Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA Naphtali Ahishakiye mu ijambo yabwiye abari baje kwibuka Abatutsi bitazwi aho biciwe mu muhango wabereye i Rulindo mu murenge wa Rusiga, yavuze ko ubwo hacukurwaga imibiri y’Abatutsi yabonetse ahitwa Gahoromani muri Kabuga, hari aho basanganga imibiri yari itabye mu cyumba cy’amasengesho. Ngo babazaga abaturage niba babarangira aho bazi imibiri iri bakababwira […]Irambuye
Nyuma y’inkuru yatambutse mu gitondo ku Umuseke ivuga ko Fortunee Nyirahabimana aba mu nzu yasenyutse kubera ko basaza be banze kumuha imwe mu nzu Se yabasigiye, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi bwiyemeje kumukodeshereza inzu kuzageza bumwubakiye iye. Pilote Rwigemera uyobora Umurenge wa Kabacuzi avuga hari umuntu bashyizeho ngo agire inama Nyirahabimana yumve ko kwimukira muri iriya […]Irambuye
Hashize icyumweru n’iminsi abanyamuryango ba Koperative Intarutwa SACCO ya Rugerero badashobora kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga yabo kuko ngo hari abayabikuje agashira. Birakekwa ko habaye ubujura bw’amafaranga y’abanyamuryango. BNR ubu iri gukora ubugenzuzi, umwe mu bakozi b’iyi SACCO arafunze. Kuri uyu wa kabiri mu gitondo umunyamakuru w’Umuseke yageze kuri iyi SACCO ahasanga abanyamuryango barimo abaje kubikuza […]Irambuye
*Ngo abazananirwa kubaka bazabashakira ababagurira Nyuma y’iminsi inzu z’ubucuruzi nyinshi zifunzwe mu mugi wa Byumba abazikoreragamo bagatakamba ngo bahabwe igihe cyo gushaka ahandi bakorera ubu bahawe iminsi 30, ba nyiri inzu bakoreragamo nabo bahabwa amezi atandatu (6) ngo batangire bubake izigendanye n’iterambere. Abacuruzi, benshi ni abakodesha, mu cyumweru gishize babwiye Umuseke akaga batewe no gufungirwaho […]Irambuye
*Akarere ngo kabuze amafaranga yo kuwubaka uko bikwiye Umuhanda Kazo – Mutenderi mukarere ka Ngoma ubu watangiye gusenyuka mu gihe utaramara umwaka urangije kubakwa. Abawukoresha bavuga ko bitewe n’uko wubatswe nabi ndetse amazi awuvaho ari gusenyera abawuturiye kuko nta miferege itunganye ufite. Ubuyobozi ngo bugiye kugarura uwawubatse awukore neza. Ni umuhanda w’igitaka wa 16Km uhuza […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishijwe abagabo babiri bava india imwe kwa se wabo, barakekwaho kwica umuntu wababonye bagiye kwiba ihene bakamuca ijosi, nyuma bakamukuramo amaso, abo mu muryango wa nyakwigendera barasaba indishyi n’ibihano bikwiye abo babiciye. Mukunzi Anastase na Ukwigennye Isaie ni abimukira bavuye mu Karere ka Karongi bagiye gupagasa mu karere […]Irambuye
Abatishoboye bo mu murenge wa Kazo, mu Karere ka Ngoma bahawe akazi muri gahunda y’imirimo yoroheje ihabwa cyane cyane abageze mu zabukuru batishoboye, baravuga ko bamaze amezi ane badahembwa, mu gihe bagahembwe buri kwezi. Aba baturage bavuga ko uku kudahembwa kwatumye barya nabi iminsi mikuru ndetse ubukene na n’ubu bukaba bubakomereye kagasaba ababishinzwe kubafasha bakishyurwa […]Irambuye
Mu murenge wa Murundi hari kubakwa ibiro by’Akagari ka Bukiro biri mu mudugudu wa Gitwa, abubatsi baravuga ko bubakisha ibyondo na sima (ciment) nke kuko ubuyobozi bubaha nke, ubuyobozi bwo buravuga ko ihari ihagije, abaturage batanze inkunga yo kubaka aka kagari baribaza impamvu hari kubakwa ibitaramba. Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko ingengo y’imari yatanzwe ngo […]Irambuye
Nyuma y’amakuru yaramutse atangazwa ko Ali Bongo Ondimba yahiritswe ku butegetsi, Leta yakomeje gutangaza ko uyu mugambi waburijwemo ndetse amakuru mashya aremeza ko babiri mu basirikare batatu batangaje Coup d’Etat bishwe ubakuriye na we atabwa muri yombi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 7 Mutarama 2019 abasirikare batatu bayobowe na Lt Kelly Ondo […]Irambuye
Bugesera – i Nyamata none hatangiye inama yitwa “Rwanda Local Government Delivery Forum 2019” igamije gushaka uko imikorere y’inzego z’ibanze irushaho gutanga umusaruro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu avuga ko hakiri ibibazo muri izi nzego, Minisitiri w’Intebe avuga ko hakiri n’icyo gutanga imibare itari yo, yibukije ko iki ubu gihanwa n’itegeko. Iyo inzego z’ibanze zikoze nabi, zidakorana […]Irambuye