Digiqole ad

Gisagara: Abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye bari ku kigero cya 37.5%

 Gisagara: Abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye bari ku kigero cya 37.5%

*Ku bana batanu, babiri baragwingiye

*3% gusa y’ ingengo y’imari yose y’akarere niyo ashyirwa mu kuzamurire imirire myiza

*17% by’abaturage nibo barya kabiri ku munsi abandi bakarya rimwe cyangwa ntibabibone

Ibi byemezwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere ka Gisagara. Muri aka karere kandi ngo basanze abana barya nabi bikabije ari 143.

Abafite kwita ku mibereho myiza n’ubuzima bo muri Gisagara bahuye basuzuma uko bahangana no kugwingira mu bana

Iki kibazo cyatumye inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubuzima nk’ibitaro bikorera muri  Gisagara, Kaminuza Gatorika y’u Rwanda(CUR), Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya imirire mibi mu Rwanda, Sun Alliance, n’abakozi b’Akarere, bahura basuzuma impamvu z’iki kibazo n’icyakorwa ngo gishire.

Zimwe mu mpamvu babonye zigituma abana barya nabi ngo ni ubukene. Ikindi ngo n’abafite ibiribwa bikunguhaye ku ntungamubiri ntibazi kubitegurira abana.

Ikindi ngo kibitera n’ukubyara abana benshi bigatuma kubitaho mu mirire no mu bindi bigora bamwe mu babyeyi.

Alphonsine Uwanyirigira uri mu bakoze buriya bushakashatsi yagize ati: “Rwose mu cyaro hari abafite ubukene bukabije usanga umubyeyi atwite ntabashe kubona ibyo arya, cyangwa ugasanga abandi batazi no gutegura amafunguro.”

Gasengayire Clemence, umuyobozi w’Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko  icyagaragaraye ari uko zimwe mu ngamba zari zarafashwe mbere zitari ziboneye ubu biyemeje gushyiraho izindi zizakemura ikibazo mu gihe kitarambiranye.

Gasengayire ati “Ubusanzwe mu kurwanya imirire mibi twibandaga cyane kubamaze kugaragaza ingaruka zayo ariko twasanze atari byo ahubwo  tugomba guhera ku bagore batwite. Bizadufasha gukurikirana umwana akiri mu nda. Ku ikubitiro tugiye gutangiza gahunda y’igikoni cy’umudugudu kizajya gihuriza hamwe abagore batwite bagateka indyo ibubaka bo n’abana batwite.”

Muhamyankaka Venuste uyobora Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya imirire mibi mu Rwanda, Sun Alliance, avuga ko mu ngamba zikwiye gufatwa harimo no kongera ingengo y’imari y’uturere ishyirwa mu kurwanya imirire mibi,kuko bigaragara ko amafaranga ashyirwa mu kurwanya imirire mibi ari make cyane.

Muhamyankaka avuga ko bifuza ko uturere twajya twita cyane kuri iki kibazo kuko basanga abana bagwingira ari benshi.

Ati: “Muri Gisagara ibipimo bigaragaza ko mu bana batanu, haba harimo babiri bagwingiye, mu gihe amafaranga ashyirwa mu  kwita ku bana bagwingiye ari 3% gusa y’ ingengo y’imari yose y’akarere.”

Ubushakashatsi bwerekana ko mu Karere ka Gisagara abaturage 17% ari bo babasha kurya kabiri ku munsi abandi bakarya rimwe cyangwa ntibabibone.

Mu  ubukangurambaga bwatangiye muri aka karere ku kurwanya imirire mibi buzamara ukwezi, bwatangiye tariki ya 24 Ukuboza 2018.

Clemence Gasengayire avuga ko bagiye gutangiza gahunda y'igikoni cy'ababyeyi batwite mu mudugudu
Clemence Gasengayire avuga ko bagiye gutangiza gahunda y’igikoni cy’ababyeyi batwite mu mudugudu
Venuste Muhamyankaka avuga ko ingengo y’imari yo kongera imirire myiza ku baturage ikwiye kongerwamo amafaranga

UM– USEKE.RW/Gisagara

0 Comment

  • vice mayor azi gutekinika gusa ntawakuizera imibareye kuko azineza ibyumukecuru baribaranze kuishyura ingurane kandi inzuyenda kumuguiraho akavugako atarabizi anahazi.

  • Bivuze ko 83% y’abaturage ba Gisagara barya rimwe ku munsi cyangwa se bakabibura burundu???
    What a pity.
    Burya u Rwanda rurakennye birenze uko abayobozi bakuru b’igihugu( bake muri bo nabwo)babizi.

