Digiqole ad

Ababyeyi b’umwana wishwe akubiswe n’umuganga barasaba ubutabera

 Ababyeyi b’umwana wishwe akubiswe n’umuganga barasaba ubutabera

UPDATED 06/09/2019 9PM

Kicukiro – Byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru mu mudugudu w’Ubumwe Akagari ka Rubirizi mu murenge wa Kanombe aho umusirikare w’ipeti rya Major w’umuganga mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe ashinjwa gukubita umwana wo mu baturanyi w’imyaka 18 kugeza amwishe. Biravugwa ko yamuzizaga gukorakora cyangwa gushaka kwiba mu modoka ye. Mu gushyingura uyu mwana kuri uyu wa kabiri ababyeyi be basabye ko bahabwa ubutabera.

Muri iyi mbuga niho abaturanyi beretse Umuseke ko ariho uyu mwana yakubitiwe agapfa
Muri iyi mbuga niho abaturanyi beretse Umuseke ko ariho uyu mwana yakubitiwe agapfa

Uyu mwana yitwaga Theogene Mbarushimana, yigaga mu mwaka wa kabiri wisumbuye ku ishuri ryaG.S Remera Protestant (Mu Giporoso).

Ku ishuri ry’uyu mwana bemereye Umuseke ko uyu mwana koko yapfuye yishwe n’umuntu w’umuganga w’umusirikare nubwo ngo nta makuru menshi babifiteho.

Uyu mugabo w’ipeti rya Major azwi ku izina rya Dr Aimable ngo yari amaze iminsi yibwa mu modoka ye, akabwira abaturanyi ko uwo azayifatiraho azamugirira nabi.

Ku cyumweru nijoro yafashe uyu mwana w’umuhungu, abatuye aha bavuga ko yamukubise bikomeye kugeza amwishe. Nubwo batemeza ko yari amufashe amwiba koko.

Hagati y’urugo rw’uyu musirikare n’urugo uyu mwana yabagamo nta 100m zirimo.

Abayobozi b’inzego z’ibanze aha i Kanombe n’aba Police, Umuseke wabajije bavuze ko uyu mugabo yafashwe akaba ari gukurikiranwa n’inzego za gisirikare.

Uyu mwana yabaga kwa se wabo aha mu mudugudu w’Ubumwe, umugore wa se wabo yabwiye Umuseke ko mu ijoro ryo ku cyumweru batumye umwana kugura Fanta azizanye asubirayo agiye kuzana Primus yari yibagiwe aje ngo ahura n’uyu musirikare ngo aramufata amujyana iwe aramukubita bikomeye cyane umwana ngo aramucika undi amukurikiza ikintu kiremereye cyamumennye umutwe agwa aho hanze mu mbuga.

Odette Mukakamanzi umugore wa se wabo w’uyu mwana avuga ko, nyuma yo kwica uyu mwana, uyu muganga ngo yahise ahamagara umuyobozi w’Akagari amubwira ko yishe igisambo.

Mukakamanzi avuga ko umwana wabo atagiraga imico mibi cyangwa ingeso zo kwiba.

Mukakamanzi ati “Yari umwana witonda no muri weekend ntiyavaga aha, yahavaga ari uko tumutumye, ubundi yabaga yibereye mu turimo na bakuru be najyaga mbabwira nti muge mumurebera aho.

Umurambo w’uyu mwana ng wagaragaje ibimenyetso byo gukubitwa bikabije kuko ngo yari yamujanjaguye intoki mu buryo bukomeye nk’uyu Mukakamanzi abyemeza.

Ku ishuri uyu mwana yigagaho, Umuseke wasanze umuyobozi w’iri shuri Eduard Nkurikiyumukiza hamwe n’itsinda ry’abana b’abanyeshuri bahagarariye abandi bari mu mbuga y’ikigo bitegura kujya gutabara kuko uyu mwana ashyingurwa none.

Nkurikiyumukiza avuga ko bababajwe bikomeye n’urupfu  rw’umunyeshuri wabo ati “Yari umuhanga, yabaga uwa mbere kandi yitondaga.

Uyu mwana ngo iwabo baba ku Rwesero mu karere ka Gicumbi, niho umubiri we ujyanywe muri iki gitondo, aha niho aba banyeshuri n’umuyobozi bagiye gutabara no gusezeraho bwa nyuma mugenzi wabo biganaga.

Muri uru rugo ku nzu y'amabati atukura niho uyu mwana yabaga kwa se wabo
Muri uru rugo ku nzu y’amabati atukura niho uyu mwana yabaga kwa se wabo
Aha bari kwitegura guhaguruka ngo bajyane umurambo w'umwana i Gicumbi
Aha bari kwitegura guhaguruka ngo bajyane umurambo w’umwana i Gicumbi
Bamwe mu bana biganaga nawe baje gutabara bari kumwe n'abayobozi
Bamwe mu bana biganaga nawe baje gutabara bari kumwe n’abayobozi
Inshuti n'abavandimwe baje kumusezeraho iwabo
Inshuti n’abavandimwe baje kumusezeraho iwabo
Ishusho y'uyu mwana wishwe
Ishusho y’uyu mwana wishwe
Byari agahinda kenshi mu gushyingura uyu mwana
Byari agahinda kenshi mu gushyingura uyu mwana
Umubyeyi w'uyu mwana arasaba ubutabera
Umubyeyi w’uyu mwana arasaba ubutabera

Photo © M.Niyonkuru/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

145 Comments

  • Ayi weeeeeeeeee mbega ibintu bibabaje

    • nkunda kubabwira ko umuryanga nyarwanda urwaye kandi kutabyemera kwabayobozi byongera uburwayi

      • YOU ARE RIGHT! ABANYARWANDA BAFITE IKIBAZO MURI SOCIETY YABO GIKOMEYE, TURARWAYE

      • vuga uti isi irarwaye naho uvuze urwanda waba wacyishe kuko hari ahandi utabona ubutabera cyangwa ngo ubone n’ukuririra.

    • Quand l’agression va aussi loin, if faut que quelqu’un paie, je deteste mon incapacité de pouvoir faire quelque chose.

      • Yeah! Si wowe wenyine. Niba ibyanditswe nta kubogama kurimo, uyu muntu yahemutse. Sinarinzi uyu mwana ariko yanshegeshe pe. Imana imurekurire ibicumuro bye, imuhoze agahinda n’intimba ashobora kuba yapfanye. Nawe adusabire umutima wihangana kandi ntiwinubire ibyago.

      • Oui Karasira, je suis tout à fait d’accord avec toi à 100%. Je veux aussi ajouter à tes mots: en disant que si j’étais capable ou si j’avais la capacité de punir cet idiot criminal,ennemi bien qualifié de la jeunesse comme si il n’est pas un parent sans enfants. Si on ne le punit pas ici sur terre, sûrement qu’il paiera tout le malfait devant le Bon Dieu quand il mourra aussi. Personne n’échappe la mort, un jour il mourra aussi et je pense bien qu’il mourra même après avoir subit tout le mal qu’il a fait pour les autres ici bas. Que l’âme de cet innocent repose en paix auprès de tous les anges au ciel et que Dieu lui pardonne tous ses pêchés qu’il n’a pas pu confesser avant de quitter subitement les siens.

        • Mbega ukuntu isi itubabaza.Gusa muhumure abera bazataha.Mukomere mwese.

    • iyi nkuru inshenguye umutima nubwo uyu mwana ntamuzi. Gusa uwo mugome bamuhane by’intangarugero, kuba ari umusirikare ntibimuha uburenganzira bwo kwihanira bigeze aho kwica umuntu!ubwo se uwamwishyura ibyo yaburiye muri iyo modoka byagarura uwo mwana yambuye ubuzima? Inkoni y’Imana nawe ntazayicika!

    • yewe! ngo ntacyo mvuze ntiteranya.

  • Ubwo se uwo ni muganga bwoko ki ukubita umwana kugeza amwishe?

  • Burya se RDF igira abantu bameze batya? Noneho uyu we ngo ni n’umuganga!! Umuntu wambura abandi ubuzima ku maherere ubwo ataniye he n’interahamwe? Cyakora RDF twubaha izatubabarire itubwire igihano yageneye uyu mugome.

    • ubwo se uvuze iki? Ngo RDF igira abantu nkabo! Hari umulyango utagira ikigoryi! Wasanga yarabonye ba se ba se wabo ba nyin, banyina wabo ba nyirasenge nabakulu babo bica abatutsi muri genocide yakorewe abatusi! Ikindi,ngo bazakubwire igihano! Nkande! Azahanwe hakurikijwe amategekoahana abicanyi!

      • Ubwoseuvuze iki ndugu!! Kumenyesha abanyarwanda urwo bamukaniye umuntu nkuwo ukora giterahamwe usebya RDF haribanga ribirimo? Ahubwo bateze ibye cyamunara bahe umuryango w uwo mwana Ku ngurane yibyo yari kuzamarira umuryango we.

      • Dore indwara abanyarwanda turwaye, &pndayisenga we, wamenye gute ko uyu musirikare yabonye “ba se ba se wabo ba nyin, banyina wabo ba nyirasenge nabakulu babo bica abatutsi muri genocide yakorewe abatusi!”, irondakoko ryarabokamye kuburyo ukoze ikibi wese mubonako akomoka mu bakoze cg abitirirwa gukora genocide? Umwicanyi nta bwoko agira yaba umuhutu cg umututsi aba ari umwicanyi.

