Nyarugenge – Mu mudugudu wa Gapfuku mu kagari ka Nyakabanda ya 1, mu murenge wa Nyakabanda mu rugo rw’uwitwa Boniface mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu hacukuwe imibiri ya nyuma y’abishwe muri Jenoside yari iri hagati mu ruganiriro rwa bene urugo. ‘Umwana’ waho niwe watangaje aho iyi mibiri yari iri. Paulin Rugero ushinzwe imibereho […]Irambuye
Ngo nyuma yo kubona ko hari abakozi ba Leta bakoresha amasaha y’akazi mu bikorwa by’amasengesho kandi bakabikorera mu nyubako zigenewe gukorerwamo akazi ka Leta, Minisitiri w’Intebe yatangaje ibaruwa imenya ko ibikorwa by’amasengesho bitemewe ahantu hose hakorerwa akazi ka Leta. Mu bigo, inzego, ibitaro n’ibindi bitandukanye bya Leta, hamwe na hamwe buri gitondo cyangwa saa sita […]Irambuye
Rulindo – Abanyeshuri, abayobozi, abakozi n’abaturanyi ba Tumba College of Technology (TCT) iri mu murenge wa Tumba mu ijoro ryakeye bakoze umugoroba wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango watangiwemo ubutumwa busaba urubyiruko gukoresha ubumenyi n’ubushobozi rufite mu kurwanya abavuga nabi u Rwanda barusebya kandi bavuga ibinyoma. Batangiye bakora urugendo rwa 8Km bava ku ishuri rya TCT […]Irambuye
Muri Kamena haratangira imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege za kajugujugu mu karere ka Karongi kitezweho kuzamura ubukerarugendo. Bamwe mu batuye muri aka karere bavuga ko iki kibuga cy’indege kigiye kubakwa kidakenewe kurusha gare (aho bategera imodoka) bamaze igihe batagira kandi bayikeneye. Aka karere gakungahaye ku bukungu bushingiye ku bukerarugendo, gasanzwe gakennye ku bikorwa remezo nk’imihanda […]Irambuye
*Me Rudakemwa we ngo ubutabera butinze ntibuba bukitwa ubutabera… Maj. Dr Rugomwa Aimable uregwa kwica umwana amukubise, kuri uyu wa 11 Mata yongeye gutaha ataburanye mu mizi kuko Ubushinjacyaha bwahawe inshingano zo gusuzumisha umuvandimwe we Sivile Nsanzimfura Mamerito kugira ngo harebwe niba koko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe buvuga ko bitarakorwa. Mu iburanisha riheruka […]Irambuye
Hashize imyaka 22 umuryango AVEGA Agahozo uriho ngo ufashe by’umwihariko abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bagore bayirimo abagera ku 1 473 bari barafashwe ku ngufu bananduzwa SIDA, ibikomere byari byose, ubukene nabwo bubugarije ibibazo byari byinshi cyane kuri bo n’impfubyi basigaranye, AVEGA itangira ngo ibahoze. Imyaka 22 nyuma yabwo yabamariye iki ? Umuseke waganiriye n’umuyobozi […]Irambuye
Kicukiro – Kuwa kabiri w’icyumweru gishize, Ferdinand Mukurira n’umugore we Kayitesi barabyutse kare basanga inka yabo yatemwe bikomeye ku ijosi, hashize amasaha 24 byayiviriyemo gupfa. Babiri bakekwaho iki cyaha barafashwe, kwa Mukurira baguma mu bwoba bw’ibyababayeho. Uyu munsi itsinda ry’abifuje kumukomeza ryamugejejeho inyana yo kumushumbusha. Mukurira yishimiye cyane iri tsinda ry’abahoze ari abanyeshuri mu Ishuri rikuru nderabarezi […]Irambuye
Karongi – Kuri uyu wa mbere, mu butumwa bw’ihumure Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yatanze mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Bisesero yashimye cyane ubutwari bw’abanyabisesero mu kwirwanaho muri Jenoside, avuga ko aho ibihe bigeze ubu u Rwanda rudashobora kongera kubamo Jenoside. Imvura yaguye kuva abashyitsi bageze aha mu Bisesero ntabwo […]Irambuye
*Nka 44% byabo baracyari mu bibazo by’inzitane *Barimo abadashobora kugira icyo bimarira kuka bafashwe n’abagabo benshi *Babyaye abana barenga 1 122, ndetse abenshi banduzwa SIDA. Imibare itangwa n’ibigo binyuranye biharanira inyungu z’abarokotse igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abagera ku 1 070 014, ndetse abagore bari hagati y’ibihumbi 250 na 500 bafashwe […]Irambuye
Yashinze bariyeri imbere y’ikigo kugirango ajye abona abana bahunga abatabare. Interahamwe zarazaga akaziha amafaranga zikagenda. Mu kigo cye yarereragamo abana harokokeye abasaga 400. Igitero cya nyuma cyaje ari simusiga, amayeri ye bayavumbuye, Imana ihita yigaragaza. Damas Mutezintare uzwi cyane ku izi rya Gisimba, yareze abana barenga 500 mu kigo cye, ariko muri Jenoside mu mayeri […]Irambuye