  • Kubera ko ibyo abayobozi bacu bemera ku bijyanye n’imibereho mibi y’abaturage biba buri gihe biri munsi y’ukuri, buri wese niyivaniremo ukuri kwe. Twibutse ko umwana atagwingira mu gihagararo gusa. N’ubwonko buragwingira, akaba adashobora kwiga ngo agire aho agera, azagire icyo yimarira gifatika mu buzima. Mu myaka nka 20, nibura 60% by’abanyarwanda bazaba ari abantu bameze gutyo (badafite icyo bashobora kwimarira, badashobora gushyira ubwenge ku gihe, kandi bakiri bato). Igihugu cyagushije ishyano. Ko mu minsi ishize twavugaga ko na systeme ishobora kugwingira tutarebye neza, aho iki si ikimenyetso simusiga ko ibyo dutinya byarangije kuba reality? Igihugu kidatabara abana cyo kizatabarwa na nde ejo cyangwa ejo bundi? N’indobabure z’abifite barimo n’abajya kwiga iyo i Bwotamasimbi ntibagaruke? Nako ndanjwa! Ni gute abayobozi batabara abana bagwingira, mu gihe n’imisoro y’udusambu twasarurwagamo ibidahagije imisoro yatwo iriho itumbagizwa? Icyo twitaga nyamuryabana tukibakangisha, aho ntitwazibeshya tugashiduka ari cyo kiturereye ibibondo.

  • Amikoro yagombye kugoboka bariya bana, ashirira mu kugura imodoka z’imizindaro z’abayobozi, no kubahemba imishahara ibyibushye. Udatabawe n’uwagombye kumurengera aba agomba kwihanagura. Muri iki gihe, uwambuwe n’uwo azi usibye no guta ingata, aba agomba kuyabangira ingata, ngo umwambuye atamara kwijuta yarengwa akagaruka gusibanganya ibimenyetso.

  • Hakwiye gukorwa byihutirwa inama mu rwego rw’igihugu yo kwigira hamwe uko twarushaho guhisha iki kibazo, kuko cyanduza isura nziza iguhugu cyacu gifite mu ruhando rw’amahanga. Ubundi se ko dufite ibiribwa bihagije, ubukungu bukaba bwiyongeraho 7% buri mwaka, dufite amazi meza ku kigero cya 80%, ikibura ni iki ko ikibazo nyamukuru ari MAYINDISETI y’abaturage idahinduka? Dushyire ingufu mu kuyihindura nta kindi.

  • Ariko buriya igihe abenshi mu banyarwanda bazaba ari abagwingiye, kubayobora umuntu abagenza uko ashaka, nta critical thinking bagira, ntawuvuguruza ibyo abwiwe cyangwa ategetswe, nta economic power bafite, sibwo bizarushaho koroha?

  • Kimwe mu bimenyetso byerekana ukuntu igwingira ryugarije abanyafrika muri rusange, n’abanyarwanda by’umwihariko, ni ukuntu abenshi mu bugarijwe n’inzara zihozaho n’ubukene bw’akarande bagenda baba ba nyangufi. Mu myaka 50 ishize, igihagararo cy’abanyafrika bo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyagabanutseho santimetero 15 muri rusange, mu gihe abashinwa biyongereho cm 18, abayapani bakiyongeraho cm 22 y’impuzandengo. Mu myaka ya za 1860, igihagararo cy’abafaransa cyari impuzandengo ya cm 65. None ubu ni 75. Ngayo nguko. Ntihakagire iguhugu kibeshya ko gifite ibiribwa bihagije kandi abenshi mu baturage babo bagenda baba bagufi cyane. Kurya neza bijyana no kuzamura igihagararo. Ntibitangaje kuba abanyaburayi banywa amata menshi kurusha abandi ari nabo barebare kurusha abandi. Harimo abaholandi n’abanya Irlande. Utekereza ko uburebure bw’aborozi bo muri Afrika buterwa na patrimoine genetique arasubijwe: aba Peuls, Masai, Hima, n’abandi ntarondoye, baba barebare cyane kubera kubona proteines zihagije. Nta kindi.

    • @MBERAKURORA: ibintu uvuze hano hari ibitumvikana: ngo aba Peuls, Masai,Hima, etc ni barebare kubera ko banywa amata? EVIDENCE wayivanye hehe? ubusa aba Peuls bose ni barebare? ubuse abaMasai bose ni barebare? ubu tuvuge ko nta ba Hima bagufi babaho? Icyo nakubwira nuko kugira uburebure biterwa na GENETICS(kamere yawe) cg ENVIRONMENT(nutrition,kurya neza). Nibyo ushobora kunywa amata ukaba muremure ARIKO hari n’igihe wayanywa ntube we kubera genetics yawe. IKIBAZO cyo mu RWANDA rero ntugishakire muri nutrition gusa kuko hari n’abarya neza kandi bakazaba bagufi. GUSA indyo yuzuye NI NGOMBWA KU BANA BOSE nubwo bashobora kuyibona hakazavamo ababa bagufi. Nta muntu rero ugomba kwihandagaza ngo avuge ko abana babaye bagufi kubera nutrition gusa KUKO NTA BISHAKASHATSI BWAKOZWE. MU RWANDA. Twirinde amarangamutima mu bintu bijyanye na SIENCES. AHUBWO turebe muri abo bana niba koko bafite icyo bita ” NUTRITION DEFICIENCIES”