        • Hari ibiba bikaduhindura by’iteka ryose, buriya uyu musaza wiciwe umwana niba atabashaga no kwica imbeba, ubu aho bigeze n’umuntu yamwica ntarubanza.

      • nawe ntacyo umurushije kuko uravuga n’ibintu biterekeranye

    • Ninterahamwe ruharwa idafite aho itaniye nizindi nterasi.

      • yego, ntimugaye abita abicanyi interahamwe kandi aribyo. None se abica abandi bitari ibya 1994 bakwitwa ibiki? Ahubwo n’uko ibihano ataribimwe ariko inyito nimwe. Abicanyi bose n’interahamwe ntatandukanyirizo, ntimukabice kuruhande. Umva ko batwikira da, reka ibi nabyo turebe uko bizatekinikwa ra? Uyu musirikare yiraburiye, abandi bakubita ahantu habi agapfa hashze iminsi buhoro buhoro, none we yahuhuriyeho. Umvako bakwepa bagatwikira, ahaaaa. Yego umwana ntazagaruka ariko ubutabera bujye bukora neza bikwiye nta ndamuzi, ntabundi burimanganya buterwa n’impamvu zitandukanye ariko harengana ba mbaraga nke. lET’S SAY AGAIN, NEVER NEVER AGAIN!!!!! Despite of all.

  • Kuki mutashatse gu tangaza amazina y’uwo muganga??

    • amazina ariho nawe soma neza

  • ayiiii wwwwweeee nukuri nahafugweeee

  • Uyu ni inyamaswa si umuganga! Imana ikomeze abo mu muryango w’uyu mwana

  • Umuganga gusa nkaho nta amazina agira !!!, kuki mudatangaza amazina y’umusirikare wishe umwana ??!

    • kandi Bavuze ngo yitwa Aimable, cyangwa nawe ntusoma neza

      • Ubwo se kuvuga Aimable urumva bihagije? ahandi se ko bavuze Odette Mukakamanzi (umugore wa se wabo), Eduard Nkurikiyumukiza (umuyobozi w’ishuri) ndetse n’uwapfuye bavuze amazina ye yose ariko undi ngo ni Dr. Aimable, ngo major, kweli koko? Title z’ucyekwaho kwica nizo bashatse kutubwira ahari?

      • Aimable ni izina se; izina twemera ni izina ry’ikinyarwanda wowe uvuga ngo izina ryatangajwe uribeshya. uzajye ku mushinga w’irangamuntu uvuge ko witwa Aimable udashyizeho iry’irinyarwanda; nikimenyimenyi uzatange itangazo uvuge ko watoye 500000 mille y’uwitwa Aimable,maze uzarebe umubare ukugeraho w’abitwa ba aimable, cyangwa uzumve itangazo ngo uwitwa Aimable yatomboye 2000000 kuri mtn uzaza avuga ko yitwa Aimable, ubwo ari wowe uhagarariye mtn wahita umuhereza izo cash cyangwa wamubaza irindi zina rye.

        Erega umuryango nyarwanda ufite ibibazo, nyamara hari abantu bakagombye gupimwa harebwa niba mu mutwe wabo ari hazima. ubu se nk’uyu ntiwasanga yagendaga mu nzira yivugisha kubera ibibazo byo kwibwa uwo abonye wese yigendera nubwo yareba muri retroviseur y’imodoka ye ati dore uwanyibye;ahaaaa ubu se bakoze iki kuki batashyizeho ifoto y’uwo muganga w’umusirikare; ngo ni Major;genda usebeje abaganga n’abaganga b’abasirikare. ubu se ko uhemukiye umuryango wawe, ugahemukira military medical service, ugahemukira family yareraga umwana, ugahemukira family yamubyaye, ugahemukira ikigo yigagaho, abo biganaga, abamwigishaga, abo babyirukanye, Aimable wangije ubwonko bwinshi Imana niyo nkuru, ugahemukira abanyarwanda bagiye kujya bahora batekereza iyo case.

        HE nashyireho special jail ku bantu nkamwe mwica ubukungu bwa mbere bw’igihugu cy’U Rwanda, nsigaranye ikibazo kimwe gusa ni uko ntazamenya iherezo ryawe, nyuma y’ibi bintu ukoze; ubu se ntabwo uratangira kwicuza; ahaaaa; maze baguhishiriye ntiberekana ifoto yawe, ibereho naho undi agiye kuborera mu gitaka.

        Wa mwana we ntabwo nkuzi ariko Imana yamaze kukwiyegereza, iguhoze akababaro wagiriye muri iyi si wicwa ukubiswe, njyewe nahise ndwara umutwe ncyumva iyi nkuru y’incamugongo ibabaje,

  • Please tujye dutandukanya icyaha n’ umwuga,mujye mutanga amakuru mugendeye kubiriho, kuba umuganga ni kimwe, no kuba umusilikare n’ ikindi,iyi ni kamere kurusha kuba umuganga,iperereza rikomeze kdi mubidutangarize! ndizerako inkiko zikora akazi kazo,Twihanganishije umuryango ubuze umwana wabo, Imana imwakire!

  • Abaganga, abasirikare, abarimu, abihaye Imana, abanyapolitiki, abashoferi….abo bose ni abantu, muri bo habamo n’abagira ubugome bukabije burenze n’ubw’inyamaswa.

    Ntabwo mbibonamo ikibazo kuba uyu yaba umuganga cg umusirikare. Ni umuntu

    • Nzi impamvu uriho uvuga gutyo. Nyamara nk’iyo aba undi muyobozi Dr.tuvuge w’umuturage wo mu Bweyeye wafashe umwana ku ngufu agapfa, wari guhindura imvugo. Ntiwari kuvuga ko ari umuntu.
      Abanyarwanda twaraboze mu mitima yacu. Biteye isoni! Akabaye kose tubanza kukareba mu ndorerwamo y’amoko mbere yo kugira icyo tuvuga.

  • Igihano bahaye uwishe umwana i Nyamirambo nawe aricyo bamuha kandi urubanza ruzasomerwe kuri stade kandi ku mitungo ye bazaheho i wabo w ‘umwana.

    • imitungo se ko CSS izahita iyifatira kuko asanzwe afite ideni ryayo

      • Iyo mitungo se n’iy’iki we bahise bamwica niba ari ugufungwa ko azarekurwa. Sinumva ngo vuba aha, birimo gutegurwa ko hagomba gufungurwa interahamwe hafi 30.000 zafunzwe zizira itsebabatutsi muri 1994? Ntawagira icyo abona avuga keretse kwica uwishe nawe akavaho, kikaba kimwe kuri kimwe.

    • ngo ni umuntu ivugire, babivuze ukuri koko ngo inyamaswa mbi ni umuntu, ugirango iyo iba ingwe yahuye nayo hari icyo yari ku mutwara, ko yari ku muherekeza ikamugeza iyo ajya amahoro. ubu utekerezako babajije family y’uyu mwana icyo yifuza ni droit se?ni amafaranga se?nubwo babihabwa uko babyifuza menya yuko batazongera ku mubona ukundi uretse mu ijuru ku Mana ahataba ibituro,ibigo cg ingo birera impfubyi, amazu y’abarwayi, mu ijuru aho umunezero uhora iteka ryose.Turasaba ko uru rubanza ruzabera mu ruhame.need a special jail, nta kurya nta kunywa nta kubona izuba nta kubona ikitwa ikiremwa cy’Imana

  • very sad

  • Mana weeeeeeeee! uyu si umuganga ahubwo ni umwicanyi wihishe mu buganga kuko mu ndangagaciro z’umuganga nta bugome n’ubugizi bwa nabi bubamo, ubwo rero agomba kwakwa amapeti yose ya gisirikare ndetse na diplome ye igacibwa banamwirukane mu gisirikare yamwishe hari icyo asanze abuze muri iyo modoka ye koko mbega ubugome ni ukubona abantu bagenda weee nta muganga w’ i nyamaswa ubaho rwose nawe cyangwa afungwe burundu kuko avukije umujyambere ubuzima mbega ubunyamaswa ahubwo ubwo kwica yabigize umwuga asebeje abaganga, abasirikare, abavandimwe be n’umuryango we muri rusange. Mbega

    • uyu mu major disi yibagiwe ko napfa ibyo mu isi azabisiga, kandi iyo modoka nayo azayisiga; mundebere neza niba za televiseur, radio, phone ya aipad, iyo modoka yaratunze niba atabyinjiranye aho bagiye ku musasira muri jail; ariko se major yafungwa mbega iripfuye ubusa ndababaye gusa. jyenda ubabaje benshi, mwese mudukurikiranire ibyiherezo rye, twese tuzaze kureba iyi nkoramaraso kuri stade amahoro maze aryozwe amaraso yamennye atagira inenge; puuu uhumanyije umuryango wawe, abana bawe nibashaka bahinduze izina rya se ariwe wowe, biyite ukundi, yenda wasanga utwana twawe tukiri duto niyo mahirwe batumvise ko umubyeyi wabo yishe mugenzi wabo, nzaba mbarirwa; sha umva sinjya mpurura ariko ntanaje article ivuga kubyawe n’ifoto yawe nzayishakisha nkurebe, maze ntibazagukorere photoshop bazakwerekana wese wese.

