Digiqole ad

Muhanga: 4 bari bafungiye ‘kwambura’ SACCO barekuwe

 Muhanga: 4 bari bafungiye ‘kwambura’ SACCO barekuwe

Abagabo bane bari bafunze bakurikiranyweho kwambura imirenge SACCO bamwe bishyuye umwenda bari bafite abandi bavuga igihe ntarengwa bazishyurira maze bararekurwa. Aba bakozi b’Akarere ka Muhanga ubunani bwasanze bafunze kuko bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Abafashwe bari bamaze imyaka irenga ibiri baranze kwishyura SACCO zabagurije
Abafashwe bari bamaze imyaka irenga ibiri baranze kwishyura SACCO zabagurije

Mu nama y’Umushyikirano iheruka ikibazo cy’abakozi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafata amafaranga ya za SACCO ntibayishyure cyagarutsweho cyane, hanzurwa ko kigiye gushyirwamo imbaraga.

Aba bagabo b’i Muhanga bari bafungiwe muri Transit Center iri mu murenge wa Muhanga bisabwe n’Akarere nk’uko amakuru atugeraho abyemeza. Ngo bari bamaze igihe kirenga imyaka ibiri baranze kwishyura umwenda wa SACCO.

Abari bafunzwe ni: Lambert Gafaranga umukozi ku rwego rw’Umurenge wa Shyogwe  ushinzwe za Koperative, Bihoyiki Jean Baptiste ukorera urwego rwa DASSO mu Karere, Musabyimana Theogene umurezi  mu ishuri rya TTC  Muhanga na Nteziryayo Ephraim wigisha mu ishuri ribanza rya Nyabisindu.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko bamwe muri bo bishyuye umwenda abandi bagatanga igihe ntarengwa cyo kuwishyura maze bakarekurwa.

Ejo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe yabwiye Umuseke ko  nyuma yo kumva ko umukozi wabo Gafaranga yafunzwe kubera kutishyura SACCO bishyize hamwe baramwishyurira.

Elisée MUHIZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko hariho amakuru aba asekeje koko…None se nubwo kwambura Sacco cyangwa Bank atari byiza, ubwo koko nicyo cyatuma bafungwa?? Bibaye aribyo byaba ari uguhonyora amategeko “nkana”… Kwambura Bank ni ukutubahiriza amasezerano, ntabwo ari icyaha gihanirwa n’ amategeko…

    • Hari umuntu wigeze guca umugani kera ngo abirabura twemezwa n’imig…. nka moto! Ibaze nubwo bitemewe gufungwa kubera kwambura Sacco, ariko iyo bikozwe bituma hari abishyura! Biratangaje!!!
      Ikigaragara nuko abantu ntabwo batinya inkiko pe! Umuntu ashobora kuburanaaaaaa imyaka n’imyaka kandi abizi ko atari mu kuri; niyo mpamvu akanyafu kagira umumaro da!

  • Muraho bakunzi b’umuseke? Uyu muyobozi w’Aka Karere arananiwe pe.!!! Ese ubu nta bundi buryo yari kwishyuza aba bakozi atabashyize muri Transit? Komisiyo y’abakozi ba leta igire icyo ibivugaho, Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu, Inteka ishinga Amategeko ivugurure itegeko rigenga transit center, Minaloc yihanize uriya muyobozi.
    Rwose turasabye ibi bintu ni ukwangisha Abakozi n’ubuyobozi Leta yacu igendera ku mategeko. MINIJUST ejo Human Right ni vuga Minister ati barabeshya.
    Mufashe abanyarwanda ibi bintu bisobanuke kandi tuzamenye imyanzuro yafatiwe aba bayobozi ba MUHANGA bahora bafunga bafungura abakozi
    plse birakabije cyane

  • Ariko ubundi ko beguza abandi uyu we mwazamweguje ko akabije gukora amafuti MUHANGA genda waragowe koko kuyoborwa na BEA,KAYIRANGA,GONZAGUE,PRISCA
    Minaloc nifate umwanzuro naho ubundi karahirimye

  • Mumenye ifatwa ry’ibyemezo mu Karere, ibyemezo bifatwa na Komite Nyobozi, Gonzague na Prisca birahurira he? Iryo ni itiku kandi ntiryubaka.