  • Sinemerenya nawe uvuga ko kukwingira ari mindset! mu Rwanda hari ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage :ubwiyongere bwatumye ubutaka buhingwaho buba buto; then bigira ingaruka mbi ku musaruro twabonaga muri mwaka nka 15 ishije… Maybe reka tuvuge ko umusaruro wiyongereye in quantity: ariko se umusaruro wacu wiyongereye as same level ya population? Hari impamvu nyinshi zitera Bino bibazo by’imirire mibi nubyo byose bidaturuka kuri leta” ariko hari ibyo nenga leta yacu :

    Uburyo leta irimo kwa allocating resources: investments decision, ubona leta yacu ishishikajwe no kugaragaza isura nziza mu banyamahanga. Kandi kugaragaza isura nziza mu banyamahanga bidutwara amafaranga menshi( convection centre, Rwandair, airports bugesera, kwimura abaturage baba aho twita mu tuzaganire!, gusenya amazu ngo atajyane nishusho y’umugi wa kigali, one laptop per child, positivo,visit Rwanda …

    Iyi mishinga mvuze aha ni mwiza pee ariko economic level yacu ntago itwemerera twagera gukora ino mishinga! Niba kuko turi abakene leta yari ikwiye gushyira imbaraga nyinshi mu mishinga izamura abaturage mu buryo buri direct… Direct investment in its citizen (abanyarwanda benshi bakeneye guhaza their basic needs :kurya, kuryama no kwivuza.
    Ngewe iyo ngiye mu cyaro nibaza aho u Rwanda ruri kujya peee! Kereka wenda ibyaro bimwe byarasigaye inyuma

  • Ku kibazo ki igwingira njye nkibonamo ibice 2 hari kugwingira bitewe nu ubukene byo kubura ibyo urya aribyo twakwita amapfa
    Hakaba kugwingira kubera ko ni ibiryo ufite utazi kubitunganya , guteka
    Mu byukuri mu Rwanda hakwiye gusubiraho
    Hamwe kera twigishirizaga ababyeyi baje bose kwa muganga
    Baba abatwite or badatwite, mbese abafite kuva ku mwana wa 0-8 kuko nibo bugarijwe
    Byafashaga ababyeyi
    Tukabigisha indyo nuko zitegurwa
    Wabonaga byitabirirwa
    Kuko no kwipimisha ndumva byari Ubuntu
    Kubera ibintu byabaye fr abantu batinya kwegera ibigo nderabuzima
    Abo bayobozi bu ubuzima batoye nabo ugasanga nta bumenyi bafite
    Ikindi nakomeje gushishikariza minisante
    Ku kibazo ki igwingira
    Ko dufite abahomeri benshi
    Bakoze ubuvugizi maze abo ba nurse, na abize nutrition ko bize ibyu buzima
    Bakabaha ikiraka cyo kwita ku mibereho
    Yabo bana
    Niyo bakora volontaria ariko abana bu Urwanda ntibicwe ni igwingira
    Kuko njyewe sinemeranya na abavuga inzara
    Nziko ikibazo ari uko ababyeyi batwita ntibamenye ibyo kurya byu umugore utwite
    Ba byara ntibamenye ibiryo byu umwana wu uruhinja kugeza ageze igihe cyo kurya
    Kuko nta wumukurikirana
    Yabonye ngo abimubwire
    Mu Rwanda hera
    Karoti, ibishimbo, amasaka, ibijumba, ibisusa
    Amapapayi na avoca
    Ibindi si ndondoye
    Abo babyeyi banafashwa na komini
    Na abagiraneza tugateranya
    Ariko icyo kibazo kigahagarara
    Ariko nabwo nta nyigisho bafite ntago igwingira ryahagarara kuko ikibazo nu ubumenyi
    Si inzara rwose na abavukaga nyuma yi intambara ariho Urwanda rwari rukennye
    Na ababyeyi barazahajwe ni intambara
    Baratwitaga bakabyara ntibabyare ingwingire or ngo bazagwingize abana ntibyabagaho
    Rwose icyo kintu center de sante zarabyitwararikaga
    Ubwo tukaba tumushyize kuri list na wa mu sociale nu umu nurse bamuhozagaho ijisho kugeza tubonye ko agiye mu murongo
    Wubuzima
    Benshi baratondaga buri gitondo ariko ndabamenyeshako nurse ba kera bagiraga igishyika pe
    Nti twatumaga abana bagera aho bagwingira
    Kuko iki ni ikibazo gikomeye
    Gute nurse wagukurikiye utwite, ubyara, ujya kuri vaccin atabibona ngo agushyire muri program ya abagiye kugwa muri rouge (risque)
    Noneho bite ku mwana na nyina vuba na bwangu?
    Ibi byi igwingira rwose birwanywa muri center de sante not muri ka kagoroba
    Hariya nta mu nurse uhaba nta dr uhaba nabo ba kagoroba ku umubyeyi nasanze ari abantu bi inyangamugayo bitanga
    Ariko nta bumenyi bafite ku byerekeye igwingira rya abana
    Twese hamwe muze turengere abana bacu
    Hehe ni igwingiza 2019