  • Ko mutatubwiye se inkuru y’umugabo wa Kanombe nawe wishe umugorewe mu rukerera ku cyumweru

    • murubwire se

  • Muganga major iryo si izina, uyu musirikari ashobora kuba akorana na ISIS bakagombye guhita bamurasa, kuko RDF ntibereyeho kwica abana ishinzwe kubungabunga ubusugire bwigihugu, yewe no gufata ibisambo si akazi ke ni aka polisi, mu kazi ke kwica umuntu si ibya hafi kuko no Ku rugamba ntajyayo, ko nta sitation ya polisi agaragaraho? minadef ibivugaho iki? Reka dutegereze wenda tuzumva urubanza mu rukiko

  • Please, uyu mugabo ahabwe burundu y’umwihariko.

    • `Umutwe w’iyi nkuru urakocamye rwose. Wakeka ko uwo mwana yakubitiwe kwa muganga kandi atari byo. None se murashaka kugaragaza ko abaganga ari babi? Kuki mutabanza gusuzuma ibyo mwanditse mbere yo kubitangaza. Usibye ibyo ariko, iyi nkuru irababaje cyane. Ndumva uwakoze ibyo ubu ari kwicuza bikomeye.

      • BASHAKAGA KUVUGA KO MUGANGA ARI UMUNTU URAMIRA UBUZIMA AHO KUBWAMBURA ABANTU. IBAZE IYO URIYA MWANA ADAPFA AKAJYA KUVURIRWA MU BITARO I KANOMBE AHO UWO MUGANGA AVURIRA!!

  • Mbega ibintu bibabaje uyu mwana Imana imwakire mu bayo kabsa

  • Birababaje rwose umwana wo muwa kabiri niyigendere Imana imwakire mubaye, Uriya nawe ndabyizeye Inzego nkuru za RDF ziramuhana bisobanuste ubuzima bwe bwose agiye kubumara muri gereza azahature mpaka nawe avuye kw’isi.

  • batubabarire bamutwereke kuko ashebeje abaganga n abasirikare!! mbega umugabo ushebeje igihugu for sure nafungwe kandi atange indishyi z akababaro!! bamwirukane uwo ntakiri umunyamwuga! ahubwo n umwicanyi abasirikare bacu arabashebeje kabisa ! bamukanire urumukwiye!>

  • Aka ni agahinda gakomeyE,JYE BIRANDENZE MBUZE ICYO NDENZAHO PE.iMANA IMWAKIRE MUBAYO

  • mbega birababaje uwo mwicanyi akwiye gutangazwa amazina ye yose. kandi urubanza ntiruzabere mu muhezo ngo nuko ari umusirikare. nka bandi bicanyi Bose akwiye kuburanishwa Ku mugararagaro. kandi bitabaye ibyo bazadutangarize igihano ahawe

    • mwese muzaze mwiteguye namabuye menshi nibaca urubanza ko agiye gufungwa bitari special tuzayamubundagazeho;bibe uko byakabaye; genda faculty of law urambabaza; ubu se kandi ibimenyetso bindi mwaba mukeneye ni ibihe muri uru rubanza ra. harya ngo ni ukumusomera ibyaha aregwa ubundi mukamuha umwanya akisobanura; erega ubwo muzamushakira abamwunganira ariko ariko, nawe atangire ati umurwayi wanjye asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe; sha muzibeshye, amazo ntahumbya arareba, hari iridahuga na gato iryo ni ijisho ry’Imana.
      ugasanga umuntu aratesha igihe abacamanza ngo baramutega amatwi; muhindure inyandiko zo mu butabera; ufashwe yica buzuze impapuro zimushyira muri special jail/gereza y’umwihariko mujye mubimuha ahite asinya ko ashyizwe mu kato; dore nimwe mushyigikira ibibi; ubu koko intero igume kuba never…hanyuma abicanyi bateshe igihe abacamanza ngo baraburana ahahahahahahaha continue to lose your time,

  • kumena amaraso atariho urubanza ni icyaha gikomeye imbere y’IMANA n’abantu, kwitwa ko ari umuganga ntaho bihuriye na kamere mbi afite mumutimawe, wasanga hari nabandi yagiriye nabi batazwi, koko? ikinyabupfura RDF itoza abasirikari ndetse nindangagaciro na kirazira abireho akora ayamahano nkana, kwihanira umuntu agendeye kucyo aricyo bicike kuko bikomeje gutya ntaho tujya, ese kotwica urubyiruko urwanda rwejo turuteganyirije iki? nyakwigendera IMANA imwakire mubayo yari umujyambere

  • Mana yanjye birandenze,uyu mwana Imana imwakire yaba yibye yaba atibye nta burenganzira afite bwo kwihanira ageze n’aho amuvutsa ubuzima Mana yanjye…uyu mugabo w’umwicanyi bamukanire urumukwiye ni umunyamujinya ni umugome ni umwicanyi ni nta mpuhwe ntasanzwe.

    • ubwo umugore we abonye ibyo atari azi; ubu kandi wasanga uyu major yamusekeraga ngo ni za bagabo yewe yewe; nta mugabo umurimo ibi mbyita guhekura abandi nawe utiretse; ubu se azi uyu yishe Imana yari kuzamugira iki koko, yenda yari kuzaba umukwe we, umukwe w’umuryango anyway yari kuzaba Minister agakorana n’abana be, cyangwa n’abana vice versa.
      Isi ntigira imbabazi koko kandi abandi sibomana; sinon byakabaye byiza tubanye mu mahoro; aho nazapfa Imana ikamwegereza uwo yishe; ni uko nyine iby’Imana ari amayobera kandi iby’Ijuru bitandukanye n’ibyo mu isi, ariko buri wese azabazwa ibyo yakoze.

  • Ubugome bumaze kwiyongera cyane mu Rwanda!Ikimbabaje cyaneeee kuruta nukumva umuntu ugire Title ya Major muri RPF muri 2016 yica umwana bene ako kageni Ngo ajya amwiba nta n’igihanga amufatanye!Umva naho ubutabera butamuhana amaraso y’uriya mwana ndetse n’amarira y’umuryango nyarwanda azakubera umuvumo ukomeyeeee iteka ryose!Niba hariho ikintu giteye ubwoba munsi y’ijuru Ni amaraso y’umuntu!Ubwo muri CV ye hiyongereyemo ko yishe umwana w’umunyeshuri muri 2016! Emweee mu bagowe nawe urimo ubaye nkabandi bicanyi!Gusa ndababaye cyaneeee

  • Mbanje kwihanganisha umuryango w’uyu mwana utabarutse akiri mutoya,Aruhukire mu mahoro.
    Nibanze kubyo iyi nkuru itangaza,nibajije byinshi,ngendeye kubyo ntuwe mbona muri kigali byerekeranye n’ubujura buhaba.
    Nbona abavuga uko byagenze (Umugore wa se wabo w’uyu mwana,n’abaturanyi) wagirango bari bashungereye uyu mwana akubitwa; NIba bari bahari,nabo amategeko yabakurikirana kuko kudatabara umuntu uri mu kaga (Non assistance de personne en danger) ni icyaha gihanwa n’amategeko,naho niba batari bahari,byaba byiza gucukumbura ibyo batangaje.
    Ngarutse kuri Nyakwigendera ,w’imyaka 18,n’ubwo yaba atari umujura ruharwa,abahungu bageze muri iyi myaka barakubagana,baba bakenera twinshi dusaba amafaranga kandi ntayo bakorera,bityo ,ashobora kugira irari,akaba yashaka aho ayakura ananyuze mu nzira zitaboneye (no kwiba birimo) Ibyo ariko bikaba bidasegura,cg ngo bisobanure ko yicwa (nk’uko bivugwa)simbishyigikiye na gato.Abatuye ikigali ngirango muzi ukuntu ibyuma by’imodoka byibwa mu kanya nk’ako guhumbya (retrovideurs,radio,…) by’imodoka ni i boro (imari) nk’uko bimenyerewe kwitwa. Inzego z’ubutabera ndazizeye zizatanga ubutabera bubereye bose.

    • Wowe Mukama, wikwirirwa ukora isesengura kuko ubucamanza burahari kandi turabwizeye rwose, ntanyoroshyacyaha ikwiye kuba k’umuntu w’umunyarwanda wica undi amukubita kurinda apfuye!!!! kandi wumva ari umuturanyi ni ukuvuga ko myari asanzwe umubona mu myenda y’ishuri cyangwa afashe ibitabo ajya ku ishuri cyangwa avayo. Niba ufite umuryango ukagira n’abana, ko nyine twese tuzi ko abana bakubagana, umuturanyi wawe azasange umwana wawe akubagana amukubite kugeza apfuye (sinkwifuriza kugira abana bakubagana ariko bitekerezeho0. Iyo mvugo yawe ntiyarikwiye kuza mugihe nk’iki abantu bagifite agahinda. Dukwiye kumenya ibyo dukwiye kuvuga n’igihe dukwiye kubivugira!!