  • Ubu koko abantu bazahora bayobozwa igitugu n’ubujiji kugeza ryari? Ubu umuntu ntagitanga igitekerezo ngo ejo atabura uko yirihirira amashuri, cyakoza iyo bagupfuye agasoni bareba uko bagusunikira hiirya biakanaguha amahoro ukazajya ubonana nabo munama zabakozi zisanzwe. Rwose pe sinanze ko abambuye batagomba kwishyura, nibishyure rwose kuko nabandi baba bakeneye kugurizwa, ariko hubahirizwe amasezerano , nkubu umunyamakuru bamubeshye ko bose bamaze imyaka ibiri bafashe inguzanyo siko nimunakurira muzasanga hari nuwayatse hakaba hashize amezi atagezekuri abiri ayifashe ayita afatwa arafungwa ngo yarambuye kdi mubyukuri siko bimeze , kubera kwerekana ko umuntu afite ingufu mukarere ayoboye ati Rena mbajugunye hariya kdi kubera niminsi mikuru ntawuzamenya aho bafungiwe. None se police yo yakoreshejwe mugufunga abantu yakurikije irihe tegeko rigenga transit center?bajyanyweyo nimodoka ya police ntamuntu utarabibonye. Abo bakozi bari bahungabanyije umutekano muri sosiyete koko, ntabyangombwa bari bafite koko, bari inzererezi se mumuhanda, bari munzu zirimo gutera urusaku se? Nibyo mayor niwe ushinzwe umutekano mukarere ke ntawe ubihakana arakomeye, none se nka Police ko ifite in,inshingano mukumugira inama yakoze iki?DPC ati nahatanzwe aba ahurudukanye imodoka nibibazo byinshi byitersbwoba tuzi neza ko RIB ihari ntabwo yabimenyeshejwe aba yumviye nyirabuja ngo Mayor ni mayor mupande gari tugende no muri transit ngo ba nkaho atagira station ye ya Police birababaje birababaje. Itegeko rya transit nibarivugurure bongeremo ko na RIB izajya ihafungira. Umuntu yavuga ngo igitugu igitugu mubuyobozi ngo yaciye inka amabere.

  • kutubahiriza amategeko nibibe icyaha gihanwa kuko abantu bitwaza ibyo baribyo bakabuza umudendezo abandi. Ese izo nguzanyo nta ngwate zatangiwe? Ibi nibicike kuko bihesha isura mbi igihugu cyacu cyiza.

  • ESE Mayor uwo arabona bizamugeza Ku iterambere gufunga gutyo gusa?Ntibashutse Dpc akihagera? Nano bahanwe hatagenda Dpc gusa
    Rwose nabo bahanwe kuko bashuka nizindi nzego babeshya gusa gusa
    Na Governor azabibabaze kwica amategeko nkana

  • MUHANGA RERO NIBA BAZATABARWA NA NDE!

    RUHANGO, NYAMAGABE, NYANZA, ABATURAGE, BARATATSE, BARATABAZA BARABUMVA, NONE AKA KARERE KO MBONA NTAWE UBUMVA BIMEZE BITE??? ESE INDAGU N”IMITSINDO BYA MAYOR BYARABAHURITSE !!!!! ARIKO UMUNTU YIGAMBA KO AZI GUTONESHA, GITIFU NTAGISANIMANA WAHOZE AYOBORA RONGI YAHAMWIMUYE AMASHYAMBA YA LETA YAHO YARAMAZEHO AMUGEMURIRA AMAFRANGA, ITONESHA RIRI AHA PEE! GITIFU WA SHYOGWE NI INKORAMUTIMA YE AMUGEMURIRA AMAFRANGA RWIHISHWA,

    ESE KO URUTONDE RW”ABAKOZI B”AKARERE KA MUHANGA BAFITE INGUZANYO MURI SA SACCOS ZIRI MU BUCYERERWE BARENGA 80, KUKI HAFASHWE 04 GUSA!!
    AKARENGANE KAZASHIRA MURI MUHANGA RYARI KOKO!!!

    ICYO TUZI CYO KGO ABAVUYE MURI TRANSIT CENTER BAREKURWE HARI INGUVU ZIKORESHEJWE ZITARI IZA MAYOR NA BAGENZI BE BAKORANA!!

    IZO NGUVU RERO TWIZEYE KO ZIZANAKORESHWA MU GUKURIKIRANA BARIYA BABIKOZE!!!

    Ariko amabwiriza ya transit Center ntajya asobanuka koko! Ni kururimi gusa aho usanga abayobozi bemerera ko ntawajyanwamo hadakurijwe amabwiriza!

  • ICYAKORA REKA TUREBE IBWIRIZA RYATURUTSE HEJURU KOKO KO NIBA TRANSIT CENTER ZIFUNGIRWAMO ABANYABYAHA RIB IKABA ARIHO IBASANGA NKA BARIYA BAMBUYE SACCO!!

    ARIKO ABA BAYOBOZI BAKORERA IGIHUGU BAKUNDA CG NI ABACANSHURO, IBI NI UKWANGISHA ABATURAGE LETA PE!

    MUREKE TUREBE KO N”UTUNDI TURERE TUBIKORA NKA KURIYA! MAYOR WA MUHANGA BITABA IBYO N”ABO BAFATANIJE BATARYOJEJWE IBYO BAKOZE TWAKWEMERA KO KOKO KWIGAMBA KWE KO IGIHUGU CYAMUVUNNYE ARIBYO!!! KO NGO ARI INKOTANYI CYANE RA!! KO NGO INGOMA YE ITANYEGANYEZWA CYANGWA NGO IHANGUKE UKUNDI NK”IMWE Y”ABAMEDI N”ABAPERESI MURI HOLY BIBLE KANDI ARIBESHYA NDETSE CYANE!

  • Mayor ararengana, umuswa n’ubapfunga ahubwo. Kuko atubahiriza icyo amategeko amusaba mbere y’uko afata cg agapfunga umuntu.

Comments are closed.

en_USEnglish