    • Hahaha, Pontus we, icyo gishyika uvuga mwagiraga cyajyanye n’indege. Maman ntabwo yari yarize, ntiyari azi gusoma cg kwandika…ariko yari azi kudutekera:
      1. Mu rugo hahoraga ibishyimbo cg amashaza, iyo bahinga amasaka bashyiagamo amahunge y’ibijumba
      2. Papa ntiyasinziraga iyo yabaga azi ko adafite igipimo cy’imyumbati, yahondukaga nkumurwayi iyo yabaga ataratera immyumbati (yubugali)
      3. Mama nawe iyo yabaga dafite igipimo cyubunyobwa wabonaga ahangayitse.
      4. Nyuma y’umuhango wo guturutsa, twese abana 5 baduhaga inzuzi tugatera hepfo no haruguru y’urugo, maman yakndaka guteka ibisusa ku bishyimbo n’ubututu mu isupu y’ubunyobwa
      5. Papa yagira atya nibura nka 1 mu kwezi akatugurira 1 kg yinyama, ku ga centre twari twegereye babaga ihene, mama we yarisuraga kuko ntarya ihene. Yaregrezaga kuri Noheli
      6. Abana ubwacu twamenyaga ibijyanye na avocat n’amapapayi twabikuraga hepfo y’urugo…amaronji twajyaga kuyasaba cg tukayiba ubwacu tugiye ku ishule tukagenda tuyarya umuhand wose
      7. Papa nibura rimwe mu kwezi cg mu mezi 2 yarengaga, waba ari umunsi mukuru kuko twaraya imineke, tukanywa umutobe, imbetezi, tukarya n’ubuki iyo bwabaga buhari
      8. Inkoko 6 zabaga mu rugo iyo zateraga amagi twagendaga tuyarya uko zitera, ugasanga tumaze nk’amezi 3 turya amagi, ahri n;igihe twigeze korora imbata ariko zo ntizakunze kororoka
      9. Nta na rimwe mama nigeze mbona ateka ibiryo bitagira ubunyobwa cg idodo, ikibazo cyabaga amavuta n’inyanya nibyo bitabonekaga
      10. Amata nayo ntiyakunze kuboneka, twayaherutse sogkuru (ubyara data) ataritaba imana kuko yajyanye n’inka ze, uwayanywaga ni uwabaga agiye kwa nyogokuru (ubyara mama) muri vacances

      Sasa mujye mureka kubeshya, iki gihugu twakivukiyemo, ba data, ba sogokuru, ba sogokuruza bakivukiyemo, tukizi kubarusha. Ikibazo gihari ni ubukene, buterwa n’ibintu 3. Icyambere ni ubwiyongere bw’abaturage, icya 2 ni policies za Leta zitajyanye nibyifuzo (aspirations) bya societe nyarwanda, icya 3 ni ihindagurika ryibihe n’ubutaka bwagundutse. Ibi bibazo byos eumuti wabyo ufitwe n’abategetsi.

  • Ryumugabe, nanjye ntyo. Ku munyarwanda uwo ari we wese, indyo itagira uburisho ni amaburakindi. Kandi ubwo burisho buba bugizwe n’ibinyamisogwe, imboga n’akaboga. Kandi ntawudaha umwana we amata ayafite. Amagi yenda yo benshi baragurisha. Ariko ntawugurisha amata ntacyo asigiye abana. Iyo science idasanzwe yo gutegura indyo yuzuye bajye bayibeshya abandi batari abanyarwanda. Ntushobora kurwara bwaki urya ikinyabijumba n’ibishyimbo cyangwa amajeri (amashaza) gusa. Nkanswe uwongeyeho imboga n’imineke na avoka cyangwa amapera. Mushakire ikibazo aho kiri. Twibazeho noneho ukuntu abaturiye ibiyaga bababuza kubirobamo ngo kuko batari muri koperative zabyeguriwe, barwaza bwaki ngo ije ite? Ntawushobora kurwara bwaki arya ifi.

Comments are closed.

en_USEnglish