      • nange navuze ko nta gisobanuro kiri mubyo uriya mwana yakora byose,si impanvu. Kandi kwibaza no gushaka kunva impanvu,si ikibazo,ntabwo uwitabye Imana agaruka,gusa bituma abantu duhurira kuri uru rubuga twakungurana ibitekerezo,bigamije gukumira ko hazongera kubaho amahano nk’aya.

        • sha wowe nawe ntaho mutaniye kbsa, ngewe nturanye nawe inzu kuyindi ndamuzi neza, barambyukije ngonze ntabare twese tuhageze tugira ubwoba kubera ubugome yamwicishije.ibyuko yamwibye sibyo kuko umwana yaravuye kugura Primus iwabo bamutumye nayo yanyowe n’akagabo kagenda gatitira kabana nuriya musirikare, bamaze kumwica binjiye murugo baranywa barisengerera. ngayo nguko

        • @Mukama, ubu se ibitekerezo utanga aha ni ibihe? Urumva hari inyoroshyacyaha uyu mugabo wishe uyu mwana afite kabone n’iyo yari kuba yakubaganye cyangwa yamwibye nk’uko ubivuga?

          • Mubyo nanditse hari aho wasomye imyanzuro y’urubanza ko natanze igitekerezo nk’abandi? kandi n’umucamanza uzaca urubanza azava imuzi ikibazo,hamenwe uko byatangiye n’impanvu yabiteye.

        • Erega Mukama n’ikindi ukwiye kumenya ni iki: abaturanyi baramenyana, cyane cyane nk’umuntu wabaye umusirikare amenya cyane abamuzengurutse bose! none se nigute umwana yamara imyaka ibiri yiga kandi ataha muri karitsiye, muturanye inzu kuyindi ukaba utamuzi? urumva ko ari ikibazo gikomeye, kandi kugirango twicungire umutekano twese dukangurirwa kumenya abinjiye muri karitsiye dutuye???!!! None umwana amaze imyaka irenze ibiri ari muri karitsiye, mbwira ukuntu uwo musirikari atari amuzi???

          • I kigali kumenyana kw’abaturanyi ntibyoroshye,ni n’imwe mu mpanvu hashyizweho umuganda,kuko utuma abaturanyi bahura,bakamenyana.

          • Ariko mwaretse uyu MUKAMA ko ari muri ba DEFENDERS (ari ubarengera cga batwikira abagome). Ay’ubusa di, Imana izajya ihana abagome niba ubutabera bwo kw’isi bukandamiza abintege nke.

    • wowe wifitemo ikibazo c tube home dengakamere,itonde kuko isi ntisakaye,kandi uwo uburanira niba ari na mwenewanyu ntituzihanganira kubona abantu bapfa muri ububuryo ngo duceceke,iyo ngunzu nako iyo nturo izabyishyura inshuro 1000,niyo yakingirwa ikibaba tuzamubona hadi muisho wa maisha yake,mwabagome mwe

  • Banyarwanda tujye twumva neza. kuba uyu wakoze ikicyaha cyubugome ndenga kamere ,twibyumvira murwego rwagisirikari kuko indanga gaciro za RDF Zirahamye kandi zirumvikana neza uyu we nubugome bwe kugiticye azabiryozwe byintanga rugero .naho ubundi uyuwe ntabwo ahagarariye ingabo zacu icyaha nicye bwite.murakoze

    • Nibura nawe MASUZA, uvuze neza naho ureke MUKAMA uuvuga ubsa gusa ntana diplomatie ashyiramo. Ngo rétrociseur yibwe ni boro, ati mwese ntautabizi, yaba boro, itaba boro, kwica siwo muti. En plus de ça, un officier militaire vraiment et medecin encore? Niogusebya iyi lea kabisa. Ariko rero leta ntigakingire ikibaba abayikorera bajye bareka bahanwe ku giti cyabo kuko bakora ibyaha bitwaje ngo bazavuganirwa n’uwo bakorera? Ariko bazi ko leta iyo bitwaza ari iy’abaturage twese? Nimubamara se muzayobora bande? Erega leta ixdafite abatuirage ntiyemerwa, ntiba ari leta yuzuye. Iyaba babasyiraga mu nzego runaka zaho bahurira n’ubuzima bw’abaturage, babanje kubapima mu mitwe yabo niba haba za laboratoires zipima mu mitwe y’aba baba baduhagarariye. Birababaje pe.

  • Icyo ubutabera buzakorera uyu mwicanyi(ibya Major tubireke kuko nawe aho ari ariyumvamo ko atakiri we) nicyo cyizatugaragariza Leta yacu icyo aricyo mu rwego rwo kurenganura abarenganye ! Yagambiriye kera kwica kuko ngo” Uyu mugabo w’ipeti rya Major azwi ku izina rya Dr Aimable ngo yari amaze iminsi yibwa mu modoka ye, akabwira abaturanyi ko uwo azayifatiraho azamugirira nabi”.None umugambi mubisha umukozeho avusha amaraso inzirakarengane ! Uru rubanza rukwiriye gucibwa ku mugaragaro rwose naho ubundi kubera tittle ye twazagirango …………… We ko yihamagariye umuyobozi avuga ko yishe igisambo,iperereza bakora ni bwoko ki ! ni za formalité zabo.Ndatekereza ukuntu yamugongerezaga nkumva agahinda karanyishe rwose kuko kwicwa na Major ni nko kwicwa n’inyamaswa y’inkazi.Agahinda ateye abumva iyi nkuru bose ntikazamusiga amahoro rwose. Uwamuha umwanya ngo agire icyo abwira abantu yavuga iki koko ! Imodoka ye iruta amaraso y’umuntu !!!!!!!!!!!!!!!

    • Ni ryari se ubutabera butatanzwe?keretse niba ugaya leta no kuba yaratanze insimburagifungo kuba jenosideri? uwishe umwana inyamirambo ntiyahanwe?ahandi hatandukanye abagiye bica abaturanyi n’abandi ntibahanwe? ibyo niba utabibona ufite ikibazo,keretse niba kuri wowe guhana ari ukwica gusa?!

  • Murasetsa kbsa umusirikare=umwicanyi kwica kuri bo ni ibisanzwe nta musirikare ndumva wahanwe kubera kwica iyo bigeze iwacu rero ho biba agahomamunwa cyokora iyaba ari Rushati byo yari guhanwa wumvise bavuga amazina neza Aimable si izina nzi ba Aimable barenze 10 Mu gisirikare ibi rero byo kwica birasanzwe civilian wakoze accident imodoka barayifotora na plaque byose bagaha abanyamakuru RDF yagonze abantu bikaba agakuru. Ubu iyaba ari umusivili tuba tureba ifoto na police imurinze ahubwo nkushaka kumurasa. Ibi byose turabireba tukinumira ariko abantu baba bashiriramo wumve iyo family igire icyo ivuga mwihangane bavandi.

    • Wifitemo izindi ngingimira ushaka gusanisha n’ibi byago kanyagwe!! watoboye ukavuga ukareka kwiciraho niba ibyo uvuga bifite gihamya? Major si grade yo hejuru y’amategeko,n’aba general barahanwa iyo bakosheje,nta rwitwazo na rumwe rurengera umunyacyaha,reka ubutabera bukore.

  • uyu muganga nubwo ari uwacu ariko ibyo yakoze ntiyabikoze mu izina ry’ibitaro cg irya RDF yabikoze ku giti cye kandi ibyo yakoze ni bibi niyo mpamvu yahise ashyikirizwa Military police ikazamushyikiriza ubutabera. Twihanganishije umuryango w’uyu mwana
    IBITARO BYA KANOMBE

    • Murakoze rwose,tujye dutandukanye ububi bw’umuntu n’urwego akorera.Ntiyishe mu izina ry’abaganga yishe muri kamere mbi ye!

    • murakoze!

  • Yoo birababaje kabisa. Gusa nkibona titre y’inkuru KANOMBE: UMUGANGA YAKUBISE UMWANA KUGEZA AMWISHE, Neza neza nagize ngo byabereye kwa Muganga, bikozwe n’umuganga. Kumbe ni mu giturage aho atuye!!!!
    Icyakora titre igomba gushitura abantu nyine kugirango basome inkuru,ariko sinumva aho uyu mugabo kuba ari umuganga bihuriye n’ibyo yakoze. Mwari kwandika ko ari umuturage wishe umwana wenda ibi by’icyo akora n’amapeti ye mukaza kubishyira muri chute y’inkuru. N’aho ubundi wagira ngo ni umwana waje kwa Muganga hanyuma Muganga aramukubita aramwica!!!! Gusa ibyabaye byo birababaje kabisa

  • Uyu nta ethic medical afite.bamufunge rwose asebeje RDF,kandi tuyizi nkintangarugero.

    • ”’Plz jya wabdika mu rurimi wumva neza! ‘Ethic medical’ ni uruhe rurimi?

