubonaho. Murakoze
Niba bishoboka umuseke.com umpuze n’uyu mugabo kgo mufashe kurera uyu mwana we. Amumpe murarane n’uwanjye kuko we amaze no gukura afite 6 yrs. My phone no 0788352012.
njyewe ndifuza ko yazana umwana nkamurera pe kuko birabajeje cyane. Ndasaba abantu b’ababyeyi kwirinda umugayo ukabije nkuyu wo guta uruhinja.
Umuseke ni ikinyamakuru pe! Nk’uyu muntu muba mwamugezeho mute?Guta abana nabyumvaga ku bagabo none no mu bagore byahageze?Ahaaaass
Gusa ndababaye pe! Umwana kuvukira mu bibazo bitewe n’umubyeyi nkuyu.
Gusa arakabaho uwiteka wibuka abantu babaye. Ikabavana mubusa ejo ukaza musanga hariwe wo kwifuzwa.
Ngarutse ku babyeyi be, umugore yarahemutse kandi ntacyo twabikoraho. Umugabo we sinamunenga kuko nsinzi icyo bapfuye kugira ngo umugore amute ajye gushaka undi Mugabo. Umugabo ikosa rye harihuriyeho afi n’abagabo bose nanjye ndimo ntituri responsible ku bana iyo abagore badutereye Abana cyane cyane iyo bakiri bato. Abagabo benshi batumutwe neza neza ukagira ngo bafite ikibazo cy’uburwayi bwo mumutwe.
Imana yaduhaye inshingano ,umugabo impuha inshingano ze, n’umugore nawe nuko . Munshingano nkuru murugo rwabo n’ukurera urubyaro imana izabaha.
None c n’iki kibuza umugabo kurera umwana neza atihaye rubanda? Ugasanga agasozi kose niwe niwe bikagera aho usanga Umugabo yarataye umutwe neza nk ‘Abasazi kandi mbere yari umugabo muzima!
Ndibuka cyera umusaza duturanye ahantu i gicumbi ,umugore amutana abana 5 kandi bato ariko mbabwije ukuri umusaza ntiyigeze yiteza isi, yarwanye inkundura y’ubuzima abana be babaho kandi barakura Kandi umusaza atunzwe n’ubuhinzi ntakindi yagiraga.
None wowe ufite imyaka 35 gusa. N’iki gitumye urera umwana wawe utyo, n’ubukene? Ikibazo n’ikihe? Ese nimba umugore yaragutaye akagenda, n’iki gituma umwana wawe umurera gutyo kubera amakosa ya mama we?
So nimba atari ikibazo cy’indwara zo mumutwe. Uri kwihunza inshingano z’ububyeyi. Urugero naguhaye uwo musaza we yari afite imyaka hafi 60 umwana we mukuru twariganye primary mumwaka wa 6 muri icyo gihe umugore we yari yaramutanye abo bana. Nkubwize ukuri sinigeze numva anavuga nicyatwaye umugore we.
None wowe uti yasanze undi mugabo, kubivuga ngo bikumarire iki? Bigufashe iki kukibazo cy’Umwana? Ese uzi ngaruka bifite kumwana ejo he ahazaza?
Umugore we nta mwanya yakagombye kugutwara umwanzuro yarahufashe byararangiye. Ikbazo n’ukurera umwana kandi neza
umwanzuro wanjye uyu mugabo.
Suko umugore yamutaye kugirango umwana arerwe nabi.
2.s’ubukene bitera umugabo kurera kuriya Umwana we .
Biterwa 2
1. Kwihunza inshingano zo kurera
2.uburwayi bwo mumutwe
Murakoze
Ni nde wakugize umucamanza? Niba nta cyiza ufite cyo kuvuga uraceceka.
Niba udafite uburwayi bwo mu mutwe wibaza ku bandi se ntabwo uzi gusoma no kumva ibyo wasomye?
Arera umwana we kuriya kubera ubukene. Ntiyihunza inshingano ze zo kurera kuko arakora uko ashoboye. Umwana akeneye ibintu byinshi amafaranga agura. Ise arimo kuyashaka. uratekereza ko yishimiye ubuzima bw’umwana we? muri ibyo byose se ntubona ko bombi baseka?
Narama kubona uburyo azahindura ubuzima. No mu bihugu byateye imbere hari ubufasha abantu bisanga mu muhanda bakahararana nabana babo aho kubata. Nkanswe mu gihugu cya nzaramba!!
Inyandiko yawe irerekana kuba biri hanze no kutishyira mu mwanya wabandi.
