2019: Fireworks n’i Bumbogo bwa Nkuzuzu
‘Fire works’ zamaze iminota hafi 15 kuri Kigali Convention Centre, niko ibi bishashi bituritswa mu gihe cy’ibyishimo byanazamukaga kandi ku misozi ya Kigali, Rebero na Bumbogo, byatumaga benshi babireba biyamirira.
Ni 2019, umwaka abazima bizeyemo ibyiza, abakene bizeyemo amaronko, abarwayi bizeye mo gukira, abakize bizeyemo kongera. Ni umwaka mushya.
2018 wabaye umwaka wabayemo byinshi, Perezida wa Republika mu ijambo risoza umwaka yavuze ko wabaye umwaka w’uburumbuke muri rusange.
Umwaka mushya ab’i Kigali bawutangiye abari maso bitegereza ibi bishashi bitutswa mu byishimo hejuru y’aha hirengeye.
Nibwo bwa mbere ‘Fire works’ ziturikijwe ahantu hane (4) icya rimwe mu Rwanda.
Fireworks zaturikijwe mu yindi migi myinshi ku isi bishimira uyu mwaka mushya. Buri gihugu gituritsa izihambaye bitewe n’ubushobozi bwacyo.
Fireworks zatangiye guturitswa ahagana mu inyejana cya cyenda mu Bushinwa zigamije gutera ubwoba imyuka mibi. Nyuma gato zinahindurwa izo mu gihe cy’ibyishimo no gosoza umwaka ndetse n’ibyo bizihiza cyane bita Iserukiramuco ry’Ukwezi.
Ubushinwa kugeza ubu nicyo gihugu gikora Fireworks nyinshi zoherezwa mu mahanga.
Fireworks z’amabara menshi nk’izi tubona zavumbuwe mu myaka ya 1830, naho izi baturitsa ziraswa mu kirere hejuru zavumbuwe mu kinyejana gishize.
Fireworks zikoreshwa mu bwitonzi kuko zishobora guturika mbere zigatera akaga, biranamenyeshw akandi kugira ngo bidakanga rubanda kuko ziturika nk’amasasu.
Amabara yo muri Fireworks atangwa n’inyenyeri zitanga urumuri rwinshi iyo zitwitswe, izi nyenyeri ziba zikoze mu bintu bitanu;
Lisansi ituma zigurumana, Oxidizer itanga umwuka wa Oxygen utuma lisansi ishya, amabara, umushumi ubihambiriye ndetse na chlorine itsindagira amabara.
Kugirango haboneke amabara menshi havangwa ibinyabutabire binyuranye nka; Lithium, Calcium, Sodium, Barium, Potassium, Copper, ubutare(iron), Aluminium, Magnesium ndetse n’amakara.
Fireworks zirahenda cyane kuko kandi ziba zirimo uruvange rw’ibinyabutabire nka Carbon, Sodium, Phosphate, Radium, Sulfur, titanium na Zinc.
Photos©ImageRwanda&Umuseke
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ibi umuturage inzara isya Amara abyita umurengwe.
Bamwe ubwenge bwabo bwibera mugifu
Nta muturage ufite inzara nawe ntugakabye. 2018 umwaka wagenze neza ubukungu burazamuka nk’uko bitangazwa n’abashakashatsi/NISR iby’inzara isya amara rero sinzi ubushakashatsi wakoze ngo ubivumbure. Ese ko nta nkuru nigeze mbona wabutangaje. U Rwanda ruratengamaye vana amaganya aho cyakora niba ushonje vuga tukugaburire ariko ureke kubuza twe tuguwe neza kwishima no kurasa umwaka. Gusa uwambwira amafaranga biriya bishashi byatwaye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubituritsa.
Marume wange yabimbwiye muntangiriro za 1996 ngirango singe abwiye!!!!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.