      • Kuki se umugaye ntumukosore, umurushije iki? Iyo se umubwira uti washatse kubivuga mu gifransa ngo “Ethique Médicale” mu cyongereza bikandikwa “Medical Ethics”. Ujye ugaya umuntu unamukosora kugirango n’abandi bandi batabizi babonereho. Kwiga cga kumenya n’ibintu bihoraho, bidashira. Cga se ukabisoma waba ubizi ukumva icyo yashtse kuvuga ukikomereza kuko hari n’igihe aba abizi ariko haba na erreur de vitesse (kwibeshya kubera kwihuta ukandika nabi ariko hari ababyumva bakamenya icyo ushatse kuvuga). Gusekana bibi ku ndimi tutavukiyemo, bibi.

  • Uwo mwicanyi ayo mapeti bayamwake. Aimable sizina. Ba Dr Aimable ni benshi ntabwo rwose tumumenye uwo mwicanyi

  • Imana imwakire mubayo uwo mwana knd twihanganishije umuryango we.gusa birababaje ko bahora batubwira ko nta kwihanira ibyo nibiki?yaba yaramwibye yakabaye abigeza ku nzego zibishinzwe bitabaye ibyo buri munyarwanda wese yihanira ntaho twazagera.umuntu w umuganga biteye agahinda ndumva mufitanye ikibazo akakuvura yaguhitana.nakurikiranwe n amategeko knd azahanwe ngirango ntari hejuru y amategeko y U Rwanda.Iyo umuntu akora ikintu nkicyo aba yumva ameze ate mu mutima we cg mu mutwe we?

  • Ngo yamukubise ikintu kiremereye mu mutwe ?arangije ahamagara ubuyobozi ngo yishe igisambo.sinshyigikiye kwiba ariko se yaguteye munzu uramuwanya uramwica?ko numva yari umwana se ko atakurusha imbaraga ko wari wamufashe iyo umushyikiriza ubuyobozi nkuko wabuhamagaye umaze kumwica ahubwo ukamubashyikiriza utaramwivugana.nge ntekereza ko umuntu aba asanzwe afite ubugome muri we .nutanahanwa hari Imana yabibonye byose igihe kizagera igutamaze iguhe ikigukwiriye.ubugome gusa.

    • jyewe ndumiwe peee major wese akica umuntu muburyo bugayitse???
      Nafungwe rwose

  • Jye nari nzi ko abasirikari bo mu Rwanda ari abantu beza ku buryo batahemukira umusivili! Ariko nange hashize iminsi itanu umusirikare wa RDF angonze andepashije ahantu bitanemewe arangije arikomereza rwose n’ agasuzuguro kenshi! Plaque ye nahise nyifata mu mutwe njya kubibwira abayobozi be, barambwiye ngo Imodoka zabo zifite assurance ammonium nta kibazo Niba numva nakomeza kumukurikirana nimpakize Imodoka kuva I Huye nyijyane I Kanombe bazayikora! Numva uwakandengeye niwe tugiye guhangana ndaceceka njya mu igaraje ndihombera! Bagiye kuzamera nk’ abandi basirikare Bose pe,batarengera abasivili Bo mu bihugu Duturanye! Narababaye trop!

    • Icecekere yewe janviere, ibyo utazi uzabibona bamwe twarumiwe! ariko mu basirikari bacu harimo benshi beza cyane bagifite indangagaciro batojwe niyo mahirwe tugifite. gusa abo bake batukisha igisirikare cyacu nibahagurukirw naho ubundi bazanduza abandi

  • Iyo nzirakarengane iruhukire mu mahoro!!!! Hari uwavuze ko ntawurenga urwandiko yandikiwe. Gutuma umwana hirya nyuma bakaza bskubwira ngo arapfuye?()Ni agahinda,intimba ntawabona uko abivuga. Gusa tujye twirinda gutwarwa n’amarangamutima matindi yatuma dukora cg tugambirira gukora ikibi kuko uyu iyo modoka se ubwo azayigendamo!????RIP young bro!!!

  • Ndabanza kwihanganisha abavandimwe n’inshuti ba nyakwigendera; birababaje, ni mukomere. Gusa ndasaba bagenzi banjye bandika kujya bandika babanje gutekereza neza. Ese koko RDF cg Rwanda Military Hospital byaba byaratumye uwakoze aya mahano kuyakora? Ndahamya ko igisubizo ari “OYA”. Ese Maj Aimable Rugomwa = RMH/RDF? Ndahamya ko igisubizo nacyo ari “OYA”. Tureke ubutabera bukore ibyabwo. Murakoze.

    • birabaje rwose, RIP YOUNGEST BRO

    • nanjye ndemeranya nawe rwose nta muryango ubura ikigoryi niko bavuga mu kinyarwanda. ikibabazo ni ukuntu piece y’imodoka igiye gutuma abaho yicuza imyaka yose asigaje kuri iyi si. akaba anahomebeje igihugu amafr yose yamutanzweho yiga kandi hari abandi yari gufasha bafite ubupfura muri bo SHA AIMABLE UHEMUKIYE U RWANDA NA FAMILLE YAWE YOSE.. Uhanwe byihanukiriye
      naho ubupfura bwa RDF BURAZWE KW’ISI YOSE, natwe ubwacu turabizi

      • Umva wowe Evalde nawe wiyita “yago”: Ariko iyo umuryango ugize ikigoryi wemera ko icyo kigoryi ari icyawo, bityo dukwiye kwemera ko uriyari UMUSIRIKARI KANDI YARI UMUGANGA, kuba tuvuga izo titres ze ntituba tuvuze ko bamutumye: OYAAAAA, ahubwo ni ukwerekana ko hari abakora umwuga uyu n’uyu ariko bakawusebya bitewe n’ibikorwa byabo bwite.

  • ubwose byibura ntiyagiriye ko anamucitse akiruka byongeye byumvikana ko hari kare kuko yari atumwe kugura inzoga ibyo wenda umuntu yabyihanganira aruko atewe mugicuku yavugako yirwaniriraga.ariko ubundi ntabusobanuro numva afite so ubutabera bkurikizwe

  • Mwihangane bavandimwe mwabuze umwana,birababaje pe umuntu ujijutse nk’uyu siwewagakoze ibintu nk’ibi,ariko awariwewese wuririra kubintu nkibi agasebya Instution nka RDF nawe aba abura Indangagaciro nyarwanda,RDF itabara abanyarwanda,ifasha ubabaye,ariko kandi igahana uwakosheje itajenjetse m.

  • Pndayisega.kuki uhise uvugako yaba yarishe abatutsi?bakubwiyeseko ari umuhutu?bantu banyagasani mwajya mubabarira indimi zanyu.igihugu gikeneye abacyubaka kdi bakurikiza ubutabera wica urubanza ejo utazasanga aruwudakeka wabikoze.gusa yahemutse kdi nizereko umukuru igihugu adashyigikiye ingabo nkiyi yogutesha agaciro igihugu.wisarikwa namoko babazwa nabatagira impuhwe kuko ntabwo umuntu wize yakora atya.nizeye ubutabera kdi imana ihe uwomwana iruhuko ridashira

  • very sad,nubwo yaba yamwibye nategeko dufite yimwemerera kwica igisambo,ikindi azi amategeko yigihugu ngirani ntaririmo ryo kwica uko ubonye twizereko ubutabera bukorwa kdi bugatangwa muburyo bukwiye ntakuzinzika bikwiye kugaragaramo kumuntu nkuyu urutisha ingirwa modoka ye kubuzima bwumuntu ,reka dutegereze turebe neza koko ko ubutabera bukora nkuko bikwiye iyi nkuru muzayidukurikiranire kugeza kwiherezo ryayo ,umwana Imana imuhe iruhuko ridashira…

  • Mukamana we ntanyababyeyi waremanywe
    Nakwifuriza ko nawe iyo shitani y umusirikare
    Nawe iza ikakwicira umwana wenda wakumva
    Urutwa nuyu musirikare wishe uyu mwana kuko wenda
    Ari kwicuza
    Rega turi kurira ukadundubikanye ibigambo
    Abantu nkamwe bahishira ibyaha bajye nabo bashakisha
    Bahanwe niba dr batabashije kutubwira izina ryirinyarwanda ari mwene wanyu ntakibazo
    Muvugire kuko mwese muri abicanyi ruharwa
    Mearangiza ngo muri za bantu inyamanswa muntu gusa. Iyaba president yarekaga abantu nkaba bakicwa nkuko bica abandi urwanda rwaba rwiza
    Gusa ko nanjye niguzako urubanza rwe rwabera ahabona
    Mukeshashitani kuko iryo zina ntirikubereye kuko urengera
    Umwicanyi ubizi ubishaka sha mba nkwifurije ngo uragashyingura ariko abana bawe sibagutumye ubujajwa
    Wavuze hano wigaye
    Turarira turi mu kiriyo wowe ukatwishongoraho
    Niko ubu iyaba ari wowe wikoreye kiriya kiriba
    Ntiwakabaye uri kunkina kumubyimba
    Sha ndasaba ko abanyarwanda bakwibuka guhozanya nkuko byahozeho kuko ni byiza
    Kandi tukarandura izi nzangano zituma haza impfu

  • Igihano cyurupfu kizasubireho

  • Iyo ni interahamwe ruharwa si umuganga ahubwo barebe neza ko atari we utoza biriya byihebe baheruka kurasa. Sha ari umwana wajye nakuroga ukazapfa uri umusazi utoragura amashashi kuko nicyo gihano nakumva gipfuye gutuma nduhuka

    • Cedric, ihangane sha iyo bigeze aha umuntu abura icyo avuga ukarumira ukaruca. Kwicwa n’umuntu witwaza ngo ndico ndico, sha ninko kuribwa n’imbwa wuuuwuuu. Burya ngo agahinda ntikica kagira mubi. Uzi umuntu ukwicira umuntu sha? Noneho umwana rero à cet age d’adolescent et innocent. Birarenze n’akumiro n’agahinda gusa. Imaa izajye iduhanira yo yinyizerwa.

