Digiqole ad

Kirehe: Inkubi ikomeye yasenye inzu 228 mu mirenge 8

 Kirehe: Inkubi ikomeye yasenye inzu 228 mu mirenge 8

Umuyaga uremereye waraye uciye mu mirenge umunani ya Kirehe usenya inzu nyinshi wangiza n’imyaka. Umuyobozi wa Kirehe Gerald Muzungu yabwiye Umuseke ko hari itsinda rizindutse rijya kureba uko ikibazo gihagaze muri rusange no kubara ibyangiritse byose hamwe.

Inzu 228 zangijwe n’iriya nkubi

Imirenge yahuye na kiriya kiza ni iya Gahara, Musaza, Gatore, Kirehe, Kigina, Kigarama, Nyarubuye na Nyamugari.

Uriya muyaga ngo warimo imvura n’urubura kandi ngo nicyo kiza gikunda kwibasira Kirehe kuko ari akarere gafite imisozi migufi.

Abakomeretse ngo ni abo mu mirenge ya Nyarubuye na Nyamugari

Muzungu avuga ko bari basanzwe baragiriye inama abaturage zo kuzirika ibisenge by’inzu zabo kugira ngo zitazajya zasakamburwa n’umuyaga mu buryo bworoshye.

Ati: “Twari tumaze igihe tubasaba kuzirika ibisenge ariko wari umuyaga ukomeye. Turakomeza ubukangurambaga muri uru rwego kugira ngo abaturage bakomeze guhangana n’imiyaga ikomeye ukunda kwibasira akarere kacu.”

Uko ibyangiritse byabaruwe biteye:

-Umurenge wa Gahara hasenyutse inzu 16

-Umurenge wa Musaza hasenyutse inzu 13Umurenge wa Kirehe hasenyutse amazu 31,umuntu umwe agwirwa n’igikuta cy’uruganda ruri kubakwa mu kagari ka  Nyabigega

Umurenge wa Kigina hasenyutse inzu 68 n’urusengero  ndetse n’imyaka irimo urutoki, ibishyimbo n’umuceri

Umurenge wa Kigarama hasenyutse inzu eshanu

Umurenge wa Nyarubuye hasenyutse inzu 42  n’icyumba cy’ishuri cya GS Nyamateke.

Muri uyu murenge ngo abantu babiri bagwiriwe n’inzu bajyanywe ku kigo nderabuzima baravurwa barataha.

Umurenge wa Gatore hasenyutse inzu 51, ibikoni 4, urusengero rumwe n’imyaka irimo urutoki ruri kuri hegitari  117 , ibigori biri kuri hegitari 16 n’umuceri uri kuri hegitari 3.5

Umurenge wa Nyamugari hasenyutse inzu ebyiri n’igikoni kimwe

Kugeza ubu ngo imyaka yose yangiritse ni urutoki ruri kuri hegitari 114, ibigori biri kuri hegitari 43 imyumbati iri kuri hegitari 23, n’umuceri uri kuri hegeitari 3.5

Ibisenge byinshi byasakambutse
Urutoki naryo rwangiritse
Mayor Muzungu avuga ko wari umuyaga ukomeye
Abaturage ngo baraye nabi kubera ibisenge by’inzu zabo byasenyutse
Abaturage bakeneye ubufasha kugira ngo badakomeza kurara ahantu badasakaye
Hegitari nyinshi z’imyaka zangiritse
Ngo ubukangurambaga bwo kuzirika cyane ibisenge buzakomeza

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Natural Desasters (IBIZA) zisigaye zikomeye kurusha mu myaka ishize kubera ko abantu bangije ikirere (air pollution).Ibi byabyaye Climate Change.Niyo ituma isi imerewe nabi:Inkangu zokomeye kurusha kera,Ubushyuhe bukabije,Imiriro iteye ubwoba (Wild Fires),Imihaya iteye ubwoba itarabagaho (Hurricanes&Typhoons),etc…Kubera ko abantu banga guhagarika Air Pollution,ibi byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Nubwo benshi batabizi cyangwa banga kubyemera,Imana ubwayo yashyizeho umunsi w’imperuka.Hazarokoka gusa abantu bayumvira.

    • Tubwire igihe cyabayeho isi idahura na natural weather/climatic events of extreme intensity and destruction ? Kuki wihisha inyuma y’ikiza kugirango utambutse iyo myanda yawe ikuzuye mu mutwe!?

      Muri macye, IKIZA cya mbere gikomeye ni wowe, urebye ibintu wandika mu binyamakuru hafi ya byose uri a Natural Disaster, a Public Hazard like an invesive weed !

      • Yewe NKUNDA we,sigaho gutuka KARAKE.Niba ukurikira amakuru,uzi neza ko n’abahanga (scientists) bemeza ko niba nta gikozwe ngo ibihugu bigabanye imyuka byohereza mu kirerer (air pollution),nta kabuza bizarimbura isi.Niba wibuka neza,hari inama yabereye I Paris igamije kugabanya imyuka bohereza mu kirere.Iyo myuka niyo ituma Natural Disasters ziyongera kurusha kera.Abandi twese turabyemera keretse wowe cyangwa abameze nkawe b’intagondwa.

  • Cataclysmes naturels zahozeho zizahoraho igihe cyose. Kuzirinda birashoboka, ariko hari n’ibiza birenza imbaraga n’ubushobozi bwo kwirinda no kwikingira by’abantu. Aho niho yagutsindira akubwira ko Imana yonyine ariyo yo kwiringira.Niba abibona atyo ntekereza ko nta cyaha yashinjwa kuko mu burenganzira umuntu afite harimo no kugira icyo yemera kimuha amahoro. Simbona impamvu rero umwibasiye ako kageni. Kuba utabibona kimwe nawe ni ubutenganzira bwawe. Nanjye simbyumva kimwe namwe mwembi ariko nemera ko ari uburenganzira bwa buri wese kuvuga uko abona ibintu.

    • Ibyo uvuze harimo ukuri, ariko nanjye simbyumva kimwe namwe mwese uko muri 3 mwanditse hano. Gusa najye icyo ntakunda ni umuntu ufata ibyo yemera (cyane cyane ibijyannye n’iyobokamana) akirirwa abisiga ahantu hantu hose ku mbuga na groupes za whatsappp ukaba wagirango ni umwana w’ikigoryi warwaye diarrhee akinera maze akagenda yanduza aho anyuze hose (logorhee psychologique). Ibyo wemera ni ibyawe gusa, si ngombwa ko bihinduka indirimbo ibwirwa bahisi n’abagenzi buri kanya ndeste ugasanga uranabishyira ku nkuru zidafite aho zihuriye n’iyobokamana ryawe wemera, uhindurany aamzina nkuruvu. Wagombye kwibuka ko hari abandi benshi batemera iyo mana yawe n’imperuka yayo cg bayemera ukundi. Bene aba birirwa bandika iby’imana akenshi baba bafite psychological trauma, bamwe bakuye mu byabaye ku Rwanda byo kwica imbaga y’abantu….akibwira ko guhora mu nsengero, aririmba bibiliya, imperuka, umuriro, yandika kuri za whatsapp…ubwo ari icyiru arimo gutanga ko azababarirwa amaraso y’abantu yamennye. Wapi !

  • Kabisa Kagame akwiye kwisubiraho! Nkaha yagombye kuhagaragara agahumiriza abaturage! Nukumubona buri gihe nabazungu bifotozanya!

Comments are closed.

en_USEnglish