Umukino wo kwishyura mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup urangiye kuri stade Amahoro, Rayon sports inganyije na Rivers United yo muri Nigeria 0-0 bituma isezererwa muri iri rushanwa kuko yatsinzwe 2-0 mu mukino ubanza. Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Mata 2017 nibwo hamenyekanye indi kipe yiyongera ku yandi 15 azakina imikino y’amatsinda […]Irambuye
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Pariki y’Akagera n’abaturage yatangaje ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha muri iyi Pariki bari bwakire inkura 19 zivuye muri Kenya na Africa y’Epfo. Ni nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zicitse burundu mu Rwanda. Inkura z’umukara abandi kandi bita inyamaswa y’ihembe rimwe, zari nyinshi muri parike y’Akagera mu myaka ya 1970, icyo gihe ngo zageraga […]Irambuye
*Aho inama yabereye nta munyamakuru wari wemerewe kwinjiramo, *Abanyamakuru bamaze amasaha ane bategereje ko inama irangira, *Uyobora HEC yasubiye muri Hotel agisohoka akabona abanyamakuru, *Ku bayobozi ba Kaminuza zafungiwe amasomo, ngo hari ikizere ko bafungurirwa vuba. Mu gihugu hose abanyeshuri babarirwa mu bihumbi bigaga muri zimwe muri Kaminuza zafunzwe by’agateganyo, n’izindi zafungiwe amwe mu masomo […]Irambuye
Za radios, Televisions, utubari, inzu z’imyidagaduro, inzu mberabyombi cyangwa izitanga service ku bantu benshi, amahoteli, restaurants n’ahandi bakoresha ibihangano by’ubwenge cyane muzika n’ibindi bitari ibyabo kandi ntibishyure ba nyirabyo, guhera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka baratangira kujya bishyuzwa nk’uko bivugwa na RDB. Claire Akamanzi umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere,RDB kuri uyu wa gatanu aganira […]Irambuye
Kuva aho Komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga na Njyanama biviriyeho muri manda ishize, hamaze kugaragara imwe mu mitungo ya Leta ivugwa ko yagiye igurishwa, indi igatangirwa ubuntu ku nyungu bivugwa ko ari iza bamwe mu bari mu buyobozi. Iyi mitungo irimo ikibanza cyahawe umuntu kubera ububasha bwe. Amakuru Umuseke wagiye uhabwa n’abaturage na bamwe mu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu Police y’u Rwanda yagaragaje imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yafatiwe mu karere ka Rubavu iva muri Congo Kinshasa ipakiye inzoga zinjiye mu buryo bwa magendu n’urumogi rwinshi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 25 y’u Rwanda. Urumogi ni ikiyobyabwenge bitemewe kiri mu biza imbere mu gucuruzwa cyane mu rubyiruko n’abakuru. Ingaruka […]Irambuye
*Impaka nyinshi zishingiye ku bubasha bwa nyobozi izayobora urwo rwego, *NCSA ni urwego ruzaba rushinzwe kurinda umutekano mu by’ikoranabuhanga, *Abadepite batari bake ntibanyuzwe n’ibisobanuro bya Komisiyo yize itegeko ariko ryo ryemejwe. *Umushinga waje gutorwa n’Abadepite 59 ntawaryanze, ntawifashe, imfabusa ni ebyiri. Kur mugoroba wo kuri uyu wa kane mu Nteko rusange y’Abadepite, nk’uko byari byasabwe […]Irambuye
Mu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane barimo n’abayobozi bakuru b’igihugu nka Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Mme Jeannette Kagame, Maitre Jean Sayinzoga watabarutse kuri Pasika ku myaka 75 yashyinguwe kuri uyu wa kane mu irimbi rya Rusororo muri Gasabo. Sayinzoga azakomeza kw’ibukwa nk’uwabaye ingenzi mu kubaka igihugu binyuze mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze […]Irambuye
Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru yavugaga ku bwumvikane bucye bwavugwaga mu buyobozi bw’Akarere ka Ruhango, iyi komite nyobozi iyobowe na Francois Xavier Mbabazi yahaye ikiganiro Umuseke, yemeza ko ibyavugwaga byarangiye. Komite nyobozi y’Akarere ka Ruhango ivuga ko ubwumvikane buke bwavugwaga mu minsi ishize hagati yabo bumaze kurangira nubwo bemeza ko abatangaga ayo makuru ngo bashyiragamo […]Irambuye
Bernard Munyagishari wari umaze imyaka ine aburana ku byaha bya Jenoside yaregwaga, muri iki gitondo urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga rwanzuye ko ahamwa n’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu bityo ahanishijwe gufungwa burundu. Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranga imbibi ruhamije Munyagishari Bernard icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icyaha cyo kwica […]Irambuye