  • Nasomye iyi nkuru irandiza pe!ubundi sinjya nkunda gukora comments ariko munyemerere ntange igitekerezo!
    Numvise abantu benshi batandukanya ibyubahiro by uyu muganga nibyo yakoze!ariko ni ikibazo gikomeye kiba mubanyarwanda cyo kutavugisha ukuri!
    Mujye muvuga ibintu uko buri!
    Ndisobanura title ni ngombwa:ubu se ko twibuka ko umwana wishwe n umukozi bahise bamuha akato bagakwirakwiza amafoto ye ahantu hose!igikuba kikaba cyose!
    Ubu se urumva ifoto ya Major urumva yapfa gutangazwa uko biboneye!aha rero urumva ko iyo title ye ifite uruhare rukomeye rwamufashije kwiha ububasha bwo kwambura umwana w umuturanyi ubuzima ndetse akabikorana ubunyamaswa!
    Ubu se Major azajyanywa kuri stade aburanishwe!cyangwa kuko ari Major nyine birarangirira mukuvuga ko ngo hari iperereza rigikorwa!
    Mbabazwa nuko abanyaRwanda aritwe nabonye ahari muri iyi si tuvuga ibintu tubica hejuru!
    Sindimo mvuga ko abafite za titles zose zikomeye cyangwa zubashywe ari abagome ariko ibi birerekana neza ko bamwe muribo baba ari intare cyangwa inyamaswa z inkazi!kandi mubihe igihe murebe!tuzarebe ko azajyanywa kuri stade ngo ahanywe koko!
    Nihanganishije umuryango w uyu mwana!
    Nanisabiye abafite titles zikanganye mwese mbasaba mutange urugero rwiza!
    Kuri bose mumenye ko ibyo dukora byose ari ukubiba!bisobanuye ko igihe cyo gusarura nacyo kiba kigomba kuba!
    Rero mwitonde kuko hari igihe muzasarura ibyo mubiba!!!!!!!

  • Ariko mana koko uzaceceka kugeza ryari wadutabaye ko abanyarwanda tugeze aho umwana arira nyina ntiyumve

  • ABIRABURA NI IBISIMBA SHA, MUJYE MUBAREKA BICANE. NJYEWE NIBUKA MURI 2014 NARIMPAGAZE I NYAMIRAMBO KURI ARRET YA BUS NIFASHE MUMAYUNGUNYUNGU(NUMVAGA NANIWE) UBWO NTUMBEREYE HEPFO AHO AMA BUS ATURUKA. INYUMA YANJYE NGIYE KUMVA NUMVA UMUNTU ANKUBISE IKINTU KU KUBOKO NTA EQUILIBRE NDIKANGA BYA HATARI. NDEBYE NSANGA NI UMUSIRIKARE W’UMU AFANDE WARIMO AGENDA N’AMAGURU MBONA ANARINZWE N’UWUNDI MU ESCORT WE AFITE N’IMBUNDA. UBWO YANKUBISE ICYO KINTU NGO KUKO NARIMUBEREYE MU NZIRA DA! HAHAHAHA, UBWO YARI YANZE KUMBEREREKERA NGO ACE KU RUHANDE CYANGWA WENDA NGO AMBWIRE ATI WAREKA NGATAMBUKA MU KINTABUPFURA, KANDI SINARI MUNZIRA KUKO NARIMPAGAZE KURI ARRET YA BUS AHABIGENEWE, UMUNTU UGENDA N’AMAGURU AGUTURUTSE INYUMA NTUBA UNAMUREBA KANDI SINZI IMPAMVU UMUNTU YUMVA KO AKUGEZEHO ATAGUCA KU RUHANDE AGAKOMEZA, SINIBAZA AHO YABA ASUZUGURITSE AHO ARI HO KABISA! NARUMIWE NDAVUGA NTI ABANYAFURIKA MUFITE UMUTIMA MUBI NINAYO MPAMVU MUZAKOMEZA KWICANA MPAKA..KWELI UMUNTU W’UMU AFANDE URINZWE NA ESCORT AGAHUTAZA UMUNTU AMUTURUTSE INYUMA NGO KUKO ADASHAKA KUBEREREKA KWELI!? SHAME ON BLACKS…

  • Ubu ni ubugome, reba umwana uva muri kiriya gipangu? Nazamuhiga nkamwicira umwana nawe akumva cg nange nkamwica, uwo musenzi. Kurera biravuna

    • Ni hatari. Muzehe Afande adufashe adushyirire ba senior officers ku ikosi rya leadership. RDF ifite staff itazi leadership, ariko ahandi ni sawa nta cyo wagaya.

  • Very bad news ever.

  • Ariko rero hari icyo nshaka kubaza, ubundi umuntu w’imyaka 18 aba yitwa umwana? ???? Icyakabiri umuntu w’imyaka 18 yiga mu mwaka wa 2???? Nyamara wasanga uyu mwita umwana yari igisambo rukushwa!!! Ubwo c utekereza ute ukuntu Major kandi Dr yahohotera umuntu gutyo gusaaaaaa! Hano mu Rwanda kubera ikinyabupfura tugira umuntu niyo yari umugizi wanabi bavuga ko yari inyangamugayo kandi reka daa! .

    Ikindi n’uko uwo musirikare atabashije kugira icyo avuga wasanga yari kugura abantu murujijo peee!

    Ndasaba ko abantu kuvanga bravura bike bishoboka ubundi dutegereze u but Aberaeron.

    • Urashaka kuvuga ko imyaka afite imwemerera kwicwa se?Wa mugabo we uri umushinyaguzi.

    • Umva wowe wiyita “Eduoard” (ninako waryanditse sinzi niba uzi kuryandika), nadabona sinzi ibitekerezo ufite, nagusaba kujya muri karitsiye bakakubwira amateka y’uwo musirikari, njye ugusubiza tumarenye imyaka hafi itatu ariko ibyo muziho n’umugorewe birababaje!!! None ujye uvuga uziga kuko ibyo uvuga ni nka gashinyaguro ku muryango wabuze umwana wabo. Kandi kwibutse ko Nta myaka ienywa n’itegeko yo kwicwa cyangwa kugirigwa nabi. ikindi kubera ibintu bitandukanye umuntu ashobora kugira imyaka na 20 akiri mu wa mbere keretse niba utujya wumwa amakuru atandukanye: nta muntu wumvise ufite imyaka mirongo ine uri muri primaire???!!!

    • Eduoard, uri umushinyaguzi, uraka…

    • 18 ni umwana.
      umunyabyaha wese cg ukekwaho amakosa wese iyo afashwe ashyikirizwa inzego zibishinzwe. uyu yari umuturanyi…ariko munibuke ko tujya dutoragura abapfu muri quartier..baba baturutsehe buriya?Umusirikari wica umuntu cg igisambo…ubwo ni inde wubahiriza amategeko?Umuganga utagira ubwoba bwo kwica umuntu, ndibaza uko biba bimeze iyo arimo avura….ndacyeka iperereza ritabogama, ubutabera nabwo ntibuzabogame. Nta nyoroshyacyaha mbona muri dossier ye ahubwo ni dossier imukomereye kuko yishe umuntu udafite amateka azwi y’ ubujura, ikindi yishe umuntu ufite aho abarizwa, ikindi yamwicishije intoki ze, yari yamufashe, ikindi yahamagaye ko yamwishe, ikindi imirimo akora,…ibyo byose biramushyira mu rubanza….

  • ubutabera bumukurikirane,ahanwe,harabasirikare bagira urugomo bitwaje icyo baricyo ubwo bahuye ajya cg avaho bari bamutumye aramufata amujyana iwe amukubitirayo harubwo umusirikare yafashe umusore ataha avuye mukazi mureba ageze hafiyurugo rwuwo musirikare nawe abajemumodoka,umusore avamunzira ahigamirimodoka kukontago yaraziko akata ajyaho murugo nuko ahita amufata ngo urasha iki kurugo rwanjye ahita ategeka abasirikare be baramufata baramukubita cyane,undi ati rwose navaga mukazi ntago nari mpagaze nahungaga imodoka mbahigamira,ubwo urumva akarengane nuwo nuko yamufashe ntago yari murugo niwe wahamujyanye ngo abone gihamya,naho arabeshya,ahaa

    • birababaje cyane kumuryango nyarwanda kubura umujyambere nkuwo,gusa mubindi bitangazamakuru baravugako yasimbutse igipangu mwijoro akamusanga mumodoka arimo kwiba kurundi ruhande abantu basimbuka ibipangu byabandi mwijoro bagiye kwiba bibabere isomo.Urugo rwumuntu ni ntavogerwa noneho kurujyamo mwijoro usimbutse igipangu ndumva ntabindi byavamo uretse nkibi byabaye.abantu bubahe ubuzima bwabandi ariko nanone banubahe ibyabandi.Murakoze

  • Inkuru nkizi ,iyo witonze ugasoma comments zazo nibwo uhita ubona societe Nyarwanda uko itekereza .
    Buri wese ahita ashishimura ibitekerezo bimurimo ,bitewe n’ubuzima yahisemo .

