Mukura Victory Sport et Loisir ikomeje gushimangira ibihe byiza irimo mu Rwanda no mu marushanwa nyafurika, kuri uyu mugoroba yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino w’ikirarane yari yaje gusuramo APR i Kigali. Mukura niyo kipe ishoboye gukura amanota atatu kuri APR FC muri iyi Shampiyona kugeza ubu. Mukura yabanjemo umunyezamu wa gatatu […]Irambuye
Kuri uyu wa Kane nibwo Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda yatangiye imirimo ye ku mugaragaro nk’umunyamabanga mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa ufite ikicaro i Paris. Agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunya Canada Michaëlle Jean wasoje manda ye ya mbere y’imyaka ine (4) nk’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango agatsindwa amatora yo kongera […]Irambuye
Abagabo bane bari bafunze bakurikiranyweho kwambura imirenge SACCO bamwe bishyuye umwenda bari bafite abandi bavuga igihe ntarengwa bazishyurira maze bararekurwa. Aba bakozi b’Akarere ka Muhanga ubunani bwasanze bafunze kuko bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize. Mu nama y’Umushyikirano iheruka ikibazo cy’abakozi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafata amafaranga ya za SACCO ntibayishyure cyagarutsweho cyane, hanzurwa ko kigiye gushyirwamo […]Irambuye
Ikibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda kirafunze ku ndege zijya cyangwa zivayo kuva mu ijoro ryakeye nyuma y’uko indege ya Ethiopian Airlines yarenze umuhanda (runway) ku bw’amahirwe abantu bose bari bayirimo bakavamo amahoro. Iyi ndege yavuye mu muhanda wayo (runway 17) imaze akanya gato igeze ku butaka. Uyu muhanda ureshya na 3,6Km. Itangazo ry’Urwego rw’Indege […]Irambuye
Umuhanzi Nyarwanda uba muri USA, Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yongeye kuririmbira abanyarwanda mu gitaramo gitangiza 2019 yanerekaniyemo umukunzi we w’Umunya-Ethiopia, abanyarwandakazi bongera kumugaragariza ko bakimufite ku mutima kubera indirimbo ze ziganjemo iz’urukundo. Uyu muhanzi wanataramiye abaturarwanda mu ntangiro z’umwaka wa 2018, yongeye kwinjiza abanyarwanda mu mwaka mushya mu gitaramo yahuriyemo n’abandi bahanzi Nyarwanda […]Irambuye
Umuyaga uremereye waraye uciye mu mirenge umunani ya Kirehe usenya inzu nyinshi wangiza n’imyaka. Umuyobozi wa Kirehe Gerald Muzungu yabwiye Umuseke ko hari itsinda rizindutse rijya kureba uko ikibazo gihagaze muri rusange no kubara ibyangiritse byose hamwe. Imirenge yahuye na kiriya kiza ni iya Gahara, Musaza, Gatore, Kirehe, Kigina, Kigarama, Nyarubuye na Nyamugari. Uriya muyaga […]Irambuye
*Ku bana batanu, babiri baragwingiye *3% gusa y’ ingengo y’imari yose y’akarere niyo ashyirwa mu kuzamurire imirire myiza *17% by’abaturage nibo barya kabiri ku munsi abandi bakarya rimwe cyangwa ntibabibone Ibi byemezwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere ka Gisagara. Muri aka karere kandi ngo basanze abana barya nabi bikabije ari 143. […]Irambuye
‘Fire works’ zamaze iminota hafi 15 kuri Kigali Convention Centre, niko ibi bishashi bituritswa mu gihe cy’ibyishimo byanazamukaga kandi ku misozi ya Kigali, Rebero na Bumbogo, byatumaga benshi babireba biyamirira. Ni 2019, umwaka abazima bizeyemo ibyiza, abakene bizeyemo amaronko, abarwayi bizeye mo gukira, abakize bizeyemo kongera. Ni umwaka mushya. 2018 wabaye umwaka wabayemo byinshi, Perezida […]Irambuye
Mu ijambo risoza umwaka wa 2018 Perezida Paul Kagame yavuze ko uyu mwaka ushize wageze neza muri rusange ariko ko hakiri ibibazo igihugu giterwa na bimwe mu bihugu bituranyi. Nta gihugu yatunze urutoki. Muri uyu mwaka habaye ibitero bibiri by’abitwaje intwaro byavuzwe cyane kuko byahitanye ubuzima bw’abaturage mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ababikoze bavaga […]Irambuye
*Miliyari 16 Frw abakozi bizigamira abakoresha ntibayagejeje muri RSSB, 45% by’aya ni aya Kaminuza Abadepite bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta (PAC) bababajwe no kuba hari abakozi bakatwa amafaranga y’ubwiteganirize ku mishahara, ariko ntagezwe mu kigo cy’ubwiteganyirize (RSSB). Gatera Jonathan yavuze ko n’ubu hari abakozi bajya mu kiruhuko k’izabukuru bajya kubaza “Pansiyo” bagasanga nta […]Irambuye