Abadepite basubukuye ingendo bagirira mu tugari, gahunda izageza tariki 2/10/2016
Abadepite basubukuye gahunda yo gusura abaturage mu ngendo bagirira hirya no hino mu Turere tw’igihugu hagamijwe gukurikirana uburyo gahunda zigenewe abaturage zibafasha kwiteza imbere, uyu munsi hasuwe Intara y’Amajyaruguru, (7-12/09/2016), tariki ya 14-20/09/2016 bazasura Intara y’i Burasirazuba mu gihe tariki ya 24 – 25/09 na 1-2/10/2016 bazasura Umujyi wa Kigali.
Ibiganiro Abadepite bagirana n’abaturage mu Tugari twose tugize Intara n’Umujyi wa Kigali zibafasha kwegera abaturage no kumenya ibibazo bahura na byo, kugira ngo bagirwe inama kandi n’inzego bireba zisabwe kubikemura burundu.
Muri iyi gahunda, Abadepite bazagira n’umwanya wo guhura n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Itangazo rigenewe abanyamauru ryanditswe n’Inteko Nshingamategeko, riravuga ko izi ngendo zigamije kandi kwimakaza umuco wo guca akarengane, gushishikariza ababyeyi gushyira abana mu ishuri no kutabakuramo no gukomeza gukangurira abaturage guca burundu umwanda no kurwanya imirire mibi.
Izi ngendo zatangiriye mu Tugari tugize Intara y’Amajyaruguru kugera kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Kanama kugeza tariki ya 12 Nzeri 2016.
Abadepite bazazikomereza mu Tugari tugize Intara y’Iburasirazuba kuva ku itariki ya 14 kugeza kuya 20 Nzeri 2016, bazazisoreze mu Tugari two mu Mujyi wa Kigali ku matariki ya 24 na 25 Nzeri 2016, n’iya 1 n’iya 2 Ukwakira 2016.
Izi ngendo z’Abadepite zije zikurikira izo bakoreye mu Tugari twose tugize Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyepfo zakozwe mu kwezi kwa Kamena 2016.
Izi gahunda nk’uko Inteko Nshingamategeko yabyanditse mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ngo zikorwa mu rwego rwo kuzuza neza inshingano bahabwa n’Itegeko Ngenga n° 06/2006 ryo kuwa 15/02/2006 rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, riteganya ko buri Mudepite afite inshingano yo gusura abaturage kugira ngo amenye ibibakorerwa n’ibyo bagezeho.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Abo ni abo gucunga ko ukwezi gushira bagahembwa!
Comments are closed.