    Mbanje kwihanganisha umuryango w’uriya mwana ,Imana iwukomeze .
    Uriya Dr Aimable wishe uriya mwana mbere y’uko aba Dr ndetse n’umusirikare ni umuntu nkatwe , ikosa rya mbere yakoze ni UKWIHANIRA .
    Kandi nawe yagize ibyago muri uko kwihanira umuntu arapfa , kuko yari azi neza ingaruka mbi zamubaho umuntu aramutse apfuye .
    Muri make rero agomba gushyikirizwa ubutabera , agahanwa nkuko amategeko abiteganywa .

    • @Paul, kuba umuyobozi cg kugera kurwego nka rurira, Major cg Dr umuntu yagobye kuba inyagamugayo, gukubita umuntu kugeza apfuye rwose sukwihanira gusa habarimo n’ubugome bukabije no kwishongora gukabije, numuregwe. rero twiroshye icyaha kuko birababaje rwose, uriya mwana kabone nubwo yari kuba yamwibye yamujyana muri police akabakubita utunyafu ariko kwica ukanahamagara umuyobozi w’akagali ngo nishye igisabo nkaho ubiftiye uburenganzira nabyo birababaje, title ye isa naho imuha uburenganzira bwo gukora ibyo ashatse, usomye comments haraho ubona ko hari imico mibi yabamwe mubasirikare kandi ndibaza ko byaba ari ukuri, bangomba guhinduka ntibasebye igihungu na RDF twari dusanzwe tuzi.hari abasirikare bumva ko bapfite ubudahangarwa, turabakunda pe abakora amakosa rwose bajye bikubita agashyi.

  • ubuse nawe bazamuzana kuri stade nkawa mukozi wo murugo wishe umwana i NYAMIRAMBO akaburana imbere y’imbaga tuzarebe ko amategeko akurikizwa. mwibuke ko na wa musirikare warasiye abantu mukabari IGICUMBI nawe muzanye imbere y’imbaga!

  • @Eduard, nubwo nafa ndi umugore wa Aimable cg umuvandimwe we wa hafi, aho kuvuga amagambo nk’aya yawe naruca nkarumira (kwicecekera). Ese ukeka ko abantu bose bagize amahirwe yo kwigira igihe? Hari n’abagize ubukererwe bitewe n’impamvu zitandukanye. Nonese ukenyeye umugabo ukwemeza ko uriya mwana yari umunyeshuri, niba se bihamywa na mukasewabo, bigahamywa n’ishuri yigagaho,na bagenzi be biganaga bakaza guherekeza umurambo we indi gihamya ukeneye ni imeze gute? ese ubwo ari umwana wawe cg umuvandimwe wawe bishe bakanamubeshye ko ari igisambo kandi nta n’igihanga bamufatanye, wabyakira ute? Ese bwo banamufatanye igihanga byasobanura kumwica? Ntekereza ko niba Aimable byamugwiriye, atari asanganywe ubugome bene kariya kageni, icyo yavuga mbere ari ugusaba imbabazi umuryango yahemukiye ndetse n’abanyarwanda muri rusange.Cyane ko na Leta y’u Rwanda yavanye igihano cyo kwica mu mategeko. Ubutabera nyine nibukore akazi kabwo ntakundi naho abanyarwanda turabababaye kandi twihanganishije umuryango wabuze umuntu.

    • Yewe Raymond, si MUKAMA si uyu Eduard sinzi n’abandi bagome, ntaho bagukinze, ni bamwe neza neza, barga puuu… Nako reka ngire. Agahu kari kuwundi karahandurika. Kandi burya ngo agahinda kaba imbere kumutima wa muntu, kandi bibi gusembura uwibabariye di.

  • ariko Edouard ubamuzima imyaka 18 yiga muwa 2 ni passward yokumwica? cg se kuba uwamwishe ari major cg Dr bikuraho kuba umugome. kuki atamushikirije ubugenzacyaha agahitamo kwihanira!! ubuse wowe usanze byakorewe umwana wawe ayomagambo wayavuga? gusa Imana imuhe iruhuko ridashira kandi hakurikizwe icyo amategeko ateganya.

  • ariko Edouard ubamuzima imyaka 18 yiga muwa 2 ni passward yokumwica? cg se kuba uwamwishe ari major cg Dr bikuraho kuba umugome. kuki atamushikirije ubugenzacyaha agahitamo kwihanira!! ubuse wowe usanze byakorewe umwana wawe ayomagambo wayavuga? gusa Imana imuhe iruhuko ridashira kandi hakurikizwe icyo amategeko ateganya.

  • Igisirikare cyacu ndacyizera ku gutanga ubutabera. Icyaha ni gatozi, ibyo akurikiranyweho ntibigomba kwitirirwa urwego rumukoresha, kandi kugeza ubu afatwa nk’umwere kuko nta Rukiko ruramuhamya icyaha.

  • Nk’uko urwa wa mukozi w’inyamirambo wishe umwana rwo mu rugo yakoragamo rwabereye mu ruhame niko dusahaka ko n’urw’uyu afande sans Coeur rwabera mu ruhame bityo bikabera n’abandi isomo. Nta soni? Mu byaha aregwa haziyongereho n’icyo kwangisha abaturage ubuyobozi. Umusirikare mukuru nk’uyu ntabwo akwiye gukora n’importe quoi kuko aba ahanzwe amaso n’abanyagihugu batagira ingano

  • Uwicisha inkota nawe niyo izamusogota wallah

  • RIP Theogen Mbarushimana kdi Imana ikwakire mubayo. umuryango wawe ukomeze kwihangana gsa umuntu nkuyu akurikiranwe kdi azahanwe by’ intangarugero.

  • Muraho basomyi biki kinyamakuru,mbere nambere mbanje kwihanganisha umuryango wabuze umuntu
    gusa yo usomye izi cmt zabantu uhita umenye ibiri mumitima yabanyarwanda. twese uko tuba murwanda tuzi neza ibyo interahamwe zakoze ko ari bibi peeee kandi twifuza ko bitazasubira ukundi kwiyisi ariko ikigaragara nuko mubanyarwanda hakirimo ivangura rikabije aho abanyarwanda tukibona ko uwishe wese yafatwa muri angle yumuhutu ibyo sibintu peee
    mbese ubututsi cg ubuhutu mubupimirahehe nge numva icyadushishikaza ari guha agaciro icyo duhuriyeho
    cyuko turi abanyarwanda kuruta icyo dupfa kuko yo uriya wishe yabanza gutekereza ko arumumuntu agiye kwica kandi ari numunyarwanda byongeye yari kuzana impuhwe akamuhana nkuhana uwe vrmt tureke ubugome twumve ko umuntu ari nkundi rwose dusenyere umugozi umwe uzira ubuhutu ,ubututsi cg ubutwa murakoze

  • BIRARABAJE CYANE UYU MUGANGA NI UMWICANYI.NIYO YABA YIBYE
    NTIWAMWICA UKO YAMWISHE.KANDI NKUMUGANGA NIWE WAGAKWIYE KUBUNGABUNGA ICYIREMWA MUNTU.AKARENZAHO KUBA UMUSIRIKARE ARABASEBYA RDF ARAYISEBEJE.NIZERE KO PRESIDENT ABIBONA AGAKORA UBUTABERA KUKO TURAMWIZEYE.

  • Iki kinyamakuru gifite ikibazo gikomeye ,uyu mugabo wishe uyu mwana ntabwo yamwishe mu izina ry,abaganga nta nubwo yamwishe yamwishe mu rwego rwa gisirikare yakoze icyaha ku giti cye kuko ntabwo yatumwe nk’umuganga cyangwa nk’umusirikare ,mwakosheje kuvuga ko ari umusirikare cyangwa ko ari umuganga

    • Umva umutesi, natbwo umunyamakuru yavuze ko hari abaganga bamutumye kwica cyangwa ngo RDF imutume kwica!!! Ikinyamakuru cyanditse ko uwishe yari umusirikari kandi yakoraga umuwuga w’ubuganga. kuba bavuze icyo yakoraga si uko bamutumye ahubwo ni ukwereka ko hari abakora umwuga bakawusebya bakoresheje ibikorwa byabo bibi. kndi iyo hari umuntu wakoze ibara cyangwa ikintu kibi banavuga n’icyo yakoraga ndetse naho yakoraga none se kubihisha byamara iki???

  • Ibi bintu birababaje kabisa aho umuntu w’umugabo wize w’umuyobozi mu gisirikare afata umwa abyaye akamukubita kugeza amwishe. None se umuco wo kwihanira birigwa batubuza kandi aribo bawufite tuzawumva gute?

    Nubwo igihano cy’urupfu cyavuyeho nibamuwice nawe yishe…ibi kandi bibere isomo n’abandi bose bitwaza ibyo baribyo bagahohotera abandi….na MINADEF nigire icyo ibivugaho yitandukanye n’uyu mugome

  • Ubundise ni gute aturana n’abantu ntabamenye ?Yagombye kuba yari azi neza uyu mwana ko ari umuturanye noneho yamufatira mu cyaha akajya kumuregera ababyeyi be ndatse n’ubuyobozi. Kuba ari umusilikare ntimimuha umubasha bwo kwihanira. Akanirwe urumukwiye rwose .Njye nsanze wanankubitiye umwana utamundegeye twamerana nabi.

    • uvuze ukuri rwose kuko niwo muco w’abanyarwanda. ubundi umubyeyi yafatiraga umwana mu makosa akamucyaha , akajya kubibwira ababyeyi be none …

  • Njye ntabwo ibi ndemerako aribyo. Ntabwo niyumvisha ukuntu umuntu w’umuganga, Major Docteur yakora biriya bintu yakoze.Ese uyumuco wokumvako, umuntu ukubangamiye , mudahuje ibitekerezo wumvako ikibazo gikemuka ari uko UMWISHE, iyingeso izashira ryari muri iki gihugu?

  • Ubundi cyera bahitaga bashyira nk’uyu ku giti kugira ngo umudayimoni we atagira abandi afata. Cyokoze uyu ni umunzani ubutabera bwo mu Rwanda bugiye gupimirwaho. Tubitege amaso

  • erega hari abantu badakorwho arajya ku murindi .ariko uhemukiye abana bawe kubera umutima nibitekerezo biboze ariko akuguye mu maboko nawe hari uwo uzagwa mu maboko ntakitagira iherezo iyo ryarashe riba ririburenge kd ibihebiha ibindi mukore ibyo mushaka kuko iherezo riri bugufi .

  • Biteye agahinda rwose!Uyu mwana azize abajura beze nubuhubutsi bwo kwihanira .Hari cartiers zizengerejwe n’ibisambo ariko iri ni isomo kubabafata bakihanira…Arikose kandi, nimba Major Dr adatanze urugero ngo amufate amujyane ku rwego rubishinzwe sikibazo gikomeye?!

  • UWO MUGANGA YITWA Dr Aimable Mupenzi. Cfr Ukwezi.com

    • Wowe UWIMANA urabeshya, hari n’undi wabeshye ngo yitwa iritariryo. Ese Kuki bahishira amazina ye n’ukuntu asa ra? kdi ejobundi umu DJ wo muri studio runaka baramufotoye bamushyira kukarubanda ngo yakubise INDAYA ngo ashaka kuyifata kungufu, ukagirango warinda uyifata kungufu ko ari ugusebya uyu musore ahubwo. None umwicanyi baramuhishira sana.

  • Ariko koko uyu mwana mutoya azize iki koko?uyu mwicanyi nibamugaragaze tumumenye kuko nubundi yahura nundi akamwica atazi icyo azira ccyakoze nibamukatire urumukwiriye,ariko icyimukwiriye nuko yamanikwa akanyongwa bose babireba kbsa!RIP mwana mutoya

  • RAYMOND WE! NTABWO WASOMYE INKURU NEZA , YARI YARABIGAMBIRIYE KUKO YIVUGIYE KO UMUNSI AZAFATA UMWIBA AZAMUKORERA AKANTU .ONGERA USOME NEZA!

  • Nizeye ko iyi nkuru igera kuri président Kagame.uyu mugabo akwiye kwamburwa amapeti,akamburwa le droit d exercer comme medecin,agafungwa burunda sans possibilité de liberation .umwana wabaga uwabambere.Ese ko yari umuganga ko niba koko uwo mwana yari yamwibye kuki atibajije impamvu ibimutera mgo amuganirize ahubwo amufashe abisohokemo .iyo azaba kuba umuntu mukuru ndabyumva ..kwica umwana .ni agahoma munwa

  • GUSA BIRABABAJE PE;KANDI MURI IKI GIHUGU CYO KWICA UMUNTU;NUKURI KUGIRANGO ARUHUKIRE MUMAHORO AZAHABWE UBUTABERA BWIZA.

  • Binteye agahinda gakomeye koko uyu mwanya yishwe urupfu rubi bikabije mu by’ukuri niyo yaba ari umugabo yafatiye muburiri bwe ku mugore we ntiyanwica kuriya nkaswe umwana wigenderaga atamurwanyije kdi niyo yamurwanya ntiyamwica ikindi niyo yaba amubeshyera ko yibye na zahabu ntiyemerewe kumwica mbega agahindaaa!!!!

    Ndababaye si narinziko mu Rwanda hari ubugome nka buno kdi ku wakabaye intangarugero ahubwo baperereze neza kuko si umuganga ahubwo wasanga hari n’abarwayi yahotoraga kuko ni umugome ruharwa ibi wasanga ari ibigaragaye gusa.

    Ndasaba ko niba mu Rwanda koko hari ubutabera yazahanwa by’intangarugero kdi abaturage bakabimenya ikindi abababyeyi yakoze munda bagahabwa indishyi

  • heheee iryo ni isomo n’ubundi bigaragara KO abanyarwanda musigaye musuzugura ingabo z’igihugu kandi arizo ziturindira Umutekano. bakajya kubarindira Umutekano wanyu n’ibyanyu musigara mubiba; bibabere isomo!!!!

  • KUbona umuntu yica undi agahita ahamagara ngo inzego zibanze ngo nishe!!!!!!!!!!!!!, sha ndababaye abantu Imana yaremye batesheshwe agaciro. kubona umuntu afata undi akajya kumwicira iwe murugo, sha nyamara abanyarwanda bafite ubugome.

  • MANA ishobora byose!!!iyaba agahinda kagarura uwagiye nakamugaruye,ntekereje uburyo umwana avuna kuva ukimusama kugeza ahoyarageze,biteyagahinda kumubura pe!ukuniko gufatumwana wese nk’uwawe bahora badukangurira koko!!ndihanganisha ababyeyi be cyaaane!MAIS parfois les sorciers ont raison ubonye yamutwise ubutavuka mazakumva agahindateye nyina w’uyumwana,ubonye yagakubiswe nabo atareba byibuze agasogongera kumubabaro nyakwigendera yumvise!ahaaa MUSABIYE kuramba ntazave kwisi atahaboneye igihano gikomeye,kuko wanasema MALIPO YA MABAYA NI HAPA DUNIANI

  • Iyi ngirwa mugabo koko mbega antijyibeshya imodokaye se umwana yayimenye taraburize ngo yinjire mumodoka cg imodokaye ntikigwa please nm imodoka sihobabika icyo nikinyoma kibisi ahubwo navugishe ukuri. Njye ntakindi gihano uretse kumugerera mukebo yagiriye uwomwana naho ntandishyi yubuzi gusa wize ayubusa.Mana hindura imitima yabagize banabi kd wakire ubungingo bwuwo innocent person

  • Ariko se kuki RDF ntacyo ivuga. Kubona itavuze ubu wasanga yibereye iwe aruhuka ejo bamwohereze Soudan cg Centre Afrique ajye kwikenura. Badusaba kwitandukanya n’ abagizi ba nabi kandi bo ntibanashaka kuduha ifoto ye cg ngo bohereza abantu Guhoza uwo muryango? R.I.P Theogene Mbarushimana.

  • batojwe gucungu umutekano wabantu
    Kurinda igihugu
    sukwangiza ibikirimo
    nawe yarabyaye
    Atekereze agahinda kuwamubyaye Afite
    Ese we bimubayeho
    Yabigenzate?
    Ahari hose amenyeko isi turiho idasakaye
    Bble ivugako uwicishije icyuma
    Nawe nicyo kizamuhitana
    Nategereze nawe urwe ruzamusanga
    Umwana imana imuhe iruhuko ridashira

  • Gusa kuba ntawa shyigikiye ikigikorwa
    Birumvikana ko bidakwiriye.

    Rero kugirango ibikorwa nk’ibi bicike.
    Buri wese yakagize umuntu umugira inama mubuzima bwe.

    Umuryango w’uwo mwana wihangane.
    Ikindi buri rwego rugomba guhugurwa mubijyanye n’Uburere mbonera gihugu.

    BYUMVIKANE NEZA “MUGIHE UTAGIRA UMUNTU UKUGIRA INAMA MUBUZIMA BWA WE NTAKIBI UTAKORA.

    UBUTABERA TURABWIZEYE ARIKO N’UBURERE BURAKENEWE.

  • UYUMURYANGO WIHANGANE
    KD UBUTABERA BUKURIKIRANE IKI KIBAZO.

    GUSA ICYO NAVUGA “UMUNTU YA GOMBYE KUGIRA UWUMUGIRA INAMA MU BUZIMA BWE,

    HARI ABO UMUJINYA URENGA, BIKABATERA GUKORA IBIKORWA BIGAYITSE.

    “MUGIHE UBAYEHO UTAGIRA UMUNTU UKUGIRA INAMA MUBUZIMA BWA WE NTAKIBI UTAKORA”

    ibi biterwa n’uko abantu batagira ibiganiro kubijyanye n’Imitima ya bo.

Comments are closed.

en_USEnglish