Ubanza utasomye inkuru neza. Wakwihunza inshingano zo kurera kugeza n’aho urarana umwana mu muyaga w’impeshyi wa saa 4:30? Ribara uwariraye. Imana ijye itubabarira. Abitanze Imana ibagirire neza kdi ibongerere
ahubwo nge ndabona ari wowe ushobora kuba ufite ikibazo cyo mumutwe kuko niba udashobora gusoma inkuru ngo usobanukirwe neza: ufite ikibazo kbsa, ishobora kuba eatavukiye mubisubizo ukaba utazi ubukene icyo aricyo ark ngo isi ntisakaye buri wese yanyagirwa, gsa uyu mugabo yihangane pe kdi akomere .
utaranigwa agaramye agirango ijuru riri bugufi my bro
!!!
Mungu wangu Imana ibafashe.ariko umugore nkuwo afite ikibazo mumutwe kabisa.ubwo Kandi abaye umugabo ngo namufashe.mushake izo no tujye tumufasha rose. Ahubwo se yamuha umuntu akamumurerera akajya aza kumusuram
.ndi kicukiro
Njye simvuze ngo bareke gufasha umwana kuko umwana afite ikibazo kandi kiremereye. Umwana akeneye ubutabazi uko byagenda kose. Kandi nicyo kigambiriwe ni ugufasha Umwana na papa we. Ariko nkuko kare nabivuze siwe mugabo urera Abana wenyine baraterewe Abana n’abagore babo Kandi nabo bakenye, birabagora ariko bakarwana kigabo baharanira KO abana babo bakura neza ntagihungabanyi ubuzima bwa bana babo. inkunga nayo ikaza yunganira umubyeyi mu gushakira abana ibibatunga, kwiga no kwivuza ariko kurarana Umwana ungana atyo ku izamu, …………ibyo byose njye mbifata nkibindi bintu bidasanzwe ku mugabo urwana kigabo.
Abazahabwa UbUshobozi bwo kumufasha muzabibona ibyo mvuga. Keretse mutwaye umwana mukamurera. Ariko ni mumufashiriza murugo.muzambwira.
MWIRENGANYA UYU WIYISE OK!No guhisha izina bigaragaza ko avuga yihishe!Rero usohotse uko ari ntabusekwa.Burya baba bavuga ubusa!Nimumureke yivugire ubusa!
Wowe wiyita OK ibyo wandika urarushywa niki koko. None se ibi wanditse ko usa naho ubwira uriya mugabo urabona abisoma. ubu butumwa bwawe bwamufasha iki koko . Fasha utera inkunga wisenya kuko kuba arara izamu suko yiyanze kuko ninayo mahirwe kuba afite aho arirara.Wasanga ari nacyo nyakwigendera(Ndavuga umugore) yamuhoye. Erega mu menye ko bamwe mu bagore (abenshi) ari abacungamari. Iyo rero babona company iri mu nzira yo guhomba basezera kw’ikubitiro .Nuriya wasanga ariko byagenze kuko bajya kubana ubuzima umugore yabonaga ari bwiza ! Gusa icyo umuntu yakwibaza ni ukuntu abantu babasha kwiriranwa n’umwana ariko bakaba batamurarana kandi rwose uriya mwana ni umuziranenge pe ! Nta joro ridacya nubwo ribamo ibibi byinshi ! Gukena si ingeso Bavandi !
Harya ngo buriya amategeko ntiyakurikirana uriya mugore ! umugabo se wamutwaye nawe afite uruhare mu bibazo by’uriya muryango! Erega guta umwana ni icyaha gikomeye ubuyobozi bwibirebera .Umwana utaragira imyaka 7 yagombya kubana na nyina igihe akiriho,uko bahana abababyara bakabajugunya niko n’ababata bagomba kubakurikirana. Nibashakishe uwo mugore bamujyane IWAWA niba koko aho ari hazwi. Iyi nkuru irababaje reka nyiveho
Wowe wiyise OK wimuseka nawe bishobora kuzakubaho ujyumenya ko isi idasakaye.
Ariko umutima wa kibyeyi abagore bagiraga wagiye he koko? YOooo kuva cyera n’uwahukanaga wasanga agwagwana n’utwana twe. None ubu no kugata ntacyo bivuze peeee! Isi irashaje pe
Niba uwo mwana ntawe baramuha kandi uwo mubyeyi akaba yumva yamutanga. Ndamwinginze amumpe mfite abandi bana babiri nzamurerana nabo. Rwose si urwenya umuseke nimumfashe kugira ngo uwo mwana angereho,.ntuye Rusizi, nimero ya telephone 0788297402/0784113284/0728341820.Murakoze
Nukuri iyi nkuru irambabaje pe nimba umwana ataramutanga mwampa number yiwe nkavugana nawe nkamuha amaf yo kugura imyenda yimbeho. I kind in Kandi nimba yaranamutanze mwampa number yumufite yukavugana. Murakoze a bad as haw me sew I mana ijye ibakubira
Comments are closed.