Digiqole ad

Haracyari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye – Kagame

 Haracyari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye – Kagame

Mu ijambo risoza umwaka wa 2018 Perezida Paul Kagame yavuze ko uyu mwaka ushize wageze neza muri rusange ariko ko hakiri ibibazo igihugu giterwa na bimwe mu bihugu bituranyi. Nta gihugu yatunze urutoki.

Perezida Kagame yifuriza umwaka mushya muhire abaje kuri Kigali Convention Center
Perezida Kagame yifuriza umwaka mushya muhire abaje kuri Kigali Convention Centre

Muri uyu mwaka habaye ibitero bibiri by’abitwaje intwaro byavuzwe cyane kuko byahitanye ubuzima bw’abaturage mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ababikoze bavaga mu ishyamba rya Nyungwe, bivugwa ko bavugaga ikirundi kandi ko bahunga berekeje i Burundi.

Mu ijambo rye Perezida Kagame uri gusoza manda nk’umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa yavuze ko u Rwanda rwatanze umusanzu warwo mu gusigasira ubumwe bwa Africa.

Yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gukura. Ikigega mpuzamahanga k’imari (IMF) kivuga ko muri uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,2%.

Perezida Kagame yavuze ko ubumwe, imiyoborere n’imibanire y’abanyarwanda, na byo biri gutera imbere.

Ati “Kubera ubumwe twubatse, igihugu cyacu kirakomeye kandi gifite umutekano uhamye, ni nako bizahora.”

Avug ako umubano n’abandi umeze neza. Ati “ ariko haracyair ibibazo duterwa na bimwe bihugu duturanye.

Hari abaturanyi bakomeje gufasha kuzanzamura umutwe imitwe nka FDLR, RNC n’abandi babangamiye ibikorwa byiza bisanzwe biranga aka karere.

Imyifatire ya kimwe muri ibi bihugu ntidutangaza, ibimenyetso dufite byerekana ko bafatanya ku mugaragaro n’ubwo babihakana.”

Yavuze ko iki kibazo umuti wacyo uri mu biganiro n’abandi hagamijwe kugarura umubano n’imikoranire.

Mu ijambo rye yavuze ko nubwo uyu mwaka wabaye uw’uburumbuke ariko hakiri abafite intege nke batishoboye bakeneye ubufasha.

Asoza ati “Mukomeze kunezerwa bitarenze urugero murinda ubuzima bwanyu n’ubwa bagenzi banyu.”

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • L’enfer, c’est toujours les autres! Biramutse ari yo logique y’ububanyi n’amahanga tugiye gukomeza, twitege ko 2019 izaba isa cyane na 2018 turangije, cyangwa iri hanyuma yayo. Nyamara kubana nabi n’abaturanyi ni agahinda pe! Biragaragara ko abayobozi bavuga amahoro no kuganira kandi bategura intambara. Birajya gusa n’ibyo twabonye Arusha muri za 1992-1994. Le meme truc peut-il marcher a tous les coups? C’est peu probable. Intambara mu Biyaga Bigari zirarambiranye. Kandi nk’uko abanyarwanda babivuga, urugiye cyera ruhinyuza intwari.

  • Abo badutera ibibazo,umwe yiyita umurokore.Ndetse afite Choir (Korali) ye mu nsengero n’ikipe y’umupira yitwa “Allelua”,bisobanura ngo Yehova ashimwe (Louez JAH/Praise to JAH).Nyamara agakora ibyo Yehova atubuza.Ntabwo Imana ikunda abantu bafite imitima ibiri (DOUBLE HEART).Umwe wa politike,undi wo kwerekana ko uri Umukristu.It is Hypocrisy.

  • Ikibazo ni ukuba aka wa mwana murizi udakurwa urutozi. Naho ibyo bihugu bishaka kuduteza za RNC na FDLR niko byahoze no muri 90 byaduteje RPF.

    Njye nshaka gukina neza nahamagara abo bashaka kudutera tukicarana tukaganira bataradutera, ubanza uriya uboshya yaseba!
    Kuganira no gushyikirana byakuraho urwicyekwe, maze ibibazo byacu tukabyicyemurira bakumirwa.

    • Nyine wowe Kambibi wabahamagara mugashyikirana, ariko ni wowe nyine , nawe urabyumva ayo mahirwe ntayo ubonye, ariko reka nkubaze nkubu master plan y interahamwe nizo za RNC zawe ushyigikiye ni iyihe mufite ! Rahira ko u Rwanda mutarugira nka Lbye cg Somalia, ntimuziranye, ntimwabanye, ntimufite intego zimwe n ibitekerezo bimwe, ngewe rero reka nkubwire sha nzirira duke ndyame kare ngaho cyaza amenyo ngo ugiye kurya Ruhaya! Umwaka mushya

  • U Rwanda ntiruhwema kwaka abasize bakoze jenoside muri 1994, ubu abashakishwa bararenga 600. Hakiyongeraho na bamwe mu bashinze RNC bahunze za 2016. Ariko twe tugahindukira, tugacumbikira abasize bateje akavuyo kamena imivu y’amaraso mu bihugu byabo nka ba Nkunda, abasirikare ba M23, ba Niyombare n’abatorotse amagereza nka Hussein Rajabu. Kuki twumva abandi badukorera ibyo twe tutabakorera, cyangwa ntibadukorere ibyo twe tubakorera?

  • Muravuga Uganda nu Burundi ariko na Kongo ntako itagize ngo muyihe abo bicanyi babundikiye i Kigali uwo muzigo abanyarwa bazawikorera kugeza ryari? Murène ibibera muri Éthiopie byagombye kutubera urumuri murebe ingorane Bachir arimo. Tureke kwinangira.

