Digiqole ad

Meddy werekanye umukunzi we, abakobwa bongeye kumugaragariza urukundo

 Meddy werekanye umukunzi we, abakobwa bongeye kumugaragariza urukundo

Umuhanzi Nyarwanda uba muri USA, Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yongeye kuririmbira abanyarwanda mu gitaramo gitangiza 2019 yanerekaniyemo umukunzi we w’Umunya-Ethiopia, abanyarwandakazi bongera kumugaragariza ko bakimufite ku mutima kubera indirimbo ze ziganjemo iz’urukundo.

Meddy kuri stage

Uyu muhanzi wanataramiye abaturarwanda mu ntangiro z’umwaka wa 2018, yongeye kwinjiza abanyarwanda mu mwaka mushya mu gitaramo yahuriyemo n’abandi bahanzi Nyarwanda bakunzwe nka Buravan, Bruce Melody na Social Mula.

Ku isaha ya kumi z’umugoroba abantu bari batangiye kuza mu gitaramo bakakirwa n’umuziki uvangavanze bya kinyamwuga n’aba DJs bakomeye i Kigali.

Mu bahanzi bari bamamajwe ko bazaririmba muri iki gitaramo, Social Mula ni we wabanje kuririmba ku isaha ya saa moya.

Uyu muhanzi ugezweho muri iyi minsi cyane ku ndirimbo ye ikunzwe yise ‘Ma Vie’, yishimiwe n’abafana be nubwo yaririmbye bataraba benshi mu gitaramo.

Bruce Melody unafite igikombe cya PGGSS yongeye kwerekana ubuhanga mu kuririmba, ashimisha abari bitabiriye iki gitaramo.

Umuraperi Riderman wakoreye mu ngata Bruce Melody, yaje amusanga ku rubyiniro babanza kuririmbana indirimbo bakoranye.

Riderman umwe mu baraperi batangwaho urugero rwiza mu myitwarire na we yerekanye ko akunzwe.

Buravan ubu ufatwa nk’umwami w’indirimbo zishimisha abakobwa, yinjiye ku rubyiniro ibintu bisa nk’ibindutse kubera ubuhanga yinjiranye

Uyu musore uheruka kumurika Album ye ya mbere akanahabwa igihembo mpuzamahanga mu Bufaransa, yinjije abari aha muri 2019 mu muhogo uzira amakaraza agira ati ‘Si Belle’, ’Garagaza’…

Abakora umwuga wo kuvangavanga imiziki bazwi nk’aba DJs barimo Marnaud na Phil Peter, na bo basusurukije abakunzi ba muzika bishyira kera.

DJ Marnaud usigaye na we ashyira hanze indirimbo yafatanyijemo n’abandi bahanzi, yanyuzagamo akanacuranga indirimbo zo ha mbere zagiye zikundwa cyane.

Meddy wari utegerezanyijwe amatsiko adasanzwe, yazamutse kuri Stage, abantu bahita berekana ko umwaka mushya bawukandagiyemo koko.

Uyu muhanzi wakiranywe amajwi y’urufaya, yahereye ku ndirimbo zo muri 2009 agitangira kwamamara nka ‘Inkoramutima’, ‘Akaramata’ n’ izindi.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe bidashidikanywaho mu Rwanda yaririmbye igihe kigera ku isaha imwe n’iminota 30 akanyuzamo akikorera mu mirya ya Guitar ubundi agahamagaza abantu kuri Stage akagira icyo abavugaho.

Meddy umaze iminsi ari mu buryohe bw’urukundo n’Umunya-Ethiopia, yageze ku ndirimo Ntawamusimbura asaba uyu mukobwa kuzamuka ku rubyiniro [Amashusho y’iyi ndirimo agaragaramo n’uyu mukobwa nk’umukinnyi w’ibanze].

Akigera ku rubyiniro, Meddy yahise avugira mu ndangururamajwi ati “Mwamubonye”, abandi na bo akaruru k’ibyishimo barakazamura.

Meddy wanerekanye umusore basa nk’intobo, yatunguwe n’umuhanzi Uncle Austin waje baririmbana ndirimbo bakoranye yitwa ‘Everything’.

Abakobwa bati “turacyagukunda”
Bamugaragarije ko agikora ku mitima yabo

Photos/Inyarwanda

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko ageze I Kanombe,Meddy bamubajije igihe azakorera ubukwe n’uyu mukobwa babana,avuga ko kumurongora bitarimo,ko ari ukwibanira gusa.Mu byukuri,bene ibi nta rukundo rurimo.Ni ukwishimisha gusa kubera ko ejo azamuta agafata undi.Niko aba Stars bamera.Murebere kuli ba Diamond na Ronaldo bahora bahinduranya abagore.Ikirenze ibyo,nuko bibabaza Imana itubuza kuryamana n’umuntu tudaciye mu mategeko.Ahantu henshi muli bible,Imana ivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’Imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo yenda kuza.Nukugira ibitekerezo bigufi,usuzugura Imana yakuremye.

Comments are closed.

en_USEnglish