  • Kuvugira inyuma ya mudasobwa twabigize sport national. Ubu urasaba Leta “kwicara no kuganira” n’interahamwe kubera ko kuri wowe yazihemukiye ikazibuza kwica abantu? Muri make birakwiye kuzisaba imbabazi kuko RPF yazirukanye ku butegetsi? Tubwire neza icyo wifuza!

    • Mahoro we…utaranigwa agaramye..ushobora kuba uri igifura kimwe nabo unenga.

  • Intmbara za hato na hato muri kano karere, aba mbere bazungukiramo ni ba Gashakabuhake n’abatugurisha intwaro. Abazishoza ni aba commissionnaires babo. Nabo ni abanzi ba Afrika n’ubwo abenshi birirwa baririmba panafricanisme.

  • @Mahoro aho uvuga “kwicara no kuganira” ko bidakwiye sinemeranya na we. Umuco wo kuganira ni mwiza hagati y’abavandimwe. Reba ko Arusha yabigenje. Biriya biganiro bifite uruhare rugaragara mu byo tugezeho ubu. Naho izo nterahamwe uri kuzura, birakomeye. Ese waba warasigajwe inyuma n’amateka? Ese abashaka gutanga umusaruro wabo mu buyobozi bw’igihugu ariko batabyemerewe bose ni interahamwe? Baba abari mu gihugu cyangwa hanze. Bavandimwe Banyarwanda dukunda igihugu cyacu twegerane dufatanye kubakaurwatubyaye. Intambara si wo muti w’ibibazo byacu. Ahubwo ubwumvikane bugera no ku baturanyi byatugeza kuri byinshi. Murakoze. Mugire umwaka mushya muhire.

  • murabo duturanye abatadutera ibibazo ni Tanzaniya ariko nayo ntawakwemezako irikuruhande rwacu.Kubaza impamvu Nino kwisubiza.

  • Igitekerezo cyawe ndagikunze muvandimwe! Iyaba twese twagiraga imyumvire nk’iyi. Umwaka mushya muhire

  • Ibibazo twitera ubwacu ko ubanza ari byo byinshi kurusha ibituruka hanze ra? Ngize Imana naba nibeshye. Kubaho nta ntambara turwana, dore ko ngo nta n’imwe idutera ubwoba, ni ihurizo ritoroshye.

  • @Sezibera! niki ushingiraho ubihamya ko uwo uvuze ariwe uteza ibibazo Koko? Uzabanze usobanukirwe nicyo propaganda aricyo. Si non, uko guca Imanza kwawe Yehova yazabiguhora.abandi banyarwanda benshi bahumutse amaso ndabona ari wowe usigaye. Umwaka mushya muhire kuri wowe n’umuryango wae. Yehova aguhumure amaso ubashe kubona ibihishwe ureke guca imanza

  • @Sezibera
    Iyi comment yawe nayanze cyane kuko irimo kwivanga muri politics kdi Abahamya ba Yehova muvuga ko mutayivangamo! Rero rwose sinanze ibyo uvuga ariko nanze ukuntu uciye urubanza; ibintu bitandukanye na verses watanze

  • Muraho,

    Izi comments ziri hano zishyigikira kuganira na Rnc na Fdlr ndazigaye, birababaje kubona hari abanyarwanda birengagiza ukuri kubwinyungu zabo Cg izabo bakorera.
    Numumbwire yaba Rnc Cg Fdlr ikintu nakimwe mu ntumbero zabo gifitiye akamaro abanyarwanda ubu babuze!
    FPR irimo kuduhesha agaciro karuta Kure ibyo twigeze, kandi ibikorwa birivugira., Hari byinshi bikenewe yego, ariko ukurikije ubushobozi buhari, yakoze ibirenze kandi byiza, dukwiye kwiga kunyurwa no gushimira.
    Mubyukuri rero, Rnc na Fdlr barareba inyungu zabo, ndetse uburundi bwo na Fdlr ubu ntabwo nkibasha kubatandukanya, Uganda yo yarwaye phobia ya influencE Yurwanda.
    Muri izo quand/cases zose mvuze,Uganda niyo mbona wenda isa naho byapfa gushoboka ko yaganirizwa, abandi ni bisubireho bigishoboka Cg bitegure gukomwa munkokora.

    H

  • “Yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gukura. Ikigega mpuzamahanga k’imari (IMF) kivuga ko muri uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,2%.”
    IMF nayo iba mubavuga ukuli? this is news

  • ese ubategetsi b’urwanda ko bashinja ug uba icumbikiye abagizi banabi,uburundi nabwo rukaba rushinja urwnda kuba rucumbikiye abagizi banabi(amagambo y’abategetsi),kandi rukaba rusaba imiganiro n’ubutegetsi bw’urwnda,kuki ubutegetsi bwacu butabyemera kandi nabwo aribyo rusaba ubugande?
    uko kwiviguruza kuvuzi iki?(ndasaba umuturangi wa ruguru icyo nangiye uw’epfo)?
    ikindi, ni gute abanyeburayi bavuze kumugaragaro ngo”ntitwishimiye ibiri kubera iburundi, tuzatuma inshuti zacu mukarere… nyuma y’iminsi micye,ikibazo hagati y”urwnda n’uburundi kiratangira,… ese iyo dutumikika gurtylo twavugako tukigira ubwigenge?cyangwa iteka dushira mubukorwa ibyo twabwiwe munyungu z’uwatubwiye?
    kwivuguruza n’umugenzi wa kinyoma…

Comments are closed.